Cartas Kigali iramenyesha abantu ko yifuza gutanga akazi mu bigonderabuzima n’ibitaro bya Arkidiyosezi ya Kigali ku myanya ikurikira:
1. Umukozi ushinzwe kuboneza urubyaro ku buryo bwa kamere (PFN): Umwanya 1
Abashaka akazi kuri uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira.
- Kuba ari umunyarwanda w’inyangamugayo.
- Kuba afite impamyabumenyi ku rwego rwa A1/A2 mu giforomo, social worker n’iyindi yo mu rwego rw’ubuzima (Health care).
- Kuba afite Licence y’urugaga abarizwamo.
2. Umubitsi (Cassier[e]): Imyanya 3
Abashaka akazi kuri uwo myanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda w’inyangamugayo
- Kuba afite impamyabumenyi mu icungamutungo ku rwego rwa A2.
3. Umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho mu bitaro (Logisticien): Umwanya 1
- Kuba ari umunyarwanda w’inyangamugayo
- Kuba afitr impamyabumenyi mu ibaruramari (Accounting), mu bukungu (Economie), Imicungire (Management) ku rwego rwa A0
4. Umugenzuzi (Auditeur Interne) ku bitari: Umwanya 1.
- Kuba ari umunyarwanda w’inyangamugayo.
- Kuba afite impamyabumenyi mu ibaruramari (Finance & Comptabilite) cyangwa Impamyabumenyi mu bukungu n’icunngamutungo (Economic & Gestion) ku rwego rwa A0.
Ababyifuza kandi babifitiye ubushobozi bazana kopi y’impamyabushobozi, kopi y’irangamuntu, n’ibaruwa isaba akazi iriho Curriculum Vitae ku kicaro cya Caritas Kigali, muri coordination Medicale cyangwa bakabyohereza kuri E-mail: [email protected] bitarenze kuwa 03/09/2025, saa kumi n’mwe zuzuye (17:00).
Ukeneye ibindi bisobanuro hamagara Tel: 0780439793, 0788483869.

Shaka akandi kazi hano