Kuva kuri Televiziyo Rwanda ajya ku ngoma: Uwahoze mu itangazamakuru yagizwe Umwami wa Tooro
Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze akora umwuga w’itangazamakuru muri Uganda ndetse no mu Rwanda, yagizwe Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro, asimbura nyakwigendera Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV. Kijanangoma yatangajwe nk’umusimbura w’Umwami Oyo ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, mu gihe Abanya-Tooro bari mu myiteguro yo gusoza imihango ijyanye no guherekeza no gushyingura umwami…
