Abagore benshi ku Isi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abashakanye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagaragaje ko abagore barenga miliyoni 830 ku Isi bakozweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abashakanye nibura inshuro imwe mu buzima bwabo. OMS ivuga ko umugore umwe kuri batatu bashatse ku Isi yaba yarahuye n’iri hohoterwa, kandi mu 2024 gusa, abagore bagera kuri miliyoni 316 bari hejuru y’imyaka 15 bakozweho….

Soma inkuru yose

Nestlé irashinjwa kugurisha ‘Cerelac’ zifite isukari nyinshi ku masoko ya Afurika

Imiryango irengera uburenganzira bw’abana yasabye Nestlé yo mu Busuwisi kwisobanura ku birego byo kurenga ku mabwiriza mpuzamahanga y’imirire, ikagurisha ibiribwa by’abana birimo isukari nyinshi muri Afurika. Raporo nshya ya Public Eye yasohotse ku wa 18 Ugushyingo 2025, yerekana ko mu bipimo byafashwe kuri ‘Cerelac’ ziguzwe hirya no hino muri Afurika, hejuru ya 90% byazo byagaragayemo…

Soma inkuru yose

NASA mu Ntangiriro y’Ihurizo Ryo Gusubiza Umuntu ku Kwezi

Amerika iri mu gihurizo gikomeye: Ese NASA izashobora kongera kohereza umuntu ku Kwezi? Ni ikibazo gikomeje kurerwa n’abakurikira iby’isanzure, cyane ko iki kigo gifite gahunda yo gukoreshamo Starship ya SpaceX mu butumwa bwa Artemis III bugomba kuba butarenze 2030. Starship ni cyo cyogajuru kinini cyane cyigeze gukorwa, ariko ni nacyo gitera amakenga menshi. Mu igerageza…

Soma inkuru yose

NASA na Google bashyize hanze AI izafasha abashakashatsi kuvura indwara mu isanzure

NASA hamwe na Google byakoze ikoranabuhanga rishya rizafasha abashakashatsi bajya mu isanzure kubona ubuvuzi bwihuse no kwitaho ubuzima bwabo. Ni porogaramu y’ubwenge buhangano yiswe Crew Medical Officer Digital Assistant (CMO-DA), izajya ibafasha gupima no kuvura indwara igihe bari mu ngendo z’isi ndende nk’izo berekeza kuri Mars cyangwa ku Kwezi, aho kuvugana n’abaganga bo ku Isi…

Soma inkuru yose

RBC iributsa Abanyarwanda ko benshi bafite Diabètes batazi ko bayirwaye

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyongeye gukangurira Abanyarwanda kwisuzumisha indwara ya Diabètes, nyuma y’ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abayifite ku Isi batazi ko bayirwaye. Ubu bushakashatsi bwakozwe na Lauryn Stafford wo mu kigo Institute for Health Metrics and Evaluation cya Kaminuza ya Washington, bwashyizwe ahagaragara muri Nzeri 2025. Bwerekanye ko 44% by’abafite Diabètes…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso byakwereka ko urya isukari nyinshi kurusha uko bikwiye

Isukari ni ingenzi ku mubiri, ariko iyo irengeje urugero, ishobora guteza indwara nka Diyabete n’izindi ngaruka ku buzima. Umuhanga mu mirire Céline De Groote, wo muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, asobanura ko kurya isukari nyinshi, cyane cyane ku mugoroba, bituma isukari mu maraso izamuka nijoro, bigatuma umwijima n’umusemburo wa insulin bidakora neza, maze umubiri…

Soma inkuru yose

Niba unywa inzoga n’itabi, dore imyaka bizatangira kugushegesha

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Laurea muri Finland bugaragaza ko abantu banywa inzoga n’itabi kandi batitabira imyitozo ngororamubiri bakiri bato, batangira guhura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima guhera mu myaka 36 kugeza kuri 40. Abashakashatsi bavuze ko imyitwarire mibi yo mu busore, nko kunywa inzoga cyangwa itabi no kudakora siporo, itangira kugaragaza ingaruka ku buzima bw’umuntu ageze…

Soma inkuru yose

Ibyo wamenya kuri Parasomnia itera kurota umuntu agenda cyangwa avuga

Hari abantu barota bagenda cyangwa bavuga batabizi, abandi bakabyuka batamenya aho bari. Ibi bishobora kuba biterwa n’indwara yitwa Parasomnia, igaragazwa n’imyitwarire idasanzwe ibera mu gihe umuntu asinziriye. Abahanga bavuga ko Parasomnia ituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo ibibazo byo mu mutwe nko guhangayika, agahinda gakabije, umunaniro, ndetse no kunywa inzoga cyangwa caffeine mbere yo kuryama. Ibimenyetso…

Soma inkuru yose

Ibyago bishobora guterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza bwerekanye ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu masaha yo nijoro, cyane cyane mu kwandika, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe. Ibyo bushakashatsi byagaragaje ko abantu bakoresha izo mbuga hagati ya saa tanu z’ijoro (11:00 p.m.) na saa kumi za mu gitondo…

Soma inkuru yose

Havumbuwe uburyo bushya bwo gupima ubwoko burenga 50 bwa kanseri icyarimwe

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye uburyo bushya bwo gupima kanseri bushobora gutahura ubwoko burenga 50 icyarimwe, bikaba bitegerejweho guhindura uburyo bwo kuvumbura no kuvura kanseri ku isi. Ubu buryo bwiswe Galleri, bwakozwe n’Ikigo cy’Ubuvuzi cyo muri Amerika, bufite ubushobozi bwo kumenya utunyangingo tugaragaza ko kanseri iri gukura mu mubiri w’umuntu, ndetse…

Soma inkuru yose

Mu butumwa bw’imbamutima icyamamare Lewis Hamilton yagaragaje agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’imbwa ye

Umukinnyi rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton ari mu gahinda kenshi ko gupfusha imbwa ye yari ifite imyaka 12, aho yavuze ko yapfushije inshuti ye magara, ayisezeranya ko atazibagirwa ubuzima bwiza babanagamo. Uyu mukinnyi ufite izina rikomeye muri Formula 1, yatangaje iyi nkuru y’akababaro kuri uyu wa Mbere, aho yagize ati “Naraye mpfushije…

Soma inkuru yose

Chancen International mu Rwanda: Uburyo bushya bwo guteza imbere uburezi binyuze muri Income Share Agreements (ISA)

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye kubona uburezi bufite ireme, hatangiye gukorera mu Rwanda umuryango Chancen International. Uyu muryango wihariye mu gutanga ubufasha bushingiye ku bwumvikane bwitwa Income Share Agreement (ISA), aho umunyeshuri ashobora kwiga atabanje kwishyura amafaranga y’ishuri mbere, ahubwo akazishyura nyuma yo kurangiza no kubona akazi. Iyi gahunda izwi nka…

Soma inkuru yose

Dore uburyo watandukana burundu n’indwara y’umutwe udakira

Umutwe w’umuntu ni igice cy’ingenzi kiyobora ibindi bice byose by’umubiri. Bityo iyo umuntu ahorana indwara y’umutwe, usanga bituma n’izindi nshingano z’umubiri zidakora neza. Hari abantu bahorana iki kibazo kandi mu by’ukuri nta yindi ndwara igaragara bafite, nyamara abahanga mu buvuzi bavuga ko hari intandaro zitandukanye zituma abantu benshi bahura n’iki kibazo cyo kuribwa umutwe igihe…

Soma inkuru yose

Intambwe nshya mu ruganda rw’ubuhanzi: Ibarura rizagaragaza abahanzi n’impano nshya mu gihugu

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Ishami rya LONI rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), yatangije umushinga witwa “Guha imbaraga Inganda ndangamuco mu Rwanda, hubakwa inzego zihamye”. Umushinga ufite intego nyamukuru yo guteza imbere uruganda ndangamuco n’ubuhanzi mu Rwanda binyuze mu: Kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize uyu mushinga ni ugukora ibarura…

Soma inkuru yose

Menya uturere 10 twambere tunini kurusha utundi mu Rwanda

Nyuma y’uko hari benshi bagiye bakunda kwibaza Akarere kaba gafite ubuso bunini mu Rwanda, bamwe bagiye bavuga Nyagatare, abandi n’abo bakavuga Kayonza. Urujijo rwagiye rugaragara no ku mbuga zimwe na zimwe za interineti, ari byo byatumye GATE OF WISE isuzuma amakuru aturuka mu nzego zemewe, harimo n’ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022. Ukurikije ubuso, Kayonza…

Soma inkuru yose

Uko wahagarika burundu ikintu cyakugize Imbata

Menya uburyo bwo gucika ku ngeso zakugize imbata. Iyi nkuru irimo ingero zifatika, inama n’ubuhanga byagufasha gusubirana ubuzima n’iterambere. Mu buzima bwa buri munsi, usanga buri wese afite cyangwa yarigeze kugira ikintu runaka yibasira cyane, akagiha umwanya uhagije cyane kandi nta n’inyungu igaragara kimufitiye. Gusa kigakomeza kumwigenzurira kuko nyine yagihaye umutima n’amaraso bye. Bimwe mu…

Soma inkuru yose

Waruziko kuryama amasaha macye bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu ?

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’ubuzima bwagaragaje ko gusinzira amasaha 7–9 mu ijoro ari ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu. Gusa nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi ku isi badasinzira bihagije, kandi bibagiraho ingaruka zikomeye mu mubiri n’ubwonko bwabo mu buryo butandukanye. Kuryama amasaha make adahagije bigira ingaruka nyinshi zirimo: Kudasinzira bihagije byongera ibyago byo…

Soma inkuru yose
GUHEKENYA SHIKARETE

UBUSHAKASHATSI BWAGARAGAJE IBYIZA BYO KURYA SHIKARETE

Guhekenya shikarete ni umuco umaze kwamamara cyane, inzobere mu buzima zivuga ko uyu muco wo guhekenya shikarete ari mwiza kubera ko bigabanya impumuro mbi mu kanwa. Nubwo bimeze bityo ariko hari abantu batishimira uyu muco wo guhekenya shikarete akaba ariyo mpamvu ikigo cya Nutrients cyakoreye ubushakashatsi bwacyo ku bantu batanduakanye. Ubu bushakashatsi bwagaragazaga ibyiza ndetse…

Soma inkuru yose
Gukorera Provizwali

Iga Amategeko y’umuhanda

Kwiga ibyapa 2. Iki cyapa cyivuga iki? 3. Icyapa gikurikira kivuze iki? 4. Inzira nyabagendwa ifite ibyerekezo bibiri, uruhande rw’ibumoso rudufasha iki ? 5. Iki cyapa gisobanura iki ? 6. Ibyapa bitegeka bikozwe muyihe shusho? 7. Ni kihe cyapa cyerekena ko nta kinyabiziga gifite moteri cyemerewe kuhanyura? 8. Iki cyapa gisobanura iki ? 9. Imbere…

Soma inkuru yose