
Abanyarwanda babiri basoje amasomo y’igisirikare mu Bwongereza
Abanyarwanda babiri barimo umuhungu wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, basoje amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Royal Military Academy riherereye i Sandhurst mu Bwongereza. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, yagaragaje ko Yuhi Cesar na Mugisha Blaine basoje amasomo tariki ya 11 Mata 2025. Ambasaderi Busingye yagize ati “Mushimirwe cyane…