Umuturage yatoraguye imbunda yari itabye mu murima

Share this post

Mu Karere ka Nyanza mu Mudugudu wa Karambo B, Akagari ka Gishike, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, habonetse imbunda mu murima w’umukecuru w’imyaka 70.
Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko iyo mbunda yagaragaye ubwo umugabo yarimo ahinga muri uwo murima umaze igihe kinini udahingwa.

Abaturage bavuga ko iyo mbunda ishaje yari izingiye mu mashashi no mu mufuka, muri uwo murima umaze igihe udahingwa kubera amakimbirane hagati y’abawuguze.

Bavuga ko nyir’uy’umurima wa mbere yimutse ajya gutura mu murenge wa Mukingo i Nyanza.

Aba baturage basobanura ko mu 1994 muri aka gace hanyuze abasirikare ba Habyarimana bahunga, bikekwa ko ari bo bayitabye aho.

Abahingaga kandi bayikuyemo bayishyira mu ruhavu maze inzego z’umutekano ziyijyana ku biro by’umurenge wa Rwabicuma.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza w’agateganyo, Patrick Kajyambere yavuze ko babimenye bagendeye ku makuru bahawe n’abaturage.

Yavuze ko muri kariya gace hanyuze ingabo za kera zihunga arizo zishobora kuba zarasize zitabye iyo mbunda.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *