Umuhungu wa perizida wa Uganda Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yasariye Beyonce

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF), Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa perizida wa Uganda Yoweri MUSEVENI, ntahwema gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ko yasariye umukobwa w’umuririmbyi akaba umugore wa Jay-Z ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Beyonce. Abanyujije mu ruhererekane rwa post asangiza abamukurikirana kuri X Muhoozi avuga ko yatanga ibyo afite byose kugira ngo yegukane…

Soma inkuru yose

Inkura 70 zivuye muri Afurika y’Epfo zigiye kuzanwa muri parike y’Akagera

Pariki y’Igihugu y’Akagera irateganya kwakira inkura 70 ziturutse muri Afurika y’Epfo, mu gikorwa kinini cyo kwimura inyamaswa kizaba kibaye ku nshuro ya mbere gifite umubare munini w’inyamaswa zinjizwa icya rimwe mu Rwanda Izi nkura zishobora kugira ibiro bishobora kugera kuri toni ebyiri, zikazakora urugendo rwa kirometero 3,400 zigana mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Mu itangazo abashinzwe…

Soma inkuru yose

Uruganda rutunganya urumogi rugeze kuri 83%

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibikorwa remezo by’icyiciro cya mbere cyo gutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi bimaze kugerwaho ku kigero cya 83%. Urwo rwego ruherutse kubibwira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo rwasobanuraga ibijyanye n’imikoreshereze y’ingongo y’imari ya 2024/2025. Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RDB Joseph Cedrick Nsengiyumva, yagize ati: “Imirimo imaze kugerwaho ku…

Soma inkuru yose

Musanze: Abagabo 2 bari gukekwaho kwica umukecuru w’imyaka 55

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze burimo gukurikirana abagabo babiri bakekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umukecuru w’imyaka 55, bamutemesheje umuhoro ndetse bakanamuca ukuboko. Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye ku wa 29 Mata 2025 mu Mudugudu wa Nyakazenga, Akagari ka Rutenderi, Umurenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke. Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha, nyakwigendera yari yagiye mu murima we…

Soma inkuru yose

Munyakazi Sadate : Nigeze gukena kugera ku rwego ngurisha intebe zo mu nzu

Umunyemari akaba n’umuherwe Munyakazi Sadate yatangaje ko hari ibihe bibi yagize mu buzima bwe kugera ku rwego yakennye bikaba ngombwa ko agurisha intebe zo mu nzu kugirango abashe kuba yabona amafaranga. Ibi Munyakazi Sadate yabigarutseho mu kiganiro kihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru IGIHE, Muri iiki kiganiro yagarutse kuri byinshi abantu batazi cyangwa bajya bibeshyaho ku buzima…

Soma inkuru yose

Umwuka mubi uracyatutumba hagati y’u Rwanda na Congo

Nubwo ibihugu byombi bigaragaza ko biri mu nzira nziza yo gukemura amakimbirane bifitanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagaragaje ko agifitiye u Rwanda akangononwa. Inkuru nziza yatashye i Kigali n’i Kinshasa tariki ya 25 Mata 2025, ubwo u Rwanda na RDC, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika,…

Soma inkuru yose

Nyagatare: Aborozi barasaba kwemererwa kwitumiriza intanga

Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bifuza koroherezwa kwitumiriza hanze intanga z’amatungo, kuko kenshi hari igihe bibagora kuzibona bitewe n’uko zitumizwa na RAB gusa, bigatuma rimwe na rimwe batazibonera igihe bazishakiye. Umworozi mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Karushuga, Maridadi Peter, avuga ko yatangiye ubworozi mu mwaka wa 2015, yorora bisanzwe inka…

Soma inkuru yose

Koreya y’Epfo: Abayobozi barashinjwa uburangare kubera indege yahitanye abantu 179

Bamwe mu bagize imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege yaguyemo abantu 179 bajyanye mu nkiko 15 barimo Minisitiri w’Ubwikorezi wa Koreya Y’Epfo, Park Sang-woo, n’Umuyobozi wa Jeju Air, Kim E-bae, babashinja uburangare.  Bavuga ko uburangare bw’abo bayobozi bwatumye benshi bahasiga ubuzima ndetse abatanze ikirego barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iyo mpanuka yahitanye abantu 179 mu bantu 181…

Soma inkuru yose

M23/AFC ikomeje guhiga abahungabanya umutekano i Goma

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze iminsi bagaragara ku ngo z’abaturage mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma, bashakisha abahungabanya umutekano wawo ndetse n’abandi babitse intwaro. Ni ibikorwa byakangaranyije abaturage bamwe na bamwe, cyane cyane abacumbikiye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo za RDC zahunze ndetse n’imitwe ya Wazalendo. Hari…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa imikorere y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

N’ubwo u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, gifite ibiyaga, inzuzi n’imigezi biri hirya no hino, bigizwe n’amazi yifashishwa mu buryo butandukanye burimo ingendo, uburobyi, ubukerarugendo, ubushakashatsi n’ibindi, bikenera ingamba zihoraho kugira ngo bikorwe mu ituze n’umutekano.  Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Resources Board) gitangaza ko ubuso bw’igihugu bungana na kilometero…

Soma inkuru yose

Kirehe: Miliyoni 4.2$ nizo ziri guhabwa abaturage

U Rwanda ruri kubakira inzu abaturage batuye mu Karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, izi ni inzu zizahabwa abangiririjwe n’iyubakwa ry’urugomero rutanga amashanyarazi mu bihugu 3 aribyo U Rwanda, Tanzania n’u Burundi. Uyu ni umushinga uriguterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze mu mushinga wa Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Programe binyuze na none mu mushinga…

Soma inkuru yose

APR FC yaseshe amasezero n’uwari umutoza wayo Darko Novic

Ikipe y’ingabo z’igihugu, yamaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru, Darko Nović, n’abamwungirije. Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko aba batoza batagaragaye mu myitozo y’ikipe yabereye i Shyorongi, aho basimbuwe n’abatoza baturutse muri Intare FC – ishami ry’abatoza n’abakinnyi bato rya APR FC – barimo Mugisha Ndoli, Ngabo Albert na Bizimana…

Soma inkuru yose

Gicumbi: Ubworozi bw’amasazi bwamugize umukungu

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 31, avuga ko mbere yari mu batishoboye bo mu Murenge wa Byumba, ariko ingurube ebyiri yahawe ku nkunga y’Umushinga PRISM zamuhinduriye ubuzima nyuma yo kuzororana n’amasazi. PRISM ni umushinga w’imyaka itanu watangijwe na Guverinoma ifatanyije n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) mu 2021, ari na cyo cyawuteye inkunga ya…

Soma inkuru yose

Polisi yabaguye gitumo bafite udupfunyika 93 tw’urumogi

Habimana Djuma w’imyaka 49 na Ntirenganya Felecien ufite imyaka 51 batawe muri yombi nyuma yo gusanganywa udupfunyika 93 tw’urumogi, nk’uko byatangajwe n’umukuru wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Gahonzayire, yagize ati: “Uyu yafashwe afite urumogi udupfunyika 89 naho Uwitwa Ntirenganya Félicien w’imyaka 51 yafatanywe udupfunyika 4. Ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”…

Soma inkuru yose

Papa Leo XIV yategetse ko abanyamakuru bafunzwe bafungurwa

Papa Leo XIV yahuye n’itangazamakuru ryo muri Rome kugira ngo barebere hamwe imigendekere y’amatora yamusize atorewe kuyobora kiliziya Gatorika. Iminsi 4 irirenze nyuma y’uko habayeho utorwa rya Papa mushya, Papa Leo XIV niwe wegukanye uyu mwanya wo kuyobora Kiliziya mu myaka iri imbere. Ku wa mbere taliki 12 Gicurasi 2025, nibwo yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru rya…

Soma inkuru yose

Perezida Ramaphosa yahumurije abibazaga ku mubano we na Perezida Kagame, yemeza ko nta kibazo bafitanye

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko we na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nta kibazo bafitanye, n’ubwo hari abibazaga ko hagati yabo hashobora kuba hari umwuka mubi. Ibi yabivugiye mu nama yiga ku iterambere ry’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, Africa CEO Forum, iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire Mu kiganiro cyayobowe n’Umunyamakuru…

Soma inkuru yose

HE Paul KAGAME yagiranye ibiganiro na mugenzi we Alassane Ouattara

Perezida Paul Kagame uri i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’abayobozi bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara. Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku kwagura umubano usanzweho mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Côte…

Soma inkuru yose