U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagaragaje inyota yo kuba byaba icyicaro cy’amashami amwe n’amwe ya Loni, bigendanye n’amavugurura ari gukorwa n’uyu muryango ajyanye no kwimura amashami mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu.
Ibaruwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku wa 15 Gicurasi, igaragaza ko u Rwanda rwiteguye kuba rwakwakira amashami, porogaramu, inzego n’ibikorwa bimwe bya Loni.
Ivuga ko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kuba igicumbi cy’inzego mpuzamahanga, ku buryo zakora zidahenzwe, zitekanye kandi zikorera ahantu hazibashisha kuzuza inshingano zazo.
Iyo baruwa ivuga ko aho Kigali iherereye, hatuma ibasha koroshya ingendo z’indege mu bice by’ingenzi mu karere no ku Isi. Ibyo byiyongeraho kuba u Rwanda ari igihugu “gifite politiki itajegajega, inzego zitanga umusaruro, kandi gitekanye ku buryo bituma ubwo butumwa n’abakozi babaho neza”.
Iti “Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gutanga ibiro n’ibindi by’ibanze, mu gihe inakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere rirambye by’imiryango ya Loni iri mu Mujyi wa Kigali.”
Mu byo u Rwanda rwemereye Loni mu gihe ibiro by’amashami yayo byaba byimuriwe i Kigali, harimo gusonerwa imisoro n’ubudahangarwa ku bakozi b’uyu muryango.
Ibaruwa isaba Umunyamabanga wa Loni ko yashyiraho itsinda rya tekiniki ryakorera uruzinduko mu Rwanda kugira ngo haganirwe kuri iyo gahunda.
Hashize iminsi Loni isabwa ko yakwimura amwe mu mashami yayo aherereye i New York n’i Geneva mu Busuwisi akajyanwa mu bice bidahenze kubera ibibazo by’ubukungu.
Ni ibintu byatangiye kuganirwaho ubwo mu nzego zimwe na zimwe za Loni hari hatangiye gukorwa amavugurura ajyanye n’abakozi ku buryo bamwe babuze imirimo.
Urugero nko mu Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, OMS, ni hamwe mu ho aya mavugurura agomba gukorwa. Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, UNHCR, biherutse kuvugwa ko riteganya kugabanya abakozi nibura ibihumbi bitandatu.
Hari n’ibindi bitekerezo byatanzwe byo guhuza amashami amwe n’amwe ya Loni, nk’aho nk’Ishami rishinzwe Ubuzima, OMS, ryahuzwa na Gahunda Ishinzwe kurwanya Sida, UNAIDs, ku buryo ibikorwa biba bihuriye hamwe,
Mu 2025 kugera mu mpera za 2027, nk’Ishami rya Loni riherereye mu Busuwisi i Geneva, rifite icyuho cy’ingengo y’imari aho ribura nibura miliyari 2,5$ ku yo ryari ryarateganyije ko rizakoresha.