Yakoze amahano- Boris Johnson kuri Starmer wahagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 2019 kugeza mu 2022, yatangaje ko Keir Starmer uyoboye Guverinoma y’igihugu cyabo kuva muri Nyakanga 2024 yakoze ikosa rikomeye ryo guhagarika gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira batemewe n’amategeko. Guverinoma yayoborwaga na Boris muri Mata 2022 yagiranye n’iy’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abimukira no…

Soma inkuru yose

Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana

Mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gahanga Akagari ka Kagasa, umugabo witwa Habiyambere Abdou uri mu kigero cy’imyaka 48, yagiye muri kantine kugura isambusa zishyushye bamubwira ko izihari zidashyushye. Yahise abona bagenzi be barimo barya ibiryo biriho inyama nawe ahita abyaka nyuma y’akanya gato abaryaga byabiryo baje gusigaza inyama ni uko arayibasaba ngo ayirire itaza…

Soma inkuru yose

HE Paul KAGAME ati: ” Ntabwo dufite byinshi byatuma duteta”

Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri biga muri ishami ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Havard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abasobanurira ko uko Abanyarwanda babayeho, badashobora guteta kuko badafite byinshi byatuma bitwara batyo. Umukuru w’Igihugu yagize ati “Nko mu kindi gihugu cyangwa indi sosiyete, Abanyarwanda bafite uburyo bwabo, bafite ibibazo byabo, bafite uko bahangana na…

Soma inkuru yose

Umuhungu wa perizida wa Uganda Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yasariye Beyonce

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF), Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa perizida wa Uganda Yoweri MUSEVENI, ntahwema gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ko yasariye umukobwa w’umuririmbyi akaba umugore wa Jay-Z ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Beyonce. Abanyujije mu ruhererekane rwa post asangiza abamukurikirana kuri X Muhoozi avuga ko yatanga ibyo afite byose kugira ngo yegukane…

Soma inkuru yose

Uganda: Nta mukobwa w’umusirikare uzongera kwambara ijipo

Umugaba w’ingabo za Uganda (UPDF) Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko abakobwa bose bo mugisirikare cya Uganda bazajya bakora akarasisi bambaye amapantaro, ubu ni ubutumwa yasangije abamukurikirana barenga 1M. Ni ubutumwa yacishije kuri X, aho yagize ati: “All female comrades in the UPDF shall from now on march in skirts.Trousers are for men not for women. Anyone…

Soma inkuru yose

Inkura 70 zivuye muri Afurika y’Epfo zigiye kuzanwa muri parike y’Akagera

Pariki y’Igihugu y’Akagera irateganya kwakira inkura 70 ziturutse muri Afurika y’Epfo, mu gikorwa kinini cyo kwimura inyamaswa kizaba kibaye ku nshuro ya mbere gifite umubare munini w’inyamaswa zinjizwa icya rimwe mu Rwanda Izi nkura zishobora kugira ibiro bishobora kugera kuri toni ebyiri, zikazakora urugendo rwa kirometero 3,400 zigana mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Mu itangazo abashinzwe…

Soma inkuru yose

Uruganda rutunganya urumogi rugeze kuri 83%

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibikorwa remezo by’icyiciro cya mbere cyo gutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi bimaze kugerwaho ku kigero cya 83%. Urwo rwego ruherutse kubibwira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo rwasobanuraga ibijyanye n’imikoreshereze y’ingongo y’imari ya 2024/2025. Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RDB Joseph Cedrick Nsengiyumva, yagize ati: “Imirimo imaze kugerwaho ku…

Soma inkuru yose

Musanze: Abagabo 2 bari gukekwaho kwica umukecuru w’imyaka 55

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze burimo gukurikirana abagabo babiri bakekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umukecuru w’imyaka 55, bamutemesheje umuhoro ndetse bakanamuca ukuboko. Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye ku wa 29 Mata 2025 mu Mudugudu wa Nyakazenga, Akagari ka Rutenderi, Umurenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke. Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha, nyakwigendera yari yagiye mu murima we…

Soma inkuru yose

Munyakazi Sadate : Nigeze gukena kugera ku rwego ngurisha intebe zo mu nzu

Umunyemari akaba n’umuherwe Munyakazi Sadate yatangaje ko hari ibihe bibi yagize mu buzima bwe kugera ku rwego yakennye bikaba ngombwa ko agurisha intebe zo mu nzu kugirango abashe kuba yabona amafaranga. Ibi Munyakazi Sadate yabigarutseho mu kiganiro kihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru IGIHE, Muri iiki kiganiro yagarutse kuri byinshi abantu batazi cyangwa bajya bibeshyaho ku buzima…

Soma inkuru yose

Umwuka mubi uracyatutumba hagati y’u Rwanda na Congo

Nubwo ibihugu byombi bigaragaza ko biri mu nzira nziza yo gukemura amakimbirane bifitanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagaragaje ko agifitiye u Rwanda akangononwa. Inkuru nziza yatashye i Kigali n’i Kinshasa tariki ya 25 Mata 2025, ubwo u Rwanda na RDC, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika,…

Soma inkuru yose

Nyagatare: Aborozi barasaba kwemererwa kwitumiriza intanga

Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bifuza koroherezwa kwitumiriza hanze intanga z’amatungo, kuko kenshi hari igihe bibagora kuzibona bitewe n’uko zitumizwa na RAB gusa, bigatuma rimwe na rimwe batazibonera igihe bazishakiye. Umworozi mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Karushuga, Maridadi Peter, avuga ko yatangiye ubworozi mu mwaka wa 2015, yorora bisanzwe inka…

Soma inkuru yose

Koreya y’Epfo: Abayobozi barashinjwa uburangare kubera indege yahitanye abantu 179

Bamwe mu bagize imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege yaguyemo abantu 179 bajyanye mu nkiko 15 barimo Minisitiri w’Ubwikorezi wa Koreya Y’Epfo, Park Sang-woo, n’Umuyobozi wa Jeju Air, Kim E-bae, babashinja uburangare.  Bavuga ko uburangare bw’abo bayobozi bwatumye benshi bahasiga ubuzima ndetse abatanze ikirego barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iyo mpanuka yahitanye abantu 179 mu bantu 181…

Soma inkuru yose

M23/AFC ikomeje guhiga abahungabanya umutekano i Goma

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze iminsi bagaragara ku ngo z’abaturage mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma, bashakisha abahungabanya umutekano wawo ndetse n’abandi babitse intwaro. Ni ibikorwa byakangaranyije abaturage bamwe na bamwe, cyane cyane abacumbikiye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo za RDC zahunze ndetse n’imitwe ya Wazalendo. Hari…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa imikorere y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

N’ubwo u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, gifite ibiyaga, inzuzi n’imigezi biri hirya no hino, bigizwe n’amazi yifashishwa mu buryo butandukanye burimo ingendo, uburobyi, ubukerarugendo, ubushakashatsi n’ibindi, bikenera ingamba zihoraho kugira ngo bikorwe mu ituze n’umutekano.  Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Resources Board) gitangaza ko ubuso bw’igihugu bungana na kilometero…

Soma inkuru yose