Ingabo zirenga 400 za SAMIDRC zari i Goma zatashye zinyuze mu Rwanda

Ingabo 461 zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatashye kuri iki Cyumweru, tariki 22 Kamena 2025, zinyuze mu Rwanda Izi ngabo zatashye uyu munsi ni izo mu bihugu bibiri gusa. Zigizwe n’abasirikare 317 bo muri Afurika y’Epfo na 144 bakomoka muri Malawi. Batashye muri bisi…

Soma inkuru yose

Amerika yagabye ibitero kuri Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yagabye ibitero kuri Iran, igamije kuburizamo umugambi w’iki gihugu wo gukora intwaro za nucléaire. Ni ibitero byagabwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ibi bitero byagabwe ahantu hatatu (Natanz, Esfahan na Fordow) hakorerwaga intwaro za nucléaire. Yashimangiye…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa ibyerekeye amadarobindi y’ubwenge buhangano AI Meta yakoze

Ikigo Meta kiritegura gushyira ku isoko amadarubindi mashya y’ubwenge buhangano (smart glasses) ku bufatanye n’isosiyete Oakley, yiswe Oakley Meta HSTN. Aya madarubindi azatangira gutumizwa kuva ku itariki ya 11 Nyakanga 2025, agurishwa ku giciro cya $499. Uretse Oakley Meta HSTN, hari n’andi madarubindi ya Oakley azaba afite ikoranabuhanga rya Meta, azagera ku isoko mu gihe…

Soma inkuru yose

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda banagirana ibiganiro ku ruhare rw’izi nzego bayobora mu gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi. Amakuru dukesha Sena y’u Burundi, avuga ko Perezida wayo, yakirwe na mugenzi we w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu…

Soma inkuru yose

Nyanza: Umugabo yatwitse umwana we kubera gukora mu nkono

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje umuhoro yabanje gushyushya, yemera icyaha, akavuga ko yamuhoye gukora mu nkono y’ibishyimbo bari batetse. Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, akekwaho gukora iki cyaha tariki 05 Kamena 2025 agikoreye iwe mu…

Soma inkuru yose

Umuryango FPR wasinyanye amasezerano n’Ishyaka Communist Party of China

Umuryango FPR Inkotanyi wasinyanye amasezerano mashya n’Ishyaka Communist Party of China riri ku butegetsi mu Bushinwa, agamije kongera imbaraga mu mikoranire nyuma y’imyaka 20 impande zombi zifitanye umubano mwiza. Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, impande zombi zemeranyije gufatanya no gusangira ubumenyi mu byo kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka n’andi…

Soma inkuru yose

Ubwenge buhangano AI, bugiye kwigishwa mu mashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko mu rwego rwo gushyigikira ubumenyi bufite ireme, mu mashuri yisumbuye n’ayigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, hagiye gutangizwa kwiga amasomo ajyanye no gukoresha ubwenge buhangano (AI). Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yabitangarije mu kiganiro kigamije gusobanura uko uburezi bw’amashuri yisumbuye mu byiciro byombi buhagaze, n’icyakorwa ngo burusheho gutezwa imbere, aho yagaragaje ko ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose

Isuzuma rya MINEDUC ryashimangiye ko abanyeshuri batsindwa Icyongereza

Ishusho rusange y’Uburezi mu mashuri yisumbuye yagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yerekanye ko ku rwego rw’Igihugu mu Cyiciro Rusange (O’Level), mu masomo atatu y’ingenzi bareberaho imitsindire y’abanyeshuri; abatsinda Icyongereza bari ku kigero cya 47%, Imibare bari kuri 64% mu gihe Siyansi bari kuri 66%. Ishusho yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025,…

Soma inkuru yose

Rwanda: Leta y’u Rwanda itanze ikiruhuko k’iminsi 4

Ibinyuhije ku rubuga rwayi rwa X Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Abanyarwanda ko Yatanze konji mu matariki akurikira: Ku munsi w’ubwigenge uzaba Ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nyakanga 2025  Ku munsi wo kwibohora uzaba Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025 Uretse iyi minsi Kandi Minisiteri yongeyeho ko Guverinoma yatanze ikiruhuko rusange…

Soma inkuru yose

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Constant Mutamba weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Repubuklika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ibyaha byo kunyereza amafaranga ya Leta akurikiranyweho, yavuze ko kujyanwa mu bucamanza kwe ari umugambi wacuriwe i Kigali mu Rwanda. Constant Mutamba watanze ubwegure bwe hirya y’ejo hashize tariki 17 Kamena 2025, nyuma yuko atangiye gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rusesa Imanza…

Soma inkuru yose

Musanze: Umumotari utwara moto anahetse umwana ashobora gukurikiranwa na polisi

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo yakoze ibitemewe, ndetse ko uru rwego rwatangiye kubimubazaho. Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umumotari utwaye moto mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze, anahetse umwana mu mpetso mu mugongo. Ni amashusho yazamuye impaka nyinshi, bamwe bibaza kuri uyu…

Soma inkuru yose

U Rwanda na RDC byemeranyije ku ngingo zigize amasezerano y’amahoro

Itsinda rya tekiniki ry’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’iminsi hari ibiganiro byaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa 18 Kamena ni bwo Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byatangaje ko impande zombi zemeranyije ibikubiye mu masezerano agomba kuzashyirwaho umukono…

Soma inkuru yose

Gakenke: Ikamyo ikoze impanuka ikomeye

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda uva Kigali werekeza mu Gakenke utakiri nyabagendwa kubera impanuka yabereye ahitwa Buranga. Ubuyobozi bwa Polisi bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Polisi, bwasabye abakoresha uwo muhanda kwihangana mu gihe imirimo yo gukuramo ikamyo yaguye mu muhanda ikomeje. Polisi yagize iti: “Turabamenyesha ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye ahitwa Buranga, mu kagari…

Soma inkuru yose

Elon Musk yaba akoresha ibiyobyabwenge?

Umuherwe Elon Musk yifatishije ibizamini byo muri Laboratwari agamije guhinyuza abavuze ko akoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa cocaine, ketamine n’ibindi. Donald Trump ni we wabanje kuzamura ingingo y’uko Musk yaba anywa ibiyobyabwenge, anasaba ko niba bakeka ko akoresha ibiyobyabwenge hakorwa igenzura ryimbitse. Nyuma ikinyamakuru The New York Times cyasohoye inkuru ihamya ko Elon Musk…

Soma inkuru yose

Agashya: Mu Rwanda hageze imodoka ikorapa ikanakubura imihanda

Umujyi wa Kigali watangiye kwifashisha imodoka idasanzwe ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukubura no gukoropa imihanda ya kaburimbo. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yavuze ko iyo modoka yifashisha ibiroso n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga mu gusukura, kandi ikaba idateza ivumbi cyangwa indi myanda mu gihe iri mu kazi. Ati: “Iyi modoka ifite ikigega gikusanyirizwamo umwanda, ikawujyana aho…

Soma inkuru yose

Babiri batambutsa ibiganiro kuri YouTube bafunzwe

Abagabo babiri batambutsa ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’, usanzwe unyuzwaho inyigisho zitandukanye z’idini ya Islam, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). RIB yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha, bakoresheje imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry,…

Soma inkuru yose

Izajya ihabwa n’impinja- Ibyo wamenya ku ndangamuntu nshya

Nk’uko byatangajwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA), mu minsi iri imbere izi ndangamuntu dufite zizasimburwa n’indangamuntu y’ikoranabuhanga. Biragaragara ko iki ari cyo gihe kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa, inkuru dukesha Umuryango.rw iravuga ko NIDA yamaze kwemeza ko igeragezwa ryo gushyira mu bikorwa uyu mushinga rizatangira muri Nyakanga uyu mwaka wa 2025. Ni irihe…

Soma inkuru yose

Imirimo igeze kuri 60%: Ibyo wamenya ku nyubako ya Equity Bank igiye guhindura isura ya Kigali

U Rwanda rufite intego yo guhinduka igicumbi cy’imari, nka rumwe mu nzego z’ingenzi zizagira uruhare mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibikuye mu ntego z’u Rwanda kugera mu 2050. Icyakora kuba igicumbi cy’imari ntabwo ari ibintu byikora kuko bikenera ibintu byinshi birimo ibikorwaremezo, ubumenyi n’ibindi. Mu cyiciro cy’ibikorwaremezo, inyubako zigezweho ni ingenzi cyane ko u…

Soma inkuru yose