Rutahizamu wa FC Barcelone, Lamine Yamal, yashinjwe gutesha agaciro abafite ubumuga, nyuma yo kwishyura abafite ubumuga bw’ubugufi ngo abifashishe yishimisha mu birori by’isabukuru ye.
Ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, ni bwo Lamine Yamal yizihije isabukuru y’imyaka 18, atumira inshuti ze mu munsi mukuru wo kwishimira ibyo yagezeho.
Mu kurushaho kunezerwa no kunezeza bagenzi be, yishyuye abafite ubumuga bw’ubugufi kugira ngo baze aho ari gukorera ibirori, kugira ngo we na bagenzi be nibabareba bajye bishima.
Ishyirahamwe ry’abantu bafite ibibazo by’ingingo n’amagufa bidakura (ADEE), rikaba ribarizwa mu Muryango w’Abafite Ubumuga muri Espagne (COCEMFE), ryanenze iki gikorwa.
Riti “Si ibyo kwihanganira kuko biba inshuro nyinshi. Bitiza umurindi gusebanya, gutesha agaciro no guhonyora uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kudakura kw’ingingo n’abandi bose bafite ubumuga.”
Perezida wa ADEE, Carolina Puente, yavuze ko iri shyirahamwe ritagiye kwicara, ahubwo rigiye guharanira uburenganzira bw’abantu rireberera babangamiwe.
Ati “Ntabwo ikinyejana tugezemo cya 21 ari icyo kubyihanganira. Abafite ubumuga bw’ubugufi ntibakwiriye gukoreshwa mu birori byo kubidagaduriraho, noneho by’akarusho ku byamamare nka Lamine Yamal.”
“Iyo umuntu nk’uriya akoze ibikorwa bigayitse, bituma benshi bamwigiraho bakaba na bo babikora. Ntabwo turi buceceke kuri iki kintu, turagerageza kurwana ku burenganzira bw’abahohotewe.”
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Lamine Yamal, aherutse kongera amasezerano muri FC Barcelone, aba umukinnyi uhenze ku Isi kuko mu gihe indi kipe yamukenera, ibyamugendaho byatwara miliyari 1€.
