APR FC yaseshe amasezero n’uwari umutoza wayo Darko Novic
Ikipe y’ingabo z’igihugu, yamaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru, Darko Nović, n’abamwungirije. Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko aba batoza batagaragaye mu myitozo y’ikipe yabereye i Shyorongi, aho basimbuwe n’abatoza baturutse muri Intare FC – ishami ry’abatoza n’abakinnyi bato rya APR FC – barimo Mugisha Ndoli, Ngabo Albert na Bizimana…
