Trump yari hafi gukaranga umunyamakuru wari ugiye kumena ikirahure cyo mu biro bye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House ubwo Perezida Donald Trump yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, habayeho akanya k’urusaku rwatewe n’umucameraman wari hafi kumena ikirahure cy’icyumba cy’inama. Trump wari wicaye iruhande rwa Albanese, yahise atabara avuga mu buryo busekeje ati: “Oh, witonde aho! Nta bwo mushobora kukimena. Icyo kirahure kimaze imyaka 400. Camera…
