Minisitiri Uwimana aherutse gusaba kurandura imigenzo isaba abakobwa inka cyangwa ibindi bisabwa kugira ngo bashyingirwe
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke kwirinda imigenzo igoreka uburinganire, irimo gusaba abakobwa kugira ibintu runaka, nk’ikimasa, kugira ngo bashyingiranwe. Yaboneyeho no guhumuriza abasore batinya gushaka kubera kubura inkwano, abibutsa ko amategeko mashya atabategeka gukwa kugira ngo basezerane imbere y’amategeko. Ibi Minisitiri Uwimana yabivugiye ku wa 2 Ukwakira…
