Izajya ihabwa n’impinja- Ibyo wamenya ku ndangamuntu nshya

Yisangize abandi

Nk’uko byatangajwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA), mu minsi iri imbere izi ndangamuntu dufite zizasimburwa n’indangamuntu y’ikoranabuhanga. Biragaragara ko iki ari cyo gihe kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa, inkuru dukesha Umuryango.rw iravuga ko NIDA yamaze kwemeza ko igeragezwa ryo gushyira mu bikorwa uyu mushinga rizatangira muri Nyakanga uyu mwaka wa 2025.

Ni irihe tandukaniro ry’indangamuntu koranabuhanga n’isanzwe?

Indangamuntu isanzwe yahabwaga abantu bafite imyaka 16 kuzamura ariko iyi izajya ihabwa n’umwana ukivuka. MUKESHIMANA Josephine yagize ati:

“Uyu munsi twatangaga indangamuntu ku bantu bafite imyaka cumi n’itandatu kuzamura, ariko kuri ino ndangamuntu-koranabuhanga, tuzayitanga kuva ku muntu akivuka.”

Indangamuntu isanzwe yari ikarita ifatika uhabwa mu ntoki ariko indangamuntu y’ikoranabuhanga izajya itangwa mu byiciro 3:
1.uburyo bwa mbere ni ugutanga Indangamuntu ifatika isa nk’iyi dutunze ubu.
2. Uburyo bwa kabiri ni ugutanga imibare.
3. Uburyo bwa nyuma ni ugutanga umubare usimbura iyo ndangamuntu.

Indangamuntu isanzwe yahabwaga Abanyarwanda,abanyamahanga bateganya kumara amezi 6 mu Rwanda, ndetse n’impunzi yahawe ubuhungiro mu Rwanda ariko indangamuntu y’ikoranabuhanga izajya ihabwa n’abimukira n’abana batoraguwe ku muhanda. MUKESHIMANA Josephine ati:

“Ubu twarayaguye, tuzayiha n’abimukira, tuzayiha n’abana batoraguwe badafite ababyeyi, tuyihe n’abanyamahanga bari mu Rwanda ku gihe gito ariko bazayikenera ku ntego za serivisi mu buryo butandukanye.”

 

Indangamuntu isanzwe yagaragazaga amakuru bwite y’umuntu, urugero: igihe yavukiye, igitsina ke ndetse n’ubwenegihugu bwe ariko hamwe n’indangamuntu nshya ibi byose bizaba amateka.
Biteganyijwe ko iyi ndangamuntu izatangira gukoresha muri uyu mwaka, igihe ibikorwa by’igerageza byaba byagenze neza.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *