Impamvu RSE igiye gutangiza igice cyihariye kigenewe imishinga itangiza ibidukikije
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange – RSE) ryatangaje ko rigeye gufungura igice gishya cyiswe “Green Exchange Window”, kizajya gifasha imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije kubona igishoro binyuze mu mpapuro mpeshwamwenda (green bonds). Iki gice giteganyijwe gutangizwa mu mpera z’Ugushyingo 2025, mu nama ngarukamwaka ya ASEA (African Securities Exchanges Association) izabera i Kigali….
