Rubavu yashyizeho ingamba zikomeye nyuma y’icyorezo cya ‘Ebola’ kiri muri Goma

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bwashyizeho ingamba zikomeye zigamije gukumira icyorezo cya Ebola nyuma y’uko hagaragaye abarwayi muri Goma no mubindi bice bimwe bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni imyanzuro yafatiwe mu nama yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2026, yahuje abayobozi bo ku rwego rw’Intara, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (Rwanda Biomedical Centre), ubuyobozi…

Soma inkuru yose

Nyabihu: Abagabo bane bafunzwe bakekwaho gutema inka ebyiri z’umuturage nyuma yo kumwigamba ko bazamuhombya

Abagabo bane bo mu Karere ka Nyabihu batawe muri yombi bakekwaho gutema inka ebyiri z’umuturage nyuma y’amakimbirane bari bafitanye, aho bivugwa ko bari bamaze igihe bafite ubushyamirane ndetse bakaba bari banaherutse kumubwira ko bazamuhombya ibintu bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 2 Frw. Ibi byabereye mu Murenge wa Kabatwa, Akagari ka Rugarama, Umudugudu wa Karambi,…

Soma inkuru yose

Imipaka ya Rubavu na Goma yafunzwe by’agateganyo kubera ‘Ebola’

Gisenyi–Goma yafunzwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya “Ebora” Kiri kuvuza ubuhuha muri DRC. Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu District yafunzwe by’agateganyo kubera icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri RDC. Imipaka yafunzwe irimo…

Soma inkuru yose

Bulgaria Yegukanye Eurovision 2026 Mu Irushanwa Ryabayemo Impaka za Politiki

Dara Yahesheje Bulgaria Intsinzi y’Amateka Mu irushanwa rya Eurovision 2026 ryabereye i Vienna muri Austria, igihugu cya Bulgaria cyanditse amateka nyuma yo kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya mbere binyuze ku muhanzikazi Dara waririmbye indirimbo “Bangaranga” yakunzwe cyane n’abagize akanama nkemurampaka ndetse n’abatoye ku ruhande rw’abafana. Uyu muhanzikazi w’imyaka 27 y’amavuko yigaragaje ku rubyiniro akoresheje…

Soma inkuru yose

Kabuga Felecien yapfiriye mu bitaro byo mu Buhorandi

Umunyemari Félicien Kabuga, wari umaze imyaka itari mike akurikiranwaho uruhare rukomeye n’ubuterankunga bw’agahomamunwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguye mu bitaro by’i La Haye (The Hague) mu Buholandi kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026.Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’Urwego rw’Abami b’Abezi rwasigaye rucunga imanza z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwacyuye icyahoze ari ICTR (IRMCT). Ryatangaje ko umuyobozi…

Soma inkuru yose

Huye: Umwana umwe yapfuye abandi babiri barakomereka mu nkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi

Agahinda n’ihungabana ni byinshi mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, nyuma y’inkongi y’umuriro yafashe inzu abana batatu barimo, umwe muri bo agahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye. Iyi nkongi yabaye mu masaha ya saa mbili z’umugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, aho abaturage bavuga…

Soma inkuru yose

Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha kubika no kwibuka amazina y’abazize Jenoside

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha agaciro abazize ayo mahano, Aegis Trust yatangaje umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ugaragaza amazina y’abazize Jenoside mu buryo bwa 3D. Uyu mushinga wiswe: “Inkingi z’Amazina y’Abacu” wamuritswe ku wa 14 Gicurasi 2026, ukaba ugamije gufasha Abanyarwanda ndetse n’Isi yose gukomeza kwibuka abazize…

Soma inkuru yose

U Burusiya Bwakubise Bikomeye Kyiv Nyuma y’Amagambo ya Putin Ko Intambara Ishobora Kurangira Vuba.

Ibitero Bikomeye Byongeye Guhungabanya Umurwa Mukuru wa Ukraine Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, u Burusiya bwagabye ibitero bikomeye by’indege zitagira abapilote (drones) n’imbunda za misile ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, ibintu byongeye gukomeza kwerekana ko intambara hagati y’ibihugu byombi itarimo kugabanya ubukana. Kwamamaza kw’amasasu n’iturika rya misile byumvikanye mu bice byinshi bya…

Soma inkuru yose

Inkubi y’Umuyaga Yahitanye Abasaga 100 mu Buhinde.

Umuyaga Ukomeye Wasenye Inzu n’Ibikorwaremezo mu gihugu cy’ubuhinde. Nibura abantu 111 bamaze guhitanwa n’inkubi y’umuyaga n’imvura y’amahindu byibasiye leta ya Uttar Pradesh mu majyaruguru y’Ubuhinde ku mugoroba wo ku wa Gatatu. Uyu muyaga wangije inzu nyinshi, uhirika ibiti ndetse usenya ibisenge by’inzu zoroheje n’ibindi bikorwaremezo. Leta ya Uttar Pradesh ni yo ituwe cyane mu Buhinde,…

Soma inkuru yose

Impamvu Isi Ikomeje Gushyuha Buri Munsi.

Isi iri gushyuha kurusha uko byari bisanzwe. Mu myaka ishize, isi yakomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’ihindagurika ry’ikirere. Ubushyuhe bukomeje kwiyongera, amapfa akaza kenshi, imyuzure ikangiza ibikorwa remezo ndetse n’inkubi z’umuyaga zikaba nyinshi kurusha mbere. Abashakashatsi bavuga ko ibi atari ibintu bisanzwe, ahubwo ko bifitanye isano n’ibikorwa by’ikiremwamuntu. Icyo ubushakashatsi bwerekana. Raporo zitandukanye zakozwe n’itsinda mpuzamahanga…

Soma inkuru yose

Umuhanzi Yampano yanditse ibaruwa isabira imbabazi abafungiwe gukwirakwiza amashusho ye, atangaza n’umushinga w’imyaka mishya

Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko ku bantu bakurikiranweho gukwirakwiza amashusho ye bwite, umuhanzi Yampano (Wa Boi) yasohoye ibaruwa ifunguye yuje amagambo y’ubwiyunge, imbabazi, n’icyizere cy’ejo hazaza. Muri ubu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi yagaragaje ko yahisemo inzira y’amahoro mu rwego rwo komora ibikomere no gutangira icyiciro gishya cy’ubuzima. Inzira y’imbabazi n’ubutwari Mu…

Soma inkuru yose

Amayobera i Brighton: Imibiri y’Abagore Batatu Yatoraguwe mu Nyanja

Polisi yatangiye iperereza ku cyateye uru rupfu. Polisi yo mu gace ka Brighton yatangaje ko imibiri y’abagore batatu yatoraguwe mu nyanja mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ibintu byateye impungenge n’amayobera muri ako gace gakorerwamo ubukerarugendo ;Nk’uko Sussex Police yabitangaje, inzego z’ubutabazi zahamagariwe ahitwa Madeira Drive saa kumi n’imwe n’iminota 45 za mu gitondo…

Soma inkuru yose

Sky2 Yatawe muri Yombi Akurikiranyweho Gukubita no Guhoza ku Nkeke Umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB (Rwanda Investigation Bureau), rwatangaje ko rwataye muri yombi Hahirwabasenga Thimotee uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Sky2, akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Acyekwaho gukomeretsa umugore we Amakuru yatangajwe na RIB avuga ko Sky2 akekwaho gukubita umugore we bashakanye byemewe n’amategeko, akanamuruma…

Soma inkuru yose

Umushinga wa Trump Tower muri Australia wahagaritswe kubera kutishimira izina rya Trump.

Izina rya Trump ryiswe “uburozi” muri Australia Umushinga wo kubaka inyubako ya mbere ya Trump Tower muri Australia wahagaritswe nyuma y’amezi atatu gusa utangajwe. Sosiyete y’iterambere ry’imiturire ya Altus Property Group yavuze ko izina rya Trump ryamaze kutakirwa neza n’abaturage benshi bo muri icyo gihugu. Umuyobozi mukuru wa Altus Property Group, David Young, yabwiye CNN…

Soma inkuru yose

Israel yashyizeho itegeko ryemerera igihano cy’urupfu ku bakekwaho ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023

Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, izwi nka Knesset, yemeje itegeko rishya ryemerera inkiko guhana igihano cy’urupfu abantu bakekwaho kugira uruhare mu bitero bya Hamas byabaye ku wa 7 Ukwakira 2023 ndetse no gufata abantu bugwate ku bwinshi. Iri tegeko ryatowe n’abadepite 93 mu gihe nta n’umwe warwanyije icyo cyemezo, mu gihe abandi 27 batitabiriye itora…

Soma inkuru yose

Abanyamerika n’Abafaransa Basanzwemo Hantavirus Nyuma yo Kuva mu Bwato bw’Ubukerarugendo

Umunyamerika umwe n’Umufaransakazi umwe basanzwemo virusi ya hantavirus nyuma yo kuva mu bwato bw’ubukerarugendo bwa MV Hondius bwahuye n’icyorezo cyahitanye abantu batatu. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization, ryatangaje ko kugeza ubu hamaze kwemezwa abantu barindwi banduye hantavirus bafite aho bahuriye n’ubu bwato, mu gihe hari abandi babiri bakekwaho kuyandura. Uko abanduye…

Soma inkuru yose

Ngoma: Abakekwaho kwica umusaza bamushakaho amafaranga batawe muri yombi

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma zatangaje ko zataye muri yombi abantu bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe umusaza wo mu Murenge wa Gashanda, wishwe nyuma yo kuburirwa irengero iminsi itari mike. Umurambo w’uyu musaza wabonetse ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, mu murima wo muri uwo murenge, ariko uboneka hari ibice by’umubiri byawuburagaho….

Soma inkuru yose

FC Barcelona yatwaye igikombe habura imikino 5 itsinze Real Madrid.

Ikipe ya FC Barcelona yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 2-0 kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026, mu mukino wabereye muri Espagne kuri sitade ya Barcelona ( Spotify Campoun). Yaragaje imbaraga n’umukino mwiza wayifashije kurusha mukeba wayo wa kera . Ibikesheje imikinire myiza n’ubufatanye bw’abakinnyi bayo. Ikipe ya Barcelona yongeye kwerekana ubushongore…

Soma inkuru yose

Uwahoze Ahagarariye u Rwanda muri Loni, Eugene Gasana, Yatsinzwe Urubanza rw’Ihohotera rishingiye ku Gitsina

Urukiko rw’i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko Eugene Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), yakoze ihohotera rishingiye ku gitsina ku mukobwa wari umwimenyereza-mwuga muri Ambasade y’u Rwanda. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 7 Gicurasi 2026 nyuma y’urubanza rwari rumaze imyaka myinshi ruburanishwa kuva ikirego cyatangirwa mu mwaka…

Soma inkuru yose

Imyuzure ikomeje guhitana benshi: Ese hari igisubizo kirambye?

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibiza by’imyuzure biri mu bibazo bikomeye byugarije isi muri iki gihe.Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugabanya ingaruka z’ibiza, UNDRR, bwagaragaje ko hagati ya 2000 na 2023 abantu barenga miliyari 1.6 ku isi bahuye n’ingaruka zituruka ku myuzure n’ibindi biza bifitanye isano n’imvura nyinshi. Mu Rwanda naho ikibazo gikomeje gufata indi ntera….

Soma inkuru yose

Ibiciro bya peteroli byakomeje kugabanuka ku isoko mpuzamahanga nyuma y’icyizere cy’amahoro hagati ya Iran na Amerika

Mu gihe ibiganiro bigamije guhagarika intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gufata indi ntera, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byongeye kumanuka, bitanga icyizere ku bukungu bw’Isi bwari bumaze iminsi buhungabanye. Amakuru mashya aturuka mu biganiro bya dipolomasi arerekana ko impande zombi ziri kwegera amasezerano y’agateganyo ashobora guhagarika imirwano…

Soma inkuru yose

PSG igeze k’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League yikurikiranya.

Tariki 6 Gicurasi 2026, Bayern Munich yanganyirije iwayo na Paris Saint Germain (PSG) igitego 1-1. Isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 7-5. Ni umukino wabereye kuri sitade Allianz Arena. Mu mukino wari utegerejwe na benshi ku mugabane w’u Burayi, Paris Saint-Germain yatsinze Bayern Munich mu mukino waranzwe n’ishyaka, ubuhanga ndetse n’udushya twinshi twagaragaye ku mpande zombi. Ikipe…

Soma inkuru yose

Umukecuru w’imyaka 70 uvuga ko yavuye ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, arifuza kubonana na bo.

Kasese, Uganda – Umukecuru witwa Deborah Maate w’imyaka 70, utuye mu gace ka Kasese mu burengerazuba bwa Uganda, arifuza guhura n’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Avuga ko yigeze kubamenya mu myaka ya 1980 mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Uganda. Deborah Maate, atangaza ko mu mwaka…

Soma inkuru yose

Pakistan: Ihuriro rishya rya Dipolomasi mu gukemura amakimbirane ya Amerika na Iran

Mu gihe amaso y’isi yose ahanzwe uburasirazuba bwo hagati, umujyi wa Islamabad muri Pakistan wamaze kuba ihuriro rikomeye rishobora guhindura amateka y’intambara yatangiye muri Gashyantare 2026. Nyuma y’itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran, hari andi makuru akomeye ari kuvugwa: Ingingo zifatika ziri kwibandwa ho mu biganiro Nubwo ingingo nyirizina zagizwe ibanga, amakuru ava mu…

Soma inkuru yose

Uganda: Umugore yafunzwe azira guhatiriza umwana kumira inshinge 46

Mu gihugu cya Uganda, umugore w’imyaka 45 witwa Juliet Tushabeomwe yafunzwe akurikiranyweho guhatiriza umwana w’imyaka umunani, abereye mukase, kumira inshinge 46 zifashishwa mu kudoda. Uyu mugore yatawe muri yombi ku wa 1 Gicurasi 2026, nyuma y’uko abaganga bavumbuye izi nshinge mu nda y’uwo mwana. Byaje kumenyekana nyuma y’igihe umwana amaranye ububabare bukomeye mu nda, ibintu…

Soma inkuru yose

Senateri Dr Uwamariya yasabye urubyiruko kwitondera icyemezo cyo gushaka

Senateri Dr Uwamariya yasabye urubyiruko kwitondera icyemezo cyo gushakaValentine Uwamariya yavuze ko urubyiruko rugiye gushinga ingo rukwiye kubanza gufata umwanya uhagije wo kumenyana no kuganira ku buzima ruzabamo, aho kwinjira mu rushako rwihuse rudafite imitegurire ihamye. Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Rwanda Broadcasting Agency ku wa 4 Gicurasi 2026, aho yagaragazaga ko ikibazo cy’itandukana ry’abashakanye…

Soma inkuru yose
Ntibisanzwe: Yabyaye abana 2 badahuje ba se

Ntibisanzwe: Yabyaye abana 2 badahuje ba se

Mu mwaka 2018, hari umugore wagannye kaminuza nkuru ya Colombia agiye gusuzumisha uturemangingo ndangasano tw’abana babiri b’impanga yabyaye. Kubera ko ibipimo byagaragazaga ko abana bahuje nyina ariko badahuje se, byatumye iyi kaminuza isubiramo ibi bipimo kugira ngo bizere ko ibisubizo bari kubona ari ukuri. Byabaye ibitangaza kubera ko ibipimo byose byagaragaje ko izi mpanga zidahuje…

Soma inkuru yose
ikawa

Burundi: Polisi yarashe abakekwaho kwinjiza ikawa mu Rwanda

Ku wa 29 Mata 2026, Polisi y’u Burundi yarashe Abarundi babiri bashinjwaga kugerageza kwinjiza ikawa mu Rwanda binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko, bombi bahita bapfa. Mu gitondo cy’uwo munsi ni bwo abapolisi bakorera mu gace ka Mparamirundi, Komini Kayanza mu Ntara ya Butanyerera, hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bataye muri yombi abantu bane babashinja…

Soma inkuru yose

Uko uruganda rukora imodoka ‘Chery’ rwakuze rukagera ku rwego mpuzamahanga mu gukora imodoka

Uruganda Chery ni imwe mu nganda zikomeye zikora imodoka ku Isi, rwatangiye ibikorwa byarwo ku wa 8 Mutarama 1997. Rushingiye kuri Leta y’u Bushinwa, rukorera mu Mujyi wa Wuhu mu Ntara ya Anhui. Ubuyobozi bw’uru ruganda buyobowe na Yin Tongyue, mu gihe mu bayobozi bakuru harimo na Xu Hui wagize uruhare mu biganiro byerekeye gahunda…

Soma inkuru yose

Instant Payments: Impamvu Abaguzi Bagikangwa n’Ikoranabuhanga Ryihuta mu Kwishyura

Isi y’imari ikomeje guhinduka mu muvuduko ukabije bitewe n’ikoranabuhanga ryo kwishyura ako kanya, rizwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Instant Payments”. Raporo nshya yakozwe n’ikigo PYMNTS (ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi cyibanda ku bukungu n’uburyo bwo kwishyura) ku bufatanye na Ingo Payments (ikigo cy’ikoranabuhanga muri Amerika cyibanda ku kohereza amafaranga mu buryo bwihuse), igaragaza ko hari ikinyuranyo hagati…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Havumbuwe Porogaramu isubiza neza ibibazo byose mu Kinyarwanda nyacyo

Mu gihe Isi ikomeje kuyogozwa n’impinduramatwara z’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence), Abanyarwanda akenshi basigaye inyuma kubera inzitizi z’ururimi. Iki ni cyo kigero cyateye itsinda ry’inzobere eshanu z’Abanyarwanda gukora ‘Ejochat’, urubuga rwa mbere rw’ubwenge buhangano rwashyiriweho korohereza abavuga Ikinyarwanda guhangana ku isoko ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Ubusanzwe, iyo ukoresheje imbuga nka ChatGPT, Gemini cyangwa Claude mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ubona…

Soma inkuru yose

Li-Fi: Ejo hazaza ha internet ikoreshwa n’urumuri

Mu gihe isi imaze kumenyera internet ya Wi-Fi ikoreshwa mu ngo, ku mashuri, mu biro, hari ikoranabuhanga rishya riri kuvugisha benshi amangambo: Li-Fi (Light Fidelity). Iri koranabuhanga rikoresha urumuri (light) aho gukoresha imiraba ya radio (radio waves) nka Wi-Fi, rikaba rishobora guhindura uburyo abantu bagerwaho na internet. Li-Fi yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe muri…

Soma inkuru yose

Ejo hazaza h’ubwikorezi: Imodoka zitagira abashoferi zigiye guhindura isi

Isi iri mu mpinduramatwara ikomeye aho ikoranabuhanga rya “Artificial Intelligence” (AI) ririmo gusimbura umuntu mu gutwara ibinyabiziga. Izi modoka zitagira abashoferi (autonomous vehicles) ntabwo zikiri inkuru no kugaragara mu mafilime gusa, ahubwo ni ukuri kwamaze kugera mu mihanda y’imijyi ikomeye nka Phoenix na San Francisco muri Amerika, binyuze mu bigo nka Waymo na Tesla. Kimwe…

Soma inkuru yose

Agaseke: Urubuga rwa Mbere mu Rwanda Rufasha Abanyempano Kwinjiza Amafaranga

Niba uri umuhanzi (Content Creator) mu Rwanda haba mu gusetsa, kuririmba, kwigisha, gukora ibiganiro by’amajwi (Podcasts), cyangwa uri umuntu ufite abagukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, usobanukiwe neza imvune, umwanya, n’imbaraga bisaba mu rugendo rwo kubaka izina no kuzamura umubare w’abantu bagukurikira. Ariko se, guhindura uko gukundwa n’izo “likes” mo amafaranga afatika ajya kuri konti yawe…

Soma inkuru yose

Kenya imaze kuza imbere muri Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga rya AI

Raporo nshya yakozwe n’ikigo Zoho ku bufatanye na Arion Research, yagaragaje ko igihugu cya Kenya ari cyo kiyoboye ibindi bihugu byakoreweho ubushakashatsi muri Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga rya “Artificial Intelligence” (AI). Imibare yerekana ko ibigo birenga 35% muri Kenya bimaze gushyira uyu muvuduko mu bikorwa byabyo bya buri munsi. Imyubakire y’ikoranabuhanga n’ishoramari Iyi raporo yiswe…

Soma inkuru yose

InnoPower Africa na Luma Learn bagiye kugeza inyigisho za AI ku rubyiruko rwinshi muri Afurika

Ikigo InnoPower Africa cyatangaje ubufatanye bukomeye n’urubuga rw’inyigisho rwa Luma Learn, bugamije koroshya uburyo urubyiruko rwa Afurika rwigamo ikoranabuhanga rya “Artificial Intelligence” (AI) n’ubundi bumenyi mu by’ikoranabuhanga rigezweho. Ubu bufatanye buje gukemura ibibazo bikunze kubera inzitizi abashaka kwiga ikoranabuhanga, birimo: igiciro gihanitse cy’amasomo, aho umuntu aherereye (aho atuye), ndetse n’ikibazo cyo kutabona amahirwe yo guhugurwa…

Soma inkuru yose

Kaminuza ya Wits yamuritse uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rya AI mu muziki wa Afurika

Ku itariki ya 16 Mata, muri Kaminuza ya Witwatersrand (Wits) i Johannesburg, habereye ibirori bidasanzwe byahuje abanyamuziki n’abahanga mu by’ikoranabuhanga (AI). Intego yari imwe: kwerekana uko ikoranabuhanga rigezweho ryakwifashishwa mu kubungabunga no guteza imbere umuziki gakondo wa Afurika. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’amakipe atano aturutse mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, Ghana, Cameroon, Kenya, n’Isi yopiya….

Soma inkuru yose

Banki Nkuru ya Namibia Yegukanye Igihembo Mpuzamahanga mu Ikoranabuhanga rya AI

Banki Nkuru ya Namibia (Bank of Namibia) yahawe igihembo gikomeye cyitwa Artificial Intelligence Initiative Award, gitangwa mu marushanwa ya Central Banking Awards. Iki gihembo gihabwa amabanki makuru cyangwa inzego zigenzura ubukungu zagaragaje udushya n’iterambere mu gukoresha ikoranabuhanga rya AI (ubwenge buhangano). Iki gihembo si icy’icyubahiro gusa, ahubwo kigaragaza ko Banki Nkuru ya Namibia iri mu…

Soma inkuru yose

Uburyo 4 bw’ingenzi bwo kurinda amakuru yawe bwite kwinjirirwa

Muri iki gihe isi iri mu ikoranabuhanga, abantu benshi bakoresha internet mu buzima bwa buri munsi nko kohereza amafaranga, kuganira, kubika inyandiko, gukora ubucuruzi no kwiga. Ibi bituma amakuru bwite yacu aba afite agaciro gakomeye cyane. Ariko kandi, uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ni nako abajura bo kuri internet bagenda bashaka uburyo bwo kwiba ayo…

Soma inkuru yose

Ihangana rya Porogaramu z’ubwenge buhangano rikomeje guteza impaka

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere ku muvuduko w’ikoranabuhanga ridasanzwe, by’umwihariko mu bwenge buhangano (AI), ninako hakomeza kugaragara impinduka zikomeye mu buryo abantu bakora kandi batekerezamo. Uyu munsi, AI ntikiri ikintu gishya gusa, ahubwo yahindutse igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Ibi byatumye havuka Porogaramu za AI nyinshi kandi zitandukanye, ndetse n’ibigo bikomeye bitangira…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa igare “Bugatti Factor One” rihenze cyane rifite agaciro ka miliyoni zirenga 34 Frw

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu ngendo n’ubwikorezi, uruganda rukora amagare rwa Factor Bikes rwifatanyije n’uruganda rukora imodoka zihenze cyane rwa Bugatti, bamurika igare ridasanzwe ryiswe Bugatti Factor One, rifite agaciro ka 23,599$, asaga miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda. Iri gare ryamuritswe ku mugaragaro muri Werurwe 2026, rikaba ari kimwe…

Soma inkuru yose

Regulatory Passporting: Impinduka Nshya mu Ikoranabuhanga ry’Imari (Fintech)

Mu myaka ya vuba, isi iri kwihuta mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu by’imari (Fintech). Ubu buryo buri guhindura cyane uko abantu babitsa, bohereza, bakira ndetse banashora amafaranga. Muri uru rwego, igitekerezo kiri kuvugwa cyane ni Regulatory Passporting, gifatwa nk’intambwe ikomeye mu koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Regulatory Passporting Ni Iki? Regulatory Passporting ni uburyo amategeko y’ibihugu cyangwa…

Soma inkuru yose