Abaganga b’inzobere bakorera ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bakuye igiceri mu nda y’umwana ufite amezi 18.
Amakuru CHUK yashyize hanze avuga ko iki gikorwa cy’ubuvuzi cyabaye ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025.
Iti “Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry’Abaganga ba CHUK muri serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu rwungano ngogozi bakuye igiceri mu gifu cy’umwana w’amezi 18.”
Amakuru dukesha CHUK avuga ko iki gice uyu mwana “yari akimaranye ukwezi, ndetse nyina avuga ko yari yarabwiwe ko agomba kubagwa kugira ngo gikurwemo.”