Hamas yashyikirije Israel umurambo w’Umunya-Tanzania wiciwe mu gitero cya 2023

Israel yatangaje ko yabonye umurambo wa Joshua Loitu Mollel, umusore w’Umunya-Tanzania w’imyaka 21, wishwe mu gitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023. Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel ryemeje ko nyuma yo gusesengura imirambo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yamenyesheje umuryango wa Mollel ko umurambo we wagejejwe muri Israel. Ingabo za Israel zavuze ko…

Soma inkuru yose

Mexique: Perezida Sheinbaum agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye gushyikiriza inkiko umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame, mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana ibyaha nk’ibi bikorerwa abagore. Ni nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku wa 5 Ugushyingo 2025, agaragaza Uriel Rivera Martínez, w’imyaka 33, amusoma ku ijosi ndetse agerageza kumukorakora ubwo Sheinbaum yari mu bikorwa byo kuganira n’abaturage….

Soma inkuru yose

Kamonyi-Karama: Polisi yafashe abantu 2 bakekwaho gukwirakwiza urumogi

Ku wa 5 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze, yafashe abagabo babiri bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Aba bagabo bafatanwe udupfunyika 85 tw’urumogi mu Murenge wa Karama, Akagari ka Bitare, Umudugudu wa Kabuga. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza…

Soma inkuru yose

Mamdani wavukiye muri Uganda yatorewe kuyobora Umujyi wa New York City

Umunyamerika ufite inkomoko muri Uganda, Zohran Kwame Mamdani, ni we watorewe kuyobora Umujyi wa New York City, atsinda abarimo Andrew Cuomo, wahoze ari Guverineri wa Leta ya New York, na Curtis Sliwa wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains riri ku butegetsi. Mamdani, uzwi nk’umusore w’umuyisilamu ufite ibitekerezo bishya muri politiki, yatsinze amatora ku majwi 50,4%, mu gihe…

Soma inkuru yose

Abanya-Ukraine bashinjwe uruhare mu kwiba amakuru y’abarenga 200.000 bo muri Hongrie

Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orbán, yashinje Abanya-Ukraine gufatanya n’Ishyaka Tisza ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu kwiba no gushyira hanze amakuru y’abantu barenga 200.000 bo muri Hongrie. Ayo makuru yashyizwe ku rubuga rwo muri Hongrie rwitwa LeakBase.la mu cyumweru gishize, akaba arimo amazina, nimero za telefone n’andi makuru bwite y’abaturage. Ubuyobozi bwa Hongrie buvuga ko ayo…

Soma inkuru yose

U Bushinwa bwasubitse gahunda yo gucyura Abashinwa batatu bari mu isanzure

Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe iby’isanzure, CNSA (China National Space Administration), cyatangaje ko cyasubitse gahunda yo kugarura ku Isi Abashinwa batatu bari mu isanzure, nyuma y’uko hagaragaye ibibazo bikekwa ku cyogajuru cyagombaga kubacyura. Aba basanzwe mu isanzure barimo Chen Dong, Chen Zhongrui na Wang Jie, bajyanywe muri Mata 2025 mu rugendo rw’amezi atandatu. Byari biteganyijwe ko…

Soma inkuru yose

Tanzania iragana he nyuma y’uko Suluhu arahiriye mu muhezo

Tanzania, kimwe mu bihugu byigeze gufatwa nk’intangarugero mu bya demokarasi muri Afurika y’Iburasirazuba, iri mu bihe bikomeye nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025. Aya matora yavuyemo intsinzi ya Samia Suluhu Hassan, ariko akurikirwa n’imvururu n’imyigaragambyo yatumye igihugu gihindura isura ya politiki. Tanzania ifite abaturage bagera kuri miliyoni 68 n’ubuso bwa kilometero…

Soma inkuru yose

Shein Yahagaritse Kugurisha Ibipupe bya “Sex Dolls” Bisa n’Abana Nyuma yo Kuregwa mu Bufaransa

Urubuga rwa Shein rwatangaje ko rwahagaritse burundu kugurisha ibipupe bikoreshwa mu mibonano mpuzabitsina (sex dolls) nyuma y’uko ruregwe kugurisha ibifite isura isa n’iy’abana bato, ibintu byafashwe nk’ibishobora guteza ibyaha byo gusambanya abana.Byatangiriye ku itangazo ry’Urwego rushinzwe kurengera abaguzi mu Bufaransa (DGCCRF), rwasabye iperereza ku bicuruzwa bya Shein nyuma yo kubona ibipupe bifite isura nk’iy’abana bicururizwa…

Soma inkuru yose

Iran igiye kongera kubaka inganda za nucléaire zasenywe na Israel

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kigiye kongera kubaka inganda za nucléaire zatewe zigasenywa na Israel, ashimangira ko izi ngufu zigamije iterambere ry’abaturage, atari intwaro. Mu ijambo rye, Pezeshkian yavuze ko ingufu za nucléaire ari ikimenyetso cy’iterambere n’ubumenyi, atari icyago ku mutekano w’Isi. Yagize ati: “Ubuhanga mu bya siyansi ni umutima w’ubwenge…

Soma inkuru yose

Minaloc yatangiye urugamba rwo kuzamura imitangire ya serivisi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yijeje Abaturarwanda ko ibibazo bigaragara mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze bigiye kuvugutirwa umuti, mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi abaturage no kunoza imiyoborere ibafasha kwiteza imbere. Ibi yabivugiye ku wa 2 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga umwiherero w’abayobozi b’intara n’uturere wabereye ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, wari umaze…

Soma inkuru yose

Umusirikare ukomeye wa Israel mu mazi abira kubera amashusho y’iyicarubozo ryakorewe Abanya-Palestine

Maj. Gen. Yifat Tomer-Yerushalmi, wahoze ari Umunyamategeko Mukuru w’Igisirikare cya Israel (IDF), yafunzwe nyuma y’isosoka ry’amashusho agaragaza abasirikare ba Israel bakorera iyicarubozo imfungwa yo muri Palestine, bikaba byateje impaka n’uburakari ku rwego mpuzamahanga. Tomer-Yerushalmi yari yeguye ku mwanya we icyumweru gishize, nyuma yo kwemera amakosa mu kuba ayo mashusho yaragiye hanze atagombaga gusohoka. Ku wa…

Soma inkuru yose

Akarere ka Rwamagana kamaze impungenge abarerera mu ishuri ryibasiwe n’inkongi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwamaze impungenge ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye Institute Women for Excellence (IWE), nyuma y’uko icumbi ry’abanyeshuri 150 rifashwe n’inkongi y’umuriro ku wa 3 Ugushyingo 2025, ibintu byabo byose bikaba byahiye. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko hashyizweho ingamba zihuse kugira ngo abanyeshuri bakomeze amasomo yabo nta murundo w’ingaruka z’iyo…

Soma inkuru yose

Pasiteri Rutayisire yahawe igihembo kubera umusanzu we mu bumwe n’ubwiyunge

Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi, Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire, yahawe igihembo cy’icyubahiro ku bw’umusanzu we mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, by’umwihariko abikesha igitabo cye “Reconciliation is My Lifestyle”. Ni mu muhango “Inzu y’Ibitabo Summit 2025” wabereye kuri Saint-Paul mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Ugushyingo 2025, utegurwa n’Umunyamakuru Dashim, uzwi cyane mu bikorwa byo…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwahembwe nk’igihugu gifite ibikorwaremezo by’ubukerarugendo byiza muri Afurika

U Rwanda rwegukanye igihembo cy’icyubahiro nk’igihugu gifite ibikorwaremezo bifasha ubukerarugendo byiza kandi bigezweho muri Afurika, mu bihembo mpuzamahanga bya African Tourism Awards 2025. Uyu muhango wabereye i Londres mu Bwongereza ku wa 2 Ugushyingo 2025, ugamije gushimira no guteza imbere ibikorwa n’abantu b’indashyikirwa mu rwego rw’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza,…

Soma inkuru yose

Impu zinjirije u Rwanda arenga miliyari 11 Frw kuva mu 2024

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku Mpu mu Rwanda, Kigali Leather Cluster, bugaragaza ko kuva mu ntangiriro za 2024 impu zoherejwe mu mahanga zinjirije igihugu miliyari 11,7 Frw, mu gihe uru rwego rwari rumaze igihe rwaragize ibibazo by’igabanuka ry’agaciro k’impu. Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’amour, yavuze ko iri terambere ryatewe ahanini n’ingamba za…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso byakwereka ko urya isukari nyinshi kurusha uko bikwiye

Isukari ni ingenzi ku mubiri, ariko iyo irengeje urugero, ishobora guteza indwara nka Diyabete n’izindi ngaruka ku buzima. Umuhanga mu mirire Céline De Groote, wo muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, asobanura ko kurya isukari nyinshi, cyane cyane ku mugoroba, bituma isukari mu maraso izamuka nijoro, bigatuma umwijima n’umusemburo wa insulin bidakora neza, maze umubiri…

Soma inkuru yose

Niba unywa inzoga n’itabi, dore imyaka bizatangira kugushegesha

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Laurea muri Finland bugaragaza ko abantu banywa inzoga n’itabi kandi batitabira imyitozo ngororamubiri bakiri bato, batangira guhura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima guhera mu myaka 36 kugeza kuri 40. Abashakashatsi bavuze ko imyitwarire mibi yo mu busore, nko kunywa inzoga cyangwa itabi no kudakora siporo, itangira kugaragaza ingaruka ku buzima bw’umuntu ageze…

Soma inkuru yose

Ibyo wamenya kuri Parasomnia itera kurota umuntu agenda cyangwa avuga

Hari abantu barota bagenda cyangwa bavuga batabizi, abandi bakabyuka batamenya aho bari. Ibi bishobora kuba biterwa n’indwara yitwa Parasomnia, igaragazwa n’imyitwarire idasanzwe ibera mu gihe umuntu asinziriye. Abahanga bavuga ko Parasomnia ituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo ibibazo byo mu mutwe nko guhangayika, agahinda gakabije, umunaniro, ndetse no kunywa inzoga cyangwa caffeine mbere yo kuryama. Ibimenyetso…

Soma inkuru yose

Uko warwanya umuhangayiko uterwa na telefoni (“Notixiety”)

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bagira impungenge cyangwa umuhangayiko igihe bumvise telefone yabo itanga ubutumwa bumenyesha (notifications). Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko iri ni ishusho y’indwara nshya y’ubumenyi yitwa “notixiety”, ijambo rikomoka kuri “notification” (imenyesha) na “anxiety” (umuhangayiko). Prof. Lieven De Marez wo muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, asobanura ko…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko RDC nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, nk’uko bamwe bari babyibazaho. Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu nama yiga ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, Perezida w’u…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Tshisekedi washinje u Rwanda gushaka kwigarurira igice cya RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko amushinje ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’igihugu cye, ashimangira ko ahubwo ari umuryango wa Tshisekedi ushaka kwigwizaho umutungo kamere wo muri Katanga. Perezida Tshisekedi yari yavuze ibi ubwo yavugaga n’Abanye-Congo baba mu…

Soma inkuru yose

Ibibazo bine bikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, nk’uko byagaragajwe na Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impamvu enye zikomeye zigaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kurenga ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C. afashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kiganiro yahaye TV5 Monde, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibiganiro by’i Washington bigenda neza, ibikorwa bya Leta ya RDC…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye kubaka umuturirwa w’akataraboneka hafi ya KCC uzatwara arenga miliyari 90 Frw

U Rwanda rwatangije umushinga mushya wo kubaka umuturirwa uzaba umwe mu muremure kandi w’igezweho mu gihugu, witwa “Parklane Tower”, uzuzura utwaye miliyoni 62.5$ (arenga miliyari 90 Frw). Iyi nyubako izaba igizwe n’amagorofa 19, ikazubakwa mu Karere ka Gasabo, hafi ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights. Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko bigaragara mu…

Soma inkuru yose

Ibyago bishobora guterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza bwerekanye ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu masaha yo nijoro, cyane cyane mu kwandika, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe. Ibyo bushakashatsi byagaragaje ko abantu bakoresha izo mbuga hagati ya saa tanu z’ijoro (11:00 p.m.) na saa kumi za mu gitondo…

Soma inkuru yose

Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 rishyira 02 Ugushyingo 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze hafashwe itsinda ry’abantu batanu (5) barimo umugore umwe (1), bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage. Bafatiwe mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihinga. Abatawe muri yombi, bakekwaho Ubujura bw’Amatungo no gutobora Inzu,…

Soma inkuru yose

Igura miliyoni 10 Frw, ikaruhuka igenda: Imibereho n’ubuzima butangaje bw’ifarashi ziba mu Rwanda

Ifarashi ziri mu matungo akomeje gukurura ba mukerarugendo n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda, aho zikoreshwa mu gutembera, imyitozo ngororamubiri ndetse no gufata amafoto yo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihugu hose, zimwe mu farashi zigaragara muri Fazenda, ahari ku musozi wa Mount Kigali, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byihariye mu Mujyi wa Kigali. Ubuzima n’imico y’ifarashi Nk’uko…

Soma inkuru yose

Umushinga w’indangamuntu koranabuhanga uzatwara arenga miliyari 100 Frw

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko umushinga w’indangamuntu koranabuhanga watangiye mu 2023 uzarangira utwaye miliyoni 70 z’amadolari, zingana n’arenga miliyari 101 Frw. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko Banki y’Isi ari yo mufatanyabikorwa wa mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, aho yashoyemo miliyoni 48 z’amadolari (arenga miliyari 69 Frw). Ariko ashimangira…

Soma inkuru yose

U Bushinwa bwohereje mu isanzure umushakashatsi muto mu mateka yabwo

U Bushinwa bwongeye kwandika amateka ubwo icyogajuru Shenzhou-21 cyatangiraga urugendo rwerekeza mu isanzure, gitwaye abashakashatsi batatu barimo n’ukiri muto kurusha abandi mu mateka y’iki gihugu. Iki cyogajuru cyoherejwe ku wa 31 Ukwakira 2025 hifashishijwe rocket ya Long March-2F, kivanywe ku kigo cya Jiuquan Satellite Launch Centre mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Ni misiyo ya karindwi…

Soma inkuru yose

Amerika yaburiye abari muri Tanzania ku mvururu zakurikiye amatora

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania yasohoye itangazo riburira Abanyamerika n’abandi baturage bari muri icyo gihugu, nyuma y’uko amatora ya Perezida n’Abadepite aranzwe n’imvururu, imyigaragambyo n’ihagarikwa rya internet mu gihugu hose. Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa Kane, Ambasade yavuze ko hari amakuru yemeza ko imyigaragambyo iri kubera ahantu hatandukanye, ikaba…

Soma inkuru yose

Nta muntu duhanganye Perezida Ruto nyuma y’urupfu rwa Odinga

Kakamega, Kenya – Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko ubu nta munyapolitiki bahanganye mu gihugu nyuma y’urupfu rwa Raila Odinga, wari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ububasha bwo kumuhangara muri politiki ya Kenya. Ubwo yari mu ruzinduko rwo kugenzura ibikorwaremezo by’iterambere mu gace ka Kakamega, Perezida Ruto yavuze ko abandi banyapolitiki bavuga ko…

Soma inkuru yose

Perezida Museveni yagizwe umuhuza mu bibazo by’umutekano muke muri Sudani

Addis Ababa – Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ari we ugizwe umuyobozi w’itsinda rishinzwe guhuza impande zishyamiranye muri Sudani, rigamije gushakira umuti urambye intambara imaze imyaka ibiri hagati y’ingabo za Leta (SAF) n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF). Ibi byemejwe ku wa 28 Ukwakira 2025, mu…

Soma inkuru yose

Babiri bapfiriye mu myigaragambyo ku mupaka wa Tanzania na Kenya

Namanga – Abantu babiri bakomoka muri Tanzania bapfiriye mu myigaragambyo yabereye ku mupaka wa Namanga, uhuza Tanzania na Kenya, aho abaturage bigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan. Imyigaragambyo yatangiye ku wa 29 Ukwakira 2025, umunsi w’amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho abigaragambya bashinja Leta kubangamira abanyapolitiki batavuga rumwe na yo, barimo Tundu Lissu, ngo batitabe…

Soma inkuru yose

Leta ya RDC ihamya ko ibiganiro bya Doha bigamije ‘kwica AFC/M23’

Kinshasa – Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar bigamije kurimbura burundu ihuriro AFC/M23, rigenzura ibice binini byo mu burasirazuba bw’igihugu. Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yavuze muri gahunda “Kivu na Biso” ya televiziyo ya leta (RTNC) ko nta mategeko yemeza…

Soma inkuru yose

Tanzania: Abigaragambya banze kumvira itegeko ry’ingabo

Dar es Salaam – Ni umunsi wa gatatu w’imyigaragambyo ikomeje muri Tanzania, aho abaturage biganjemo urubyiruko bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025, bavuga ko atanyuze mu mucyo. Imyigaragambyo ikomeje nubwo ubuyobozi bw’ingabo bwasabye ko ihagarara, buvuga ko ibikorwa by’abigaragambya “bigize ibyaha.” Umugaba w’Ingabo za Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda,…

Soma inkuru yose

Perezida Macron yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa vuba

Paris – Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko ikibuga mpuzamahanga cya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kizafungurwa mu minsi mike iri imbere, kugira ngo gifashe mu bikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abahuye n’ingaruka z’intambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu. Yabitangaje ku wa 30 Ukwakira 2025, mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano…

Soma inkuru yose

Gen Tshiwewe uherutse kwirukanwa mu gisirikare yashinjwe kunyereza miliyoni 1,6 z’Amadolari

Kinshasa – Gen Christian Tshiwewe, wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye gushyirwa mu majwi nyuma yo gushinjwa kunyereza miliyoni 1,61 z’Amadolari, amafaranga yari agenewe ibikorwa by’ingabo. Uyu musirikare wahoze ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, yatawe muri yombi muri Nyakanga 2025…

Soma inkuru yose

U Bufaransa bugiye gusuzuma ifungurwa rya Nicolas Sarkozy

Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa rwatangaje ko ruzasuzuma ku wa 10 Ugushyingo 2025 niba Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, ashobora kurekurwa mbere yo kurangiza igifungo cye cy’imyaka itanu. Ibi bizaba nyuma y’uko abunganira Sarkozy mu mategeko bagejeje ubusabe bwabo ku rukiko ku wa 21 Ukwakira 2025, umunsi yajyanwaga muri Gereza ya Prison de la…

Soma inkuru yose

Jeff Bezos yaciye agahigo ko kunguka miliyari 24$ mu munsi umwe

Umunyemari Jeff Bezos, washinze Amazon, yongeye kwandika amateka mu isoko ry’imari n’imigabane rya Amerika, nyuma yo kunguka arenga miliyari 24 z’amadorali mu munsi umwe gusa, biturutse ku kuzamuka gukomeye kw’imigabane y’ikigo cye. Ku wa 31 Ukwakira 2025, imigabane ya Amazon yazamutseho 11,5%, umugabane umwe ugera kuri $248,60, nyuma y’uko iki kigo gitangaje inyungu ziruta kure…

Soma inkuru yose

U Rwanda ku isonga muri Afurika mu bihugu bifite ubuyobozi bwubahiriza amategeko

U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika n’urwa 39 ku Isi mu bihugu byubahiriza amategeko, nk’uko byatangajwe muri raporo ya World Justice Project (Global Rule of Law Index 2025). Mu bihugu 34 bya Afurika byagenzuwe, u Rwanda ruri imbere rukurikirwa na Namibia, Ibirwa bya Maurice, Botswana, na Senegal. Ibihugu byagaragaye inyuma muri Afurika ni Mozambique,…

Soma inkuru yose