Yago yibarutse imfura ye! Umwana yamwise nde?

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru NYARWAYA Innocent wamamaye nka Yago Pon dat mu muziki Nyarwanda yatangaje ko yibarutse imfura ye y’umuhungu.   Ni umwana yabyaranye na TETA Christa. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Igihe yavuze ko uyu yahoze ari umufana we, yagize ati: “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”   Uyu ni…

Soma inkuru yose

UBUTABERA: “ESE MUGANGA YAMWANDIKIYE UMUTI WO KUNYWA URUMUGI?” TURAHIRWA MOSES ASUBIZA IMPAMVU ANYWA IBIYOBYABWENGE.

Imbere y’ubutabera TURAHIRWA Moses yaburanye yemera icyaha cyo kunywa urumogi ashijwa. Umucamanza yamubajije impamvu anywa ibiyobyabwenge, Moses yasubije ko anywa ibiyobyabwenge kubera ko ari umuti umuvura uburwayi afite ndetse ukanamurinda agahinda gakabije afite, nubwo uyu muti atawandikiwe n’amuganga. Yongeyeho ko asaba kuburanishwa adafunze kugira ngo yitabweho n’abaganga, dore ko ngo yari yaramaze no kugura itike…

Soma inkuru yose

Abantu bakeka ko ari umwana Kandi afite imyaka 43, amateka ya Osita Iheme “Baby Police”

Amateka ya Osita Iheme wamamaye nka “Baby Police” Osita Iheme yavutse kuwa 20 Gashyantare 1982, avukira mu gihugu cya Nigeria, avuka kuri se witwa Herbert Iheme naho nyina umubyara yitwa Augustine Iheme, ni bucura bw’aba babyeyi . Osita yize ate? Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye mu rusisiro rwa Mbaitoli iwabo muri Nigeria, akirangiza ayisumbuye yahise akomereza…

Soma inkuru yose

Tom Close, Jay C na Khalifan bahuriye mu ndirimbo Agaca

Umuhanzi Tom Close yasobanuye impamvu yahisemo guhuriza mu ndirimbo yise ‘Agaca’ Jay C na Khalifan Govinda kugira ngo bafatanye guhumuriza abantu bacibwa intege n’amagambo mabi babwirwa. Ni indirimbo Tom Close yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mata 2025, avuga ko yahisemo gukoresha abo bahanzi kuko ari bamwe mu bahanzi bamaze igihe kandi yari…

Soma inkuru yose

Davido yakiriye Boi Chase mu nzu y’ibikomerezwa

Umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeat Davido, yatangaje ko yasinyishije umuhanzi Boi Chase mu nzu ye ifasha abahanzi izwi nka Davido Music Worldwide.   Davido yahamirije ikinyamakuru Billboard Nigeria ko yatumiye ababyeyi ba Boi Chase n’umwunganizi we, bagasinya amasezerano y’imikoranire.   Davido ahamya ko atari buri muhanzi wese asinyisha ko ahubwo akururwa n’umuhate umuhanzi aba…

Soma inkuru yose

Umuhanzi Meddy ukunzwe na benshi ari mu byishimo bwo kwibaruka umwana we w’umuhungu

Meddy abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagaragaje ko uyu mwana bamwise Zayn M Ngabo. Avuga ko nta kuzuyaza ubuntu bw’Imana buhora bumuriho iteka ryose. Uyu muhanzi yabitangaje nyuma y’ubundi butumwa yari yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yanditse avuga ko azabwira amahanga yose ibyiza Imana yamukoreye. Ati “Nzabwira Isi ibyo wankoreye.” Muri Werurwe 2022,…

Soma inkuru yose

Niyo Bosco yaherekeje se uherutse kwitaba Imana

Mu muhango wuje agahinda n’amarangamutima menshi, umuryango, inshuti ndetse n’abavandimwe ba Niyo Bosco bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera, umubyeyi w’uyu muhanzi uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda. Ibirori byatangiriye aho umurambo wari waruhukiye mu bitaro, aho wakuwe mbere yo kujyanwa ku rugo kwa nyakwigendera kugira ngo abe ariho abavandimwe, inshuti n’abaturanyi bamusezeraho…

Soma inkuru yose

Niyo Bosco ari mugahinda ko kubura umubyeyi we.

Umuhanzi NIYOKWIZERWA Bosco wamamaye nka NIYOBOSCO mu muziki nyarwanda yatangaje ko Papa we [NGAYABANYAGA Augusin] yamaze kwitaba Imana, ibi byabaye kuwa 23 Mata 2025 azize uburyayi. Abinyujuje kuri Instagram yanditse ati: “Muruhukire mu mahoro Papa. Umunsi umwe w’agahinda uruta umwaka w’ibyishimo”. Uyu mubyeyi yavutse kuwa 01 Mutarama 1962 yitabye Imana Ku wa 23 Mata 2025….

Soma inkuru yose

Kenny Sol mu miryango isohoka muri 1:55 Am, Coach Gael yamaze gusohora ibaruwa.

Inzu iri muzikomeye zitunganya umuziki mu Rwanda 1:55 Am, yamaze kugaragaza ko itagishaka gukorana n’umuhanzi Kenny Sol. Ibi byatagajwe mu itangazo CEO MUGARURA Kenny yageneye abanyamakuru. Tugenekereje mu Kinyarwanda yanditse ati: “Kubera ibimaze iminsi bizenguruka mu itangazamakuru ndetse n’amakuru y’ibanga yagiye hanze kubw’amakosa, 1:55 Am yifuza gushyira umucyo kubishyiraho umucyo: 1. 1:55 Am irakomeza gukora…

Soma inkuru yose

“Ntuzongera gucuranga indirimbo y’umuhanzi utaramwishyuye!” Hagiye gushyirwaho ikigo kibishizwe.

Minisitiri w’urubyiruko, umuco n’iterambere ry’ubuhanzi UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdallah yatangaje ko hagiye gushyirwaho ikigo gishizwe gukusanya umubare w’abakoresheje igihangano cy’umuhanzi batabihirewe uburenganzira bakishyuzwa, amafaranga agahabwa umuhanzi. Minisitiri ati: “Kimwe mu bintu dukurikirana muri Minisiteri ni uko umuhanzi yahabwa uburenganzira, igihangano ke kikamubyarira umusaruro. Icyo dushima itegeko ryagiyeho, rigenga uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge”. Kandi…

Soma inkuru yose

Twarahurwa Moses yatawe muri yombi n’urwego rwa RIB

Turahirwa Moses afunzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Turahirwa Moses, washinze inzu y’imideli ya Moshions, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yabwiye itangazamakuru ko koko bafashe Turahirwa nyuma y’uko ibisubizo by’ibizamini byafashwe ku mubiri we byemeje ko yari yakoresheje ibiyobyabwenge. Ibyo bizamini byakorewe mu Kigo cy’Igihugu…

Soma inkuru yose

“Kuba umukobwa ntibyoroshye!” Amagambo yatangajwe na Arielwayz.

Umuhanzikazi UWAYEZU Ariel uri mu bakobwa bamenyekanye mu bakora umuziki mu Rwanda yasangije ubutumwa abamukurikirana kuri X bwatumye benshi bongera kumwibazaho cyane. Mu magambo make yaranditse ati: “Kuba umukobwa ntibyoroshye” Nyuma yo gutangaza ibitekerezo byaje byisukiranya, ariko hari uwagize ati: “Nicyo kintu cyoroshye kurusha ibindi, kereka iyo ugikoresheje nabi nibwo utangira kwicuza. Ubwo umaze gukura…

Soma inkuru yose