UR NA RP: HEC yagaragaje impamvu gusaba inguzanyo bitari gukunda

HEC BURUSE
Yisangize abandi

Ikigo k’igihugu gishizwe amashuri makuru na za kaminuza Higher Education Council (HEC) cyagaragaje impamvu gusaba ingunzanyo ku banyenyeshuri babaye admitted muri University of Rwanda na Rwanda Polytechnic (RP-Bachelor of Technology) bitari gukunda.

Ibi bibaye nyuma yuko HEC iherutse gusohora itangazo rishishikariza abanyeshuri gusaba inguzanyo, aho muri iri tangazo HEC yavugaga ko gusaba inguzanyo bizatangira ku wa 06,09,2025. Nyuma yiri tangazo abanyeshuri batangiye kohereza ubusabe bwabo ariko ntibugende.

Ibi byakurikiwe n’ubutumwa bw’abanyeshuri basaba ibisobanuro kuri iyi mikorere mibi ya system, HEC nayo yaje gusubiza aba banyeshuri ibasaba kwihanganira aka kabazo gato kabayeho. Mu butumwa yasubije uwitwa TUYISHIME DAMOUR wari wanditse ati:

“Muraho neza! Nonese ko System itarigukunda ubwo mwadufasha iki? Murakoze murakarama”

HEC yamusubije iti:

“Wiriwe neza , mwihangane Team ibishinzwe iri kubikoraho birakemuka vuba.”

HEC isubiza abanyeshuri bari bafite impungenge zo kutabona inguzanyo
HEC YAHUMURIJE ABANYESHURI

Ubu ni ubutumwa bugaragaza ko HEC izongera kumenyesha aba banyeshuri igihe iyi system izaba yakunze nkuko isanzwe ibikora, aho ibicisha kuri X yayo. Kubera iyo mpamvu rero, abanyeshuri basabwa kwihangana bagategereza dore ko Umunyarwanda yagize ati” UWITONZE AKAMA ISHASHI”

Gusaba buruse yo kwiga muri UR na RP


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *