Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ubwo umurambo w’umugabo witwa: Turimumahoro Antoine, wari usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, wabonekaga muri ruhurura ya Mpazi.
Amakuru dukesha abaturiye ako gace avuga ko nyakwigendera yaherukaga kubonwa ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, ari mu kabari akina umukino w’amahirwe uzwi nk’“Akadege.” Bamwe mu bari bamuzi bavuze ko uwo munsi yari amaze gutakaza amafaranga agera ku bihumbi umunani (8,000 Frw).
Hari n’abaturage bashimangira ko bishoboka ko yari yahungabanye ku mutima agahitamo kwiyahura. Gusa abandi bo bavuga ko aho yakiniraga uwo mukino yari yagiranye amakimbirane n’abandi bantu, kandi ngo yari yananyoye inzoga. Abo baturage barakeka ko abo bantu bashobora kuba baragize uruhare mu rupfu rwe, bakamujugunya muri ruhurura.
Umurambo we wabonetse mu isayo ry’iyo ruhurura, bigaragara ko wari umaze iminsi ibiri cyangwa itatu, ndetse watangiye no kwangirika.
Iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera riracyakomeje kugirango hamenyekane icyamwishe nyirizina.