Ni zo nkweto zifite imyaka myinshi-Menya byinshi kuri izi nkweto

Inkweto zishaje cyane ku Isi
Yisangize abandi

Abashakashatsi bo mu Bwongereza bataburuye urukweto rufite imyaka 2,000, aba bashakashatsi bagaragaje ko uru ari rwo rukweto runini cyane ku Isi-Ni urukweto rwataburuwe mu mbuga yo muri Roma. Aba bashakashatsi babwiye ikinyamakuru AFP ko bagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse.

Izo nkweto zifite uburebure burenga sentimetero 30, izo nkweto zataburuwe n’itsinda ry’abashakisha ibisigaratongo bo muri Vindolanda Charity Trust mu mezi ashize.

Uwo muryango wa Vindolanda washinzwe mu 1970 kugira ngo utaburure, urinde kandi usangize abantu ibisigazwa by’ubwami bw’Abaromani biboneka i Vindolanda na Carvoran, aho hose hakaba ari igice cy’ahantu nyirizina h’ubukerarugendo bw’Isi giherereye mu majyaruguru y’u Bwongereza.

Urashaka akazi ? Kanda aha

Izo nkweto umunani nini zasanzwe mu mu ndake (defensive ditch) Abaromani bakundaga gutamo imyanda-kiri mu kigo cya gisirikare cya Magna Roman Fort giherereye muri Northumberland.

Nk’uko Rachel Frame, umuyobozi mukuru mu byo gushakisha ibisigaratongo by’amateka kuri uwo mushinga abivuga, ni igice gito cyane cy’inkweto ziri mu ishyinguranyandiko rinini rya Vindolanda zingana-mu gihe hafi kimwe cya kane cy’inkweto zasanzwe ahantu hitwa Magna zingana. Yavuze ko ari ibidasanzwe cyane, maze agira ati:

“Twese turi kugerageza kumenya uwaba yarambaye izi nkweto”

Yongeraho ko bifuza cyane kumenya amatsinda ya gisirikare (regiments) yaba yarakorereye i Magna, bakamenya impamvu nyamukuru hari inkweto nyinshi nini zingana gutyo kurusha ahandi.

Itsinda ryatangaje ko ryabonye bwa mbere “inkweto nini cyane bidasanzwe” ku itariki ya 21 Gicurasi, kandi kuva ubwo bakomeje kuzereka ba mukerarugendo, nk’uko urubuga rwa Vindolanda rubitangaza.

Yavuze ko itsinda bari gukorana rizakomeza gushakisha amateka y’Ubwami bw’Abaromani kugira ngo babone ibisubizo. Ati:

“Iyo abantu batekereza ku Baromani, bakunze gutekereza ku Butaliyani gusa, ariko rimwe na rimwe bibagirwa ko Ubwami bwabo bwari bunini kandi bwari bwarageze kure cyane”

Inkweto zishaje cyane ku Isi
Inkweto zishaje cyane ku Isi

Soma izindi nkuru zijyanye n’iyi


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *