Uganda: Umwuzure Wahagaritse Ibikorwa byo Kwiyamamaza kwa Bobi Wine

Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine, yagowe no gukomeza ibikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu turere twa Otuke na Alebtong kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025, kubera umwuzure ukomeye. Abanyamuryango b’ishyaka National Unity Platform (NUP), riyoborwa na Bobi Wine, bagaragaye bagerageza kunyura mu mazi yari yarengeye umuhanda, bamwe bakuramo inkweto kugira ngo…

Soma inkuru yose

Sénégal: Inteko Ishinga Amategeko Yanze Ubusabe bwo Kuburanisha Macky Sall

Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal yatesheje agaciro ubusabe bwo kuburanisha Macky Sall, wahoze ayobora iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2024. Ubu busabe bwari bwatanzwe ku wa 15 Mata 2025 n’umudepite Guy Marius Sagna, wo mu ishyaka Pastef riri ku butegetsi, wamushinjaga ubugambanyi bukomeye. Sagna yavugaga ko raporo y’ubugenzuzi yagaragaje ko ubwo Macky Sall…

Soma inkuru yose

Uburyo Akarere kaba Umusemburo w’Icyerekezo n’Iterambere Twifuza

Ubwanditsi: Nyirindekwe Pierre Claver – Umukozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, akaba na Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere Myiza Mu Rwanda, Akarere ni urwego rw’ingenzi mu kubaka igihugu gitekanye, giteye imbere kandi gifite abaturage bishimira serivisi bahawe ndetse bagira uruhare mu bibakorerwa. Iyo tuvuga iterambere ry’igihugu, tugomba guhera…

Soma inkuru yose

Abakekwaho kwiba Inzu Ndangamurage ya Louvre batawe muri yombi

Abantu bakekwaho kwiba ibikoresho by’agaciro muri Nzu Ndangamurage ya Louvre i Paris batawe muri yombi n’inzego z’Ubutabera, nyuma y’icyumweru kimwe habaye ubu bujura bwatunguranye kubera ubuhanga n’umuvuduko bwakoranywe. Umushinjacyaha Laure Beccuau yatangaje ko abagenzacyaha b’inzobere mu kurwanya ubujura bukomeye ari bo bafashe abo bakekwa, mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2025. Nk’uko byatangajwe na…

Soma inkuru yose

Abakekwaho kwiba Inzu Ndangamurage ya Louvre batawe muri yombi

Abantu bakekwaho kwiba ibikoresho by’agaciro muri Nzu Ndangamurage ya Louvre i Paris batawe muri yombi n’inzego z’Ubutabera, nyuma y’icyumweru kimwe habaye ubu bujura bwatunguranye kubera ubuhanga n’umuvuduko bwakoranywe. Umushinjacyaha Laure Beccuau yatangaje ko abagenzacyaha b’inzobere mu kurwanya ubujura bukomeye ari bo bafashe abo bakekwa, mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2025. Nk’uko byatangajwe na…

Soma inkuru yose

Kamala Harris ashobora kongera guhatanira kuyobora Amerika mu 2028

Kamala Harris, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ashobora kongera guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2028. Mu kiganiro yagiranye na BBC, uyu munyapolitiki wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates yavuze ko yizera ko umunsi umwe Amerika izagira Perezida w’umugore, kandi ko bishoboka ko yaba ari we….

Soma inkuru yose

Venezuela ikomeje gushya ubwoba, yiteguye intambara na Amerika isaha n’isaha

Venezuela yatangaje ko iri mu bihe bikomeye by’ubwoba, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje ibikorwa bya gisirikare hafi y’inkengero zayo, mu rwego Perezida Donald Trump avuga ko ari urwo “kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge”. Tarek William Saab, Intumwa Nkuru ya Leta muri Venezuela, yatangaje ku Cyumweru ko igihugu cye gihangayikishijwe bikomeye n’imigambi ya Trump yo…

Soma inkuru yose

Amerika ikomeje kohereza amato y’intambara hafi ya Venezuela

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kohereza ubwato bw’intambara muri Trinidad and Tobago, ikirwa kiri mu birometero 11 gusa uvuye muri Venezuela, mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugenda uba mubi hagati y’ubutegetsi bwa Donald Trump na Nicolas Maduro. Ubu bwato, bufite ubushobozi bwo kurasa indege, amato, ndetse no ku butaka hifashishijwe ibisasu bya misile,…

Soma inkuru yose

Amerika yohereje ubwato bw’intambara muri Trinidad and Tobago, hafi ya Venezuela

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bw’intambara bwa USS Gravely ku birwa bya Trinidad and Tobago, byegereye Venezuela, bivugwa ko bugiye mu myitozo ya gisirikare isanzwe. Ubu bwato bwageze kuri ibi birwa ku wa 26 Ukwakira 2025, bukaba buzwiho kuba bunini kandi bufite intwaro ziremereye, burimo abasirikare barwanira mu mazi ndetse bushobora kwakirwaho indege…

Soma inkuru yose

Umwimukira Amerika yohereje muri Uganda akanga, Liberia yemeye kumwakira

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zageze ku masezerano na Liberia yo kwakira Kilmar Abrego Garcia, Umunya-El Salvador ushinjwa kugira uruhare mu bucuruzi bw’abantu n’abimukira binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’uko yanze koherezwa muri Uganda. Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yatangaje ko Abrego azoherezwa muri Liberia bitarenze tariki ya 31 Ukwakira 2025….

Soma inkuru yose

Amerika yohereje ubwato bw’intambara muri Trinidad and Tobago, hafi ya Venezuela

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bw’intambara ku birwa bya Trinidad and Tobago, hafi y’igihugu cya Venezuela, aho zavuze ko bugiye mu myitozo ya gisirikare isanzwe. Ubu bwato, USS Gravely, bwageze kuri ibi birwa ku wa 26 Ukwakira 2025. Ni kimwe mu bwato bunini bwa Amerika bufite abasirikare barwanira mu mazi, intwaro ziremereye, ndetse…

Soma inkuru yose

Polisi yamusanze muri ‘boot’ y’imodoka, asobanura ko yanekaga umugabo akeka ko amuca inyuma

Mu mujyi wa Salta muri Argentine, haravugwa inkuru itangaje y’umugore w’imyaka 18, wafashwe n’abapolisi ari muri boot (umwanya w’imodoka ubikwamo imizigo) y’imodoka y’umugabo we, nyuma yo kuyijyamo ashaka kumenya niba umugabo we amuca inyuma. Ku wa 25 Ukwakira 2025, uyu mugore ngo yacunze umugabo we atamureba, yinjira muri boot y’imodoka y’umutuku akoresha mu kazi ka…

Soma inkuru yose

Ibibazo n’Amategeko y’Itegeko Rishya ku Serivisi zo Kororoka hifashishijwe Ikoranabuhanga mu Buvuzi mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyiraho itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ririmo n’ingingo zigena uburyo bwo gutanga serivisi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi bigamije gufasha abantu bafite ibibazo byo kutabona urubyaro, kandi bishingiye ku mibare igaragaza ko icyifuzo gikomeje kwiyongera mu myaka ya vuba. Imibare y’ingenzi: Ibyemerewe: Ibibujijwe: Ibyemezo bikaze:

Soma inkuru yose

ChatGPT Yongerera Abakoresha Ubushobozi: Ubu Buhuza na Porogaramu Ndetse Bukorohereza Imirimo

OpenAI yongereye ubushobozi bwa ChatGPT, ubu ikomeje koroshya ubuzima bwa buri munsi mu buryo bukomeye. Ubu buryo bushya buremera ChatGPT guhuzwa n’izindi porogaramu (app integrations), bigatuma umuntu ashobora gukoresha izo porogaramu atavuye muri ChatGPT. Iby’ingenzi kuri ubu buryo: Mu ncamake: Ubu buryo bushya buroroshya imirimo ya buri munsi, butuma umuntu akora ibintu byinshi akoresheje ChatGPT…

Soma inkuru yose

“Nshaka kuzajya mu ijuru” – Museveni asobanura impamvu ahora asaba Abanya-Uganda kuva mu bukene

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko impamvu ahora yingingira abaturage be kuva mu bukene ari uko abifata nk’inshingano yahawe n’Imana, kandi ashaka kuzayisubiza neza igihe izamubaza icyo yakoze ku gihugu cye. Ibi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Majyaruguru ya Uganda, mu gace ka Karamoja, aho yasabye abaturage…

Soma inkuru yose

Havumbuwe uburyo bushya bwo gupima ubwoko burenga 50 bwa kanseri icyarimwe

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye uburyo bushya bwo gupima kanseri bushobora gutahura ubwoko burenga 50 icyarimwe, bikaba bitegerejweho guhindura uburyo bwo kuvumbura no kuvura kanseri ku isi. Ubu buryo bwiswe Galleri, bwakozwe n’Ikigo cy’Ubuvuzi cyo muri Amerika, bufite ubushobozi bwo kumenya utunyangingo tugaragaza ko kanseri iri gukura mu mubiri w’umuntu, ndetse…

Soma inkuru yose

Umuyaga ukaze wasubitse ingendo z’indege zirenga 100 muri Nouvelle-Zélande

Inkubi y’umuyaga ikaze ifite umuvuduko wa kilometero 155 ku isaha yibasiye Nouvelle-Zélande, ituma ingo zirenga ibihumbi 90 zibura amashanyarazi ndetse ingendo z’indege zirenga 100 zisubikwa. Ku wa 23 Ukwakira 2025, ikigo cy’iteganyagihe cy’iki gihugu cyatangaje ko uyu muyaga uri kugenda usatira igihugu cyose, ukagera mu bice by’amajyepfo n’amajyaruguru, ukaba ushobora kugira ingaruka zikomeye mu mijyi…

Soma inkuru yose

Paris: Inzu ndangamurage ya Louvre yahagaritse imirimo kubera ubujura bwateje impagarara

Inzu ndangamurage ya Louvre Museum iri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yahagaritse imirimo kuri iki Cyumweru nyuma y’uko habaye ubujura bwateje impagarara, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umuco w’u Bufaransa, Rachida Dati. Abinyujije ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), Minisitiri Dati yavuze ko ubwo bujura bwabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ariko nta…

Soma inkuru yose

Inzu ndangamurage ya Louvre yongeye gufungura imiryango nyuma y’ubujura bwaciye ibintu

Inzu ndangamurage ya Louvre yo mu Mujyi wa Paris yongeye gufungura imiryango mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’iminsi itatu yari ifunze kubera ubujura bwakorewe muri bimwe mu bintu by’agaciro byari biyirimo. Umushinjacyaha w’i Paris yatangaje ko ibikoresho byibwe birimo imikufi, amaherena, n’udutako twambarwa bifite agaciro kagereranywa na miliyoni 88 z’amayero (ahwanye na…

Soma inkuru yose

Trump yari hafi gukaranga umunyamakuru wari ugiye kumena ikirahure cyo mu biro bye

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House ubwo Perezida Donald Trump yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, habayeho akanya k’urusaku rwatewe n’umucameraman wari hafi kumena ikirahure cy’icyumba cy’inama. Trump wari wicaye iruhande rwa Albanese, yahise atabara avuga mu buryo busekeje ati: “Oh, witonde aho! Nta bwo mushobora kukimena. Icyo kirahure kimaze imyaka 400. Camera…

Soma inkuru yose

Malaysia: Trump yatunguranye acinya akadiho ubwo yageraga i Kuala Lumpur

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaye mu mashusho yateye urwamenyo ari kubyinana n’abana bari baje kumwakira ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur, muri Malaysia. Ni mu rugendo rw’iminsi itatu yatangiriye muri Malaysia ku wa 26 Ukwakira 2025, mbere yo gukomereza mu Buyapani (27–29 Ukwakira) no muri Koreya y’Epfo (29–30…

Soma inkuru yose

Uko GS Karambi Yahindutse Isoko y’Uburezi Bufite Ireme muri Nyamasheke

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karambi, Haravugwa ishuri rya GS Karambi rizwi nk’ Urwunge rw’amashuri abanza n’ayisumbuye rwa Mutagatifu Dominiko Saviyo (Group Scoraile St Dominique Savio De Karambi) rikomeje kwandika amateka adasanzwe mu rwego rw’uburezi, aho hari n’abavuga ko ari hafi ya ntaho wasanga ibindi bigo by’amashuri nk’iryo mu Rwanda. Iri shuri rigaragaza…

Soma inkuru yose

Gahunda ya Trump yo guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi yigijwe inyuma

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigije inyuma gahunda yari yo guhuriza hamwe Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu muhango wari uteganyijwe nk’“amasezerano ya nyuma y’amahoro” hagati y’ibihugu byombi. Ku wa 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byasinyiye amasezerano y’amahoro afashijwe na…

Soma inkuru yose

Abacanshuro ba Blackwater bazarusyaho imbere ya M23?

Byari bisa nko muri filime mu mpera za Mutarama 2025, ubwo Lt Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’umutwe wa M23, yatonganyaga abacanshuro b’Abanyaburayi biganjemo abo muri Romania, abashinja gukoreshwa na Perezida Félix Tshisekedi mu kurwanya Abanye-Congo, aho kubarengera. Abo basirikare b’abacanshuro bari barafashwe mu mirwano ikomeye yo mu nkengero za Goma, aho basaga 300 bari barwanye…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda abarimu basaga 150 bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI)

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, yatangaje ko abarimu basaga 150 bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), ibintu yise intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ikoranabuhanga yatangiye imyaka ibiri ishize. Yabivuze mu nama Mobile World Congress 2025, yigaga ku ikoreshwa rya telefoni zigendanwa n’ikoranabuhanga rigezweho. Minisitiri Nsengimana yavuze ko…

Soma inkuru yose

Abarenga miliyoni bagiye gufashwa na Plan International Rwanda, biganjemo abagore n’abakobwa

Umuryango Plan International Rwanda, ukorera mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana, uburinganire n’iterambere ry’umukobwa, watangaje ko mu myaka itanu iri imbere (2026–2030) uzafasha abana, abakobwa n’urubyiruko bagera kuri miliyoni 1.2, biganjemo abakobwa 750,000. Ibi byatangarijwe mu muhango wabaye ku wa 23 Ukwakira 2025, ubwo Plan International Rwanda yamurikaga igenamigambi rishya ry’imyaka itanu, ryubakiye ku nkingi ebyiri…

Soma inkuru yose

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yishimiye gukama inka ku nshuro ya mbere i Bigogwe

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yagaragaje akanyamuneza kadasanzwe nyuma yo gukama inka ku nshuro ye ya mbere, ubwo yasuraga agace ka Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, aho yamenye byinshi ku kamaro k’inka mu muco nyarwanda. Ambasaderi Thorpe yanyuze i Bigogwe mu rugendo rwe rwo kwerekeza i Gisenyi, aho hateganywaga imikino ya King’s Baton…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwahagaritse ibiganiro byo kuzahura umubano n’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari bigamije kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi byahagaze, kubera uruhare rw’u Burundi mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu kiganiro yagiranye na Ukweli Times, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi byibanze cyane ku kibazo…

Soma inkuru yose

Amafaranga yinjizwa n’inzego z’ibanze mu Rwanda yikubye inshuro ebyiri, agera kuri miliyari 100 Frw

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu mwaka ushize, amafaranga yinjizwa n’inzego z’ibanze yiyongereye cyane, agera kuri miliyari 107,5 Frw, avuye kuri miliyari 49,7 Frw mu 2006. Uyu ni umwe mu mihigo igaragaza umusaruro ukomeye wagezweho mu myaka 25 ishize mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi. Raporo ya MINALOC isesengura urugendo rw’imyaka 25 yo…

Soma inkuru yose

Uko u Rwanda rwiyemeje kurwanya ikinyabutabire cya ‘Lead’ gikoreshwa mu marangi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko gifatanyije n’inzego zitandukanye n’abacuruzi mu rwego rwo kugabanya urwego rw’ikinyabutabire cya lead (kuruta) gikoreshwa mu marangi, kuko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima zirimo kwangiza ubwonko no kudindiza imikurire y’abana. Ibi byagarutsweho mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe kurwanya ikoreshwa rya lead, cyateguwe n’umuryango ARECO Rwanda Nziza, ushinzwe kurengera ibidukikije…

Soma inkuru yose

Ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 1,9%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje raporo y’igihembwe cya gatatu cya 2025 igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 1,9% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2024. Abanyarwanda badafite akazi ubu ni 754.312, bangana na 13,4% by’abari ku isoko ry’umurimo. Bivuze ko muri buri bantu barindwi bashaka akazi, umwe aba atagafite. Imibare ya NISR yerekana ko ubushomeri bukiri hejuru…

Soma inkuru yose

Perezida Museveni yahaye impozamarira imiryango yabuze ababo mu mpanuka yahitanye 63

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yamenye impanuka yabereye mu muhanda uva Kampala ujya Gulu, igahitana abantu 63. Yategetse ko buri muryango wabuze umuntu muri iyi mpanuka uhabwa miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda, mu gihe uwakomerekejwe ahabwa miliyoni 1 z’Amashilingi. Impanuka yabaye ku ijoro ryo ku wa 22 Ukwakira 2025, mu gice cya…

Soma inkuru yose

FARDC ikomeje ibitero bikomeye mu bice bifitwe na AFC/M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje kugaba ibitero bikomeye mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa n’umutwe AFC/M23, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Ku wa 21 Ukwakira 2025, FARDC yakoresheje drones za gisirikare zo mu bwoko bwa CH-4 igaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 mu duce twa Kalembe na Kalonge muri teritwari ya…

Soma inkuru yose

Nigeria: Urukiko rwo muri Kano rwategetse ko abagaragaye basomana kuri TikTok bashyingirwa mu minsi 60

Urukiko rwo muri Leta ya Kano muri Nigeria rwategetse ko umusore n’umukobwa, Idris Mai Wushirya na Basira Yar Yuda, bashyingirwa mu gihe kitarenze iminsi 60 nyuma yo kugaragara ku rubuga rwa TikTok basomana. Aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza ko bakundana, ibintu byafashwe nk’ibihabanye n’imyitwarire mbonezabupfura muri Kano, leta igendera ku mategeko ya…

Soma inkuru yose

Kinshasa: RDC mu bwoba bw’abasirikare bakekwaho umugambi wo guhungabanya Perezida Tshisekedi

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bwoba ko abasirikare benshi bakoranye n’abayobozi bakuru barimo Gen Christian Tshiwewe Songesha, Gen Franck Ntumba, na Brig Gen Benjamin Katende Batubadila bashobora guhungabanya umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi. Aba basirikare bakuru bafunzwe muri Nyakanga 2025, bakurikiranyweho uruhare mu mugambi wo gukora coup d’état. Gen Tshiwewe…

Soma inkuru yose

Ibyo wamenya ku nganda zafunzwe kubera gutunganya ibiribwa bihumanye

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko nubwo inganda zigira uruhare mu guteza imbere ubukungu no gutanga akazi, bitari bikwiye ko zimwe zikoresha abantu badafite ubumenyi mu byo zikora kandi zikahemba amafaranga make cyangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yabitangaje ku wa 20 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagaragaje ibicuruzwa bitemewe byafashwe muri…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yibukije ko Afurika ikwiye kwishakamo ibisubizo by’umutekano wayo

Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kwishingikiriza ku bandi mu gukemura ibibazo by’umutekano, kuko bifite ubushobozi n’ubumenyi bwo kubyikemurira. Yabivugiye mu gutangiza Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, yabereye i Kigali ku wa 21 Ukwakira 2025, yitabiriwe n’abahagarariye ingabo baturutse mu bihugu bitandukanye…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yongereye manda Prof. Dusingizemungu na Evode, anashyira Dr. Uwamariya na Gasana muri Sena

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Abasenateri bashya barimo Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Uwizeyimana Evode, Dr. Valentine Uwamariya, na Gasana Alfred. Muri bo, Prof. Dusingizemungu na Uwizeyimana Evode bongerewe manda muri Sena, mu gihe Dr. Uwamariya na Gasana Alfred binjiye bwa mbere muri iyi nteko. Ibi byakozwe hashingiwe ku ngingo ya 80 y’Itegeko Nshinga. Dr….

Soma inkuru yose

Ibyihariye kuri Shield Tech Hub: Ikigo cyinjirira abajura b’ikoranabuhanga kikaburira ibigo byo mu Rwanda ku migambi mibi bibateganyiriza

Shield Tech Hub ni rumwe mu bigo by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda byihariye mu kurinda umutekano w’amakuru y’ibigo, aho gikoresha uburyo budasanzwe bwo kwinjira mu matsinda y’abajura b’ikoranabuhanga, kikamenya imigambi yabo mbere y’uko bayishyira mu bikorwa. Iki kigo cyashinzwe n’impuguke mu by’ikoranabuhanga Joel Gashayija, kimaze imyaka itatu gikora, kikorera muri Norrsken House Kigali. Gifasha ibigo birenga…

Soma inkuru yose