Nta munyamahanga uzongera kwiga muri Amerika! Donald Trump yarahiye.

Share this post


Ubuyobozi bwa Trump bwabujije University ya Harvard kutakira abanyeshuri bashya babanyamahanga. White house yasabye kaminuza zikomeye cyane nka Harvard kugenzura uko bakira abanyeshuri bashya, uko batanga akazi ku bakozi bashya, ndetse n’uko bigisha. Ibi byakozwe ngo murwego rwo kurwanya “antisemitism” (ivangura rikorerwa abayahudi)

Noem umwe mu bashinzwe umutekano yasabye Harvard kwerekana ibyo yita ibirego by’urugomo bikorwa n’abanyeshuri baturuka mu mahanga.

Umuyobozi wa Harvard yasubije ko bashyize imbaraga mu kugaragaza ahari antisemitism (ivangura rikorerwa abayahudi) Kandi yakomeje avuga ko ibyo leta iri gukora ari ukwica uburenganzira bwa kaminuza.

Alan Garber umuyobozi wa Harvard yagize ati:”Ntituzemera kwirengagiza uburenganzira bwacu duhabwa n’itegekonshinga”

Ibiro by’itangazamakuru Reuters byanditse ko “ubuyobozi bwa Harvard bwari buzi iby’ubu busabe’

Noem yavuze ko Harvard ntiterekana ibyo birego itazongera kwemererwa kwakira abanyeshuri bavuye mu mahanga.

Leta ya Donald Trump iri kuvuga ibi mu gihe 27% by’abanyeshuri biga muri Harvard uyu mwaka baturuka hanze y’Amerika. Ariko leta yamaze guhagarika arenga billion ebyiri z’Amadorali y’Amerika ($2.2 bn).

Na none kandi Trump yakangishije iyi kaminuza ko ntidakora ibyo yayisabye azasubizaho imisoro yari yarakuriweho.

Harvard yavuze ko ibyo byose bivuguruzanya n’amategeko kandi bibangaye ireme ry’uburezi ritangwa n’iyi kamanuza.

Donald Trump yakomeje yakomeje kwibasira iyi kaminuza avuga ko: “Harvard itakiri iya mbere muzigisha neza”.

Donald Trump ntabwo yibasiye iyi kaminuza gusa kubera ko aherutse no kwibasira iz’indi kaminuza zirenga 60.

Mu gihe cyo kwiyamamaza Donald Trump yakunze kumvikana avuga ko azagabanya amafaranga ashyirwa muri za kaminuza kuko ngo intego yayo mashuri idahura n’intego yaba “Conservatives”.

Gallup avuga ko ikizere cy’uburezi bw’akaminuza kigenda kigabanyuka ku b’Anyamerika.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *