Donald Trump yatangaje ko amahoro agiye kuboneka muri Congo.
Kuri uyu wa 05-Gicurasi-2025, leta y’u Rwanda na leta ya Congo zashyikirije leta ya Amerika umushinga w’amahoro uhuriweho n’ibi bihugu byombi. Ni amasezerano asinywe nyuma y’ibiganiro byabereye n’ubundi muri America. Umunjyanama wa America muri Africa Massad yemeje aya makuru anaboneraho gutangaza ko yishimiye intambwe yatewe n’ibi bihugu byombi. Aho yagize ati: “Nakiriye neza inyandiko y’umushinga…
