Komisiyo y’Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FEWAFA) yanzuye ko umukino Bugesera FC na Rayon Sports wahagaze utarangiye kubera umutekano muke, uzongera gukinwa ku wa Gatatu ugakomereza ku munota wa 57 wari ugezeho.
Uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025.
Umukino wahagaze Bugesera FC iyoboye n’ibitego 2-0, aho igitego cya kabiri cyatsinzwe na Umar Abba kuri penaliti, cyabaye intandaro y’izo mvururu, abafana batangira gutera amabuye mu kibuga.
Nyuma y’iminota irenga 15 umukino uhagaze, abari bawuyoboye barimo Komiseri wawo, Munyemana Hudu, banzuye ko uhagarara “kubera umutekano muke”.
Inama ya Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere, igashingira kuri raporo ya Komisiyo y’Abasifuzi na raporo ya Komisiyo y’Umutekano, yanzuye ko umukino uzakomereza ku munota wa 57 wari ugezeho, ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025
FERWAFA yatangaje Ko uyu umukino uzakinwa nta bafana bahari, uretse gusa abagize komite nyobozi z’aya makipe bemerewe kwitabira.
Bugesera FC izajya gukina uyu mukino ari iya 12 n’amanota 31 mu gihe Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 59, irushwa amanota abiri na APR FC ya mbere.