Uko bwije n’uko bukeye, umuvuduko w’iterambere ry’u Mujyi wa Kigali ukomeza gutangaza benshi, cyane cyane binyuze mu nyubako z’imiturirwa zikomeza kuzamurwa mu bice bitandukanye. Gusa, nubwo kenshi imishinga nk’iyi yagiye iharirwa abashoramari bamaze igihe mu mupira w’ubucuruzi cyangwa abanyamahanga bafite imari itubutse, ubu isura yatangiye guhinduka. Mu buryo bugaragarira amaso, urubyiruko rw’u Rwanda rwatangiye gukura amaboko mu mufuka, rushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ishyira itafari ku rugendo rw’igihugu rwo kwihutisha iterambere (NST2).
Mu ngero zifatika z’uru rubyiruko rwahagurukanye imbaraga n’imbaduko idasanzwe, harimo itsinda ryibumbiye mu kigo cya ‘Prime Gate Developers’. Iyi sosiyete, iyobowe na Eng. Delphin Tuyishime, ni umushabitsi umenyereye iby’ubwubatsi, kikaba cyarahurije hamwe ubushobozi bw’urubyiruko kugira ngo batangize umushinga w’inyubako y’agatangaza izaba iri mu nyubako ndende kandi zigezweho mu mujyi wa Kigali.
Icyerekezo cy’iyi nyubako cyatangiriye ku gitekerezo cya Tuyishime Delphin, uhagarariye Inama y’Ubutegetsi ya Prime Gate Developers. Tuyishime asobanura ko iki gitekerezo cyaje amaze kubona ko kenshi abanyamahanga ari bo baza mu Rwanda bagashora imari, hanyuma bakifashisha ubwenge n’imbaraga z’urubyiruko rw’imbere mu gihugu mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo, ari nako bibafasha kubabyazamo inyungu nini.
Tuyishime, wabaye mu Mujyi wa Dubai ari naho yasoreje amasomo n’ubushakashatsi mu bijyanye n’imiturire igezweho, yiyemeje ko ubu bumenyi yabukoresha agateza imbere igihugu cy’iwabo.
Yagize ati:
“Nararebye nsanga abanyamahanga baza hano iwacu bagashora imari hanyuma akaba ari twe dushyira mu bikorwa iyo mishinga yabo, nsanga bifashisha ibitekerezo byacu mu kubibyazamo inyungu. Niyemeje ko twajya kubikorera iwacu, negera abafatanyabikorwa twiga uko umushinga washyirwa mu bikorwa.”
Uyu mushinga ntiwashoboraga kugerwaho nta bufatanye n’abashoramari bamenyereye ishoramari mu Rwanda. Tuyishime yafatanyije na Kabandana Augustin hamwe na Gerard Mpyisi. Mpyisi ubwe yemera ko bwa mbere byari bigoye kumva ko abakiri bato bashobora gushyira mu bikorwa umushinga ungana utyo, ariko nyuma yo kubaha ikizamini cyo gushaka ibyangombwa byose bisabwa akabona babizanye mu gihe gito, yahise yiyemeza kubashyigikira nta gusubira inyuma.
‘Sahara Residence’: Inyubako y’agatangaza i Kimihurura
Uyu mushinga w’icyitegererezo wiswe ‘Sahara Residence’, uherereye mu gace k’ubucuruzi n’imiturire ka Kimihurura, mu masegonda make uvuye kuri Kigali Convention Centre. Ni inyubako izaba ifite amagorofa 12, yubatswe ku buryo butandukanye n’izisanzwe.
- Igice cy’Ubucuruzi: Igorofa ryo hasi (Ground floor) n’irya mbere byahariwe abashaka gukorera ubucuruzi bw’ubwoko bwose, birimo ibiro bitandukanye, amaduka y’imyenda n’ibindi, ndetse na Restaurant nini ifite ubuso bwa metero kare 236.
- Imiturire igezweho: Kuva ku igorofa rya kabiri kugeza ku rya 12, ni amazu yo guturamo (apartments) ateguranywe ubuhanga. Buri nzu izaba irimo uruganiriro rwisanzuye, igikoni kigezweho, n’ibyumba bifite ubwiherero n’ubwogero bwayo (ensuite).
- Imibereho myiza: Iyi nyubako izaba ifite ibintu byose bifasha uwayituyemo kuruhuka neza, birimo piscine yo kwidagaduriramo, ‘Gym’ ifite ibikoresho byose by’imyitozo ngororangingo, ndetse na parikingi ihagije ku bafite ibinyabiziga.
Urubyiruko ruri inyuma y’uyu mushinga n’ubufatanye bwa Leta
Prime Gate Developers ntabwo ari itsinda ry’abantu bake, kuko ari sosiyete ikoramo urubyiruko rurenga 40 ruri munsi y’imyaka 30. Aba barimo abashinzwe gushushanya imbata z’inzu, abahanga mu by’ikoranabuhanga, n’abashinzwe gushaka amasoko. Iri tsinda ryose rihagarariwe na Dr. Igabe Egide nk’Umuyobozi Mukuru, uzwi cyane mu bikorwa byo gutangiza ingendo z’imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda.
Iki gikorwa cyashimwe cyane n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA). Umuyobozi wacyo, Alphonse Rukaburandekwe, yagaragaje ko uyu mushinga uje mu gihe gikwiye kuko muri gahunda ya NST2, igihugu gikeneye kubaka inzu zirenga ibihumbi 500. Yijeje Prime Gate Developers ubufatanye busesuye mu bijyanye n’amategeko n’ubujyanama mu bwubatsi.
Amahirwe yo gushora imari n’uburyo bwo kwishyura
Inzu zose zigize iyi nyubako ni 111, muri zo 101 ni zo zigomba kugurishwa. Kugeza ubu, amakuru agaragaza ko zimaze kugurwa ku kigero cya 70%. Kugira ngo umuntu abe umunyamigane muri uyu mushinga, igiciro gitangirira ku bihumbi 126$ by’idorari.
Uburyo bwo kwishyura bworoherejwe abashaka gushora imari, aho ushobora kwishyura hagati ya 20% na 30% ku ikubitiro, andi asigaye ukagenda uyishyura ku kigero cya 1% buri kwezi. Abashoye imari muri iyi nyubako biteze inyungu ikomeye iri hagati ya 12% na 18% buri mwaka ku mafaranga batanze.Uyu mushinga wa ‘Sahara Residence’ si inyubako gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko urubyiruko rw’u Rwanda rwashyize hamwe rugahitamo kuba abashoramari aho kuba abakozi gusa, biteza imbere kandi bagatanga akazi ku bandi.




























