Uko wakoresha telefone neza utabangamiye umubano hagati yawe na mugenzi wawe

Mu buzima bwa none, telefone ngendanwa zabaye igikoresho cy’ingenzi mu itumanaho no mu mirimo ya buri munsi. Ariko nubwo zifite akamaro kanini, hari aho zishobora kugira ingaruka mbi ku mibanire y’abantu, cyane cyane ku bashakanye cyangwa abakundana. Iyo Telefone zitakoreshejwe neza, zishobora guhinduka inkomoko y’ibibazo aho kuba igikoresho cy’iterambere.

Ikibazo cya mbere kigaragara ni uko telefone zigabanya igihe cy’itumanaho hagati y’abari mu mubano. Abantu benshi usanga bari kumwe ariko buri wese yibereye kuri telefone ye, bigatuma ibiganiro byubaka umubano bigabanuka. Iyo ibiganiro bibuze, kumvikana biragorana, bigatuma habaho intera hagati y’abantu babiri bagombaga kuba hafi.

Ikindi, gukoresha telefone mu gihe cyo kuganira bishobora gutuma umwe yumva atitabwaho. Iyo umuntu ari kuvugana n’umukunzi we cyangwa inshutiye ariko undi akomeza kureba kuri telefone, bituma yiyumva nk’udafite agaciro. Ibi bishobora gutuma umwe yumva atabyishimiye , bikabyara umwuka mubi mu mubano.

Nanone kandi, telefone zishobora guteza amakimbirane.

Iyo umwe yumva undi ahora ahugiye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa avugana n’abandi kurusha uko amuha umwanya, bishobora guteza impaka n’amakimbirane adafite ishingiro rikomeye Kandi bikaba bya kangiza umubano.

Hari n’ikibazo cyo kugereranya ubuzima bw’abandi ubona ku mbuga nkoranyambaga. Abantu benshi bareba amafoto n’amashusho agaragaza ubuzima bwiza bw’abandi, bagatangira kumva ko umubano wabo utageze ku rwego rw’abo babona. Ibi bishobora gutuma umuntu atishimira uwo babana n’uburyo babayeho bigateza impumuro mbi mumuryango.

Nubwo ibi bibazo bihari, hari uburyo bworoshye bwo kubikosora. Icya mbere ni ugushyiraho igihe kiza cyo kudakoresha telefone. Nk’igihe cyo kurya cyangwa mbere yo kuryama, abari mu mubano bashobora kumvikana gushyira telefone ku ruhande bakaganira cyangwa bagasangira ibitekerezo.

Icya kabiri ni ugushyira imbere ibiganiro bifite ireme. Kuvugana ku byiyumvo, ku ntego n’ibibazo by’ubuzima bituma abantu barushaho kumenyana no kumvikana. Ibi bituma umubano ukomera kurushaho.

Ikindi ni ukubaha uwo mubana. Iyo ari kuvuga, kumwumva witonze no gushyira telefone ku ruhande ni ikimenyetso cy’uko umuha agaciro. Ibi bituma yumva yubashywe kandi akishimira kumarana nawe igihe kitamurambiye.

Nanone, kugabanya igihe umara ku mbuga nkoranyambaga ni ingenzi. Gushyira imbere ubuzima bwawe n’umubano wawe aho kwibanda ku by’abandi bigufasha kunyurwa n’ibyo ufite.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *