Nyanza: Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko umugore w’imyaka 21 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we.
Byabereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza aho bikekwa ko nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’undi mugabo i saa munani z’ijoro bagatangira kurwana.
UMUSEKE wamenye amakuru ko iki cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko cyabaye mu ijoro rya taliki ya 09 Kanama 2025.
Kibera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Nkombe.
Niho habonetse umurambo w’umugabo witwa NDAYISHIMIYE Elie w’imyaka 25 bikekwa ko yishwe n’umugore we witwa Florence w’imyaka 21 ukomoka mu mudugudu wa Kabuga, mu kagari ka Kabumbwe mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara aho babanye guhera mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2023.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yemereye UMUSEKE aya makuru.
Yagize ati “Ku makuru twahawe bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye kugucana inyuma.”
Bikekwa ko intandaro y’uru rupfu yaturutse ku makimbirane y’aba bombi, aho nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’umusore witwa NDAYISENGA w’imyaka 21 ahagana i saa munani z’ijoro, nyuma umugabo ngo amuturuka inyuma aramukubita, batangira kurwana.
Nyuma ukekwa ngo ajya gukomangira umuturanyi we amubwira ko arwanye n’umugabo we, ngo none namuherekeze bajyane kwa mutekano kumurega, undi aramubwira ngo nagende bazajyayo mu gitondo.
Ukekwa arongera ariagenda, hashize akanya aragaruka amubwira ko umugabo we ngo aryamye mu muhanda, maze uriya muturanyi bituma ajya kureba asanga koko ari ho aryamye bigaragara ko yapfuye ahita ahamagara abaturanyi na bene wabo.
Uriya mugore yahise acikira iwabo mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara inzego z’umutekano zijya kumufata, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntyazo aho ari kumwe na Ndayisenga bafatanwe mu gicuku ari kumwe n’uriya mugore.
Polisi isaba abaturage ko kugirana amakimbirane bitavuze kurwana, cyangwa kwicana bityo bakwiye kujya baganira batabishobora bakaba bakwegera Polisi cyangwa inzego z’ubuyobozi ikabafasha.