
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryafashije gutaha mu Rwanda Abanyarwanda 284, bari baragizwe imfungwa n’umutwe wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Aba baturage bari bamaze igihe mu nkambi y’agateganyo iherereye i Goma, nyuma yo gukurwa mu bice bitandukanye FDLR yari ibafungiye.
Iki gikorwa cyo kubacyura gishingiye ku byemezo byafatiwe mu nama ihuriwemo n’u Rwanda, RDC na UNHCR yabereye i Addis Abeba muri Nyakanga 2025, aho impande zombi zemeranyije gukomeza gufatanya mu gucyemura ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo n’Abanyarwanda, harimo no gufasha abifuza gutaha ku bushake.
Bakigera ku mupaka wa Rubavu (La Corniche), bakiriwe n’inzego zibafasha kwerekeza mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, mbere y’uko basubizwa mu buzima busanzwe.
Ni igikorwa gikomeje, kuko tariki ya 25 Kanama 2025, abandi Banyarwanda 533 nabo bari barashimuswe n’uwo mutwe w’iterabwoba batahutse banyuze muri Rubavu. Muri Gicurasi 2025 nabwo, u Rwanda rwakiriye abandi barenga 1100 bacyuwe ku bufatanye na UNHCR.
Abagarutse mu gihugu bahabwa ubufasha bwo kwiyubaka burimo amafaranga y’ingoboka: umuntu mukuru (hejuru y’imyaka 18) ahabwa $188 angana na 272,289,90 mu mafaranga y’u Rwanda.Naho uri munsi yayo agahabwa $113 angana na 163,676.43 mu mafaranga y’u Rwanda.Byongeye, buri wese agahabwa ibiribwa bifite agaciro kangana na 40,800 Frw.