Nyamasheke: Abakobwa baravugwaho gushukisha amafaranga abagabo bubatse

Nyamasheke
Yisangize abandi

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushekeri, abakobwa baravugwaho gushukisha amafaranga abagabo bafite ingo, maze bagatoteza abagore babo.

Aba bagore bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagabo babo bitewe n’abagore ndetse n’abakobwa babarusha amafaranga bashukisha abagabo babo, bagatuma babakubita bagamije ko barambirwa, bakahukana maze izo ngo zigatahamo abo bakobwa.

Ibi kandi biteza amakimbirane hagati y’abakazana ndetse na ba nyirabukwe, bazira ko nta kintu babaha, ko ahubwo bakeneye abo bandi bafite ubushobozi.

Mu kiganiro na TV1, umwe mu baturage yavuze ko umugabo we yasezeranye mu wundi Murenge gusa ubukwe buza gupfa nyuma yishakira ibindi bisubizo.

Yagize ati “umugabo wanjye yagiye gusezerana mu Murenge wa Rwesero, mbimenye njyayo, bamusaba impapuro za gatanya yahawe n’urukiko arazibura, ubukwe burapfa gusa ntiyarekeye aho yarahinduye, ajya gusezeranira mu Murenge wa Shangi”.

Aba baturage bavuga ko bakomeza kuregera inzego zitandukanye zirimo, Umudugudu, Akagari ndetse n’Umurenge gusa ntacyo zibikoraho, ibi bigatuma bahitamo kwemera gukubitwa no guhangana n’abagabo babo kuko ngo ntibakwahukana ngo basubire iwabo n’abana.

Ahanini usanga aba bakobwa batangira gushuka abagabo b’abandi, ari uko bamaze kubona hari icyo zimwe mu ngo zimaze kugeraho cyangwa se umugore washatse atangiye gusaza, ndetse bikagirwamo uruhare na baramukazi babo babumvisha ko bagomba kubareka bagashaka ababaha amafaranga.

Aba bagore bavuga nta kindi babikoraho usibye kwemera kujya bakubitwa, ndetse no guhangana n’abo bagore bashaka kubirukanisha.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *