Karan Patel yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026, isiganwa ryagaragayemo abagore bane

Isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026, Umunya-Kenya Karan Patel aryegukana nyuma yo kwitwara neza mu byiciro byose byari bigize iri rushanwa. Patel, wari ufatanyije n’umwungiriza we Khan Tauseef mu modoka ya Skoda Fabia R5, yasoje iri siganwa akoresheje isaha imwe, iminota irindwi n’amasegonda 53, yegukana…

Soma inkuru yose

Umuhanzikazi Bwiza yiseguye ku bafana nyuma yo gukora impanuka ikamubuza gutaramira i Bugesera

Umuhanzikazi Bwiza yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo kubura mu gitaramo cya Summer Country Tour cyabereye mu Karere ka Bugesera, nyuma yo gukora impanuka mu gihe yari mu rugendo ajya aho cyabereye. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Bwiza yavuze ko impanuka yagize yatumye atabasha kugera ku rubyiniro no gutaramira abafana nk’uko byari biteganyijwe….

Soma inkuru yose

RIB Yihanangirije Ababyeyi n’Abarimu Bahana Abana Mu Buryo Bukabije

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa ababyeyi, abarimu n’abandi bose bafite inshingano zo kurera no kurinda abana ko guhana umwana mu buryo bukabije cyangwa bumuhutaza binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda kandi bishobora gukurura ibihano bikomeye birimo igifungo n’ihazabu. Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ku wa 19 Kamena 2026, ubwo uru rwego…

Soma inkuru yose

Dr. Murangira Yasabye Abagabo Bahohotewe Kujya Batanga Ibirego aho Kwihorera

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko kuba umugabo bitagomba gushingira ku kwihorera cyangwa gukoresha imbaraga, ahubwo ko ubugabo nyabwo bugaragarira mu bushobozi bwo kwifata, kugenzura uburakari no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Yabitangaje ku wa 19 Kamena 2026, mu gikorwa cyabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwakiriye Abandi Bimukira 173 Baturutse muri Libya Basaba Ubuhungiro

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwakira icyiciro gishya cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro 173 bavanwe muri Libya, mu rwego rwo gukomeza gahunda yo gutabara Abanyafurika bahura n’ibibazo by’umutekano n’ihohoterwa mu rugendo rwo gushaka ubuzima bwiza. Aba bimukira bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2026, bakaba bagizwe n’abaturage bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane…

Soma inkuru yose

Bruce Melodie na The Ben basabye abafana gushyigikira ubumwe mu muziki nyarwanda

Abahanzi bakomeye mu Rwanda, Bruce Melodie na The Ben, basabye abakunzi b’umuziki gushyigikira ubumwe n’imikoranire hagati y’abahanzi, mu gihe bitegura gutangira ibitaramo bizenguruka igihugu byiswe “Summer Country Tour”. Ibi babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Camp Kigali, aho bagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo amarushanwa hagati y’abahanzi abe ayubaka uruganda rw’umuziki aho kuba ayarusenya. The…

Soma inkuru yose

Ikubuga k’indege cya Bugesera cyagenewe akayabo

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko Leta yateganyije miliyoni 600$ [arenga miliyari 853,6 Frw] mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025/26, azakoreshwa mu mirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kiri kubakwa i Bugesera. Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kamena 2025, mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, nyuma yo kugeza ku nama ihuriweho n’imitwe yombi…

Soma inkuru yose

Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzakomereza ku munota wari ugezeho

Komisiyo y’Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FEWAFA) yanzuye ko umukino Bugesera FC na Rayon Sports wahagaze utarangiye kubera umutekano muke, uzongera gukinwa ku wa Gatatu ugakomereza ku munota wa 57 wari ugezeho. Uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025. Umukino…

Soma inkuru yose