Abanyeshuri 16 birukanywe mu kigo burundu

Share this post

Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu ku ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS, birukanwe burundu umunsi umwe bashinjwa imyitwarire mibi.

Iri shuri riri mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubuyobozi bw’Ikigo burega aba banyeshuri gusohoka ikigo banyuze ahatemewe, kunywa inzoga bagasinda no kuba batambara imyambaro yishuri.

Abirukanywe burundu ni abahungu 10 ndetse n’abakobwa batandatu.

Jerome Mbiteziyaremye uyubora ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS yahamirije abanyamakuru ko bariya banyeshuri birukanywe burundu.

Uriya muyobozi w’ishuri yakomeje avuga ko bariya banyeshuri bagiye bihanangirizwa mu bihe bitandukanye, banahabwa ibihano bito bito ariko bakanga guhinduka ku buryo bagiye banatumwa ababyeyi ariko ibyo bahaniwe ntibabihindure.

Nta munyeshuri wabashije kuganiriza umunyamakuru ku bihano bahawe.

Gusa bamwe mu bantu ba hafi n’aba banyeshuri, bavuga ko basa n’abari barigize ibihazi bityo kubirukana byari byaratinze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi, yatangaje ko ubuyobozi bw’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS bwababwiye ko birukanye abanyeshuri kubera amakosa yo gutoroka ikigo n’ijoro bakajya mu isantiri bakanywa inzoga, bagarutse basimbuka ikigo.

Abanyeshuri 15 birukanwe bemerewe kuza gukora ikizamini cya leta haba icyanditse na ‘Pratique’ ariko batajya mu kigo ngo babemo ahubwo baba hanze yacyo ndetse ntibemerewe kuza kwigira mu kigo.

Mu birukanwe burundu uko ari 16 umwe muri bo we ntiyemerewe gukora ikizamini cya leta kuko we ubuyobozi bw’ishuri bumurega amakosa akomeye arimo no gushaka kurwanya umwarimu no kumumenera tetefoni.

Ibyo byiyongeraho ko yashatse no kumutegera mu nzira ariko hakitabazwa inzego z’umutekano (DASSO).


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *