Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF), Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa perizida wa Uganda Yoweri MUSEVENI, ntahwema gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ko yasariye umukobwa w’umuririmbyi akaba umugore wa Jay-Z ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Beyonce.

Abanyujije mu ruhererekane rwa post asangiza abamukurikirana kuri X Muhoozi avuga ko yatanga ibyo afite byose kugira ngo yegukane uyu mukobwa (Beyonce). Mu busanzwe Muhoozi Kainerugaba afite umugore basanzwe babana.

Post ya mbere ivuga kuri Beyonce yatangajwe na Muhoozi, yayishyize kuri X ahagana mu mwaka wa 2023, aho yagize ati:
“Mzee Kutesa yakoze ibintu byiza kumbyarira umugore mwiza! Ni mwiza kuruta Beyonce.”
Aha yavugaga umukobwa baje no gushyingiranywa nyuma.

Uru ni uruhererekane rwakomeje, kugeza na nubu yifuza kwegukana uyu mugore wa Jay-Z, hari post aho yagize ati:
“Jay-Z akore post ya Beyonce nange nkore post y’umugore wange, nimutsinda ndahita negukana Beyonce.”
Uyu munsi, yongeye gutangaza avuga ko yahinduye izina kubera uyu mukobwa Beyonce, aho yagize ati:
“Basore, ntimumbuze amahirwe yange na Beyonce. Ubu izina ryange rishya ni ‘Mike-Kane‘, ndabasabye ntimuze muvuga Ikiganda cyangwa Urunyankore.”
Byaje kongera gusa nkibisubira urudubi ubwo uwitwa Kamukama yamuhaga nimero ya Beyonce, ariko Muhoozi agahita avuga ko aya ari amayeri ya Kamukama.
Bamwe batangiye no kumuca amafaranga kugira ngo bamuhe nimero z’uyu Beyonce.
Aho umwe mubamukurikirana yagize ati:
“Nge mfite nimero za Beyonce, mbwira dusoze deal”
Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu banyapolitike bakunze gukora post nyinshi kuri X bagaragaza ibitekerezo byabo nubwo rimwe na rimwe izi post zitavugewaho rumwe. Bamwe bakavuga ko ari amashyengo ya Muhoozi Kainerugaba, ariko umunyarwanda yagize ati: “Ukuri gushirira mu biganiro.” Birashoboka ko uyu Muhoozi yaba yarihebeye Beyonce nk’uko abivuga.

Muhoozi ntahwema gutangaza ko asezeye X gusa akayigarukaho hadashize iminsi n’ibiri, akaba ariyo mpamvu abamukurikirana bavuga ko akunda gushyenga.
Amafoto ya Muhoozi n’umugore we
