Ikibuno n’ibituza ni bimwe mu biri gukurura abantu batandukanye i Kigali

Mu Mujyi wa Kigali, hari abantu benshi bavuga ko hari ibice by’imibiri by’abasore n’abakobwa bibakurura cyane. Abasore bamwe bavuga ko bakunda abakobwa bafite imiterere y’umubiri igaragaza ubuzima n’imbaraga, abandi bakavuga ko bibakurura iyo umukobwa afite isura nziza, aseka kenshi, cyangwa agaragaza isuku n’ikinyabupfura. Ku rundi ruhande, abakobwa bamwe bavuga ko bakururwa n’abasore bafite imiterere myiza…

Soma inkuru yose

Butera Knowless Wizihije Isabukuru Idasanzwe y’Imyaka 34

Umuhanzi Butera Knowless, wizihiza isabukuru ye y’imyaka 34, yavuze ko uyu mwaka utandukanye cyane n’indi yose yigeze yizihiza, nubwo atashatse gutangaza impamvu zose zihariye zituma uyu mwaka udatandukanye. Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko uyu mwaka wiyumvamo kuba udasanzwe. Ati: “Uyu mwaka ndawumva utandukanye. Ni nk’aho naba mbona inzozi nagiye ndota mu buzima ibintu navugaga…

Soma inkuru yose

Intambwe nshya mu ruganda rw’ubuhanzi: Ibarura rizagaragaza abahanzi n’impano nshya mu gihugu

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Ishami rya LONI rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), yatangije umushinga witwa “Guha imbaraga Inganda ndangamuco mu Rwanda, hubakwa inzego zihamye”. Umushinga ufite intego nyamukuru yo guteza imbere uruganda ndangamuco n’ubuhanzi mu Rwanda binyuze mu: Kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize uyu mushinga ni ugukora ibarura…

Soma inkuru yose

Ku wa 17 Nzeri 2025, umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene, biyemeza ko bazarushinga vuba aha.

GATEOFWISE.COM Ibi birori byabereye muri Hotel La Palisse i Gashora. Byari biteganyijwe kuba ku gicamunsi, ariko byatangiye bitinze cyane, bitangira ahagana saa tatu z’ijoro mu gihe abari babitumirijwe bari bahageze kuva saa munani z’amanywa. Niyo Bosco akigera aho byabereye, yafashe gitari ye maze ubwo Irene yinjiraga mu cyumba cyari cyateguwe, yamuririmbira indirimbo y’urukundo. Nyuma yamufashe…

Soma inkuru yose

Scovia, Sadate, Bashabe, Castar na Meddy mu bahataniye ibihembo bya Vision 2050 Summit & Awards 🎉🏆

GATEOFWISE.COM/18SEPT Umunyamakuru Scovia Mutesi, umushoramari Munyakazi Sadate, Kate Bashabe, umunyamakuru n’umunyabigwi mu myidagaduro Bagirishya Jean de Dieu “Castar”, umuhanzi Meddy n’abandi bafite izina rikomeye mu Rwanda, bari mu bahataniye ibihembo byateguwe hagamijwe gushimira abafite uruhare mu ntego z’Icyerekezo 2050. Iki gikorwa, cyiswe Vision 2050 Summit & Awards, gihuza inama nyunguranabitekerezo n’umwanya wo guha icyubahiro abantu…

Soma inkuru yose

Ariel Wayz na Babo bagejejwe mu kigo ngororamuco cy’i Huye

GATEOFWISE.COM/18SEPT Ariel Wayz n’abandi bari bafunganywe nyuma yo gufatirwa mu kabari barenze amasaha yagenwe, bakaza no gupimwa basangwamo ibiyobyabwenge, bamaze kugezwa mu kigo ngororamuco giherereye i Huye. Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bo mu miryango y’abagiye kugororerwa hamwe na Ariel Wayz, wanabasuyeyo, yemeza ko uyu muhanzi, Babo ndetse n’abo bari kumwe bageze muri iki kigo…

Soma inkuru yose

Abatega bisi mu Mujyi wa Kigali bazishyura urugendo rwose mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

GATEOFWISE.COM/18SEPT Umujyi wa Kigali watangaje ko mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba iri kubera mu Rwanda, kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, abagenzi bakoresha bisi rusange bazajya bishyura igiciro cy’urugendo rwose, kubera ko ibyapa bahagararaho byahinduwe. Nk’uko byatangajwe, imihanda izakoreshwa n’amagare izajya ifungwa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, hanyuma igakoreshwa bisanzwe…

Soma inkuru yose

Imyanya y’ibanga: Ese kuki itakiri ibanga muri iki gihe?

Mu gihe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byihutisha buri kimwe, imyanya y’ibanga yo yabaye nk’aho ari ibintu bisanzwe byo kugaragaza. Uyu niwo mwanya wo kwisuzuma ku ngaruka zabyo no kugaruka ku muco n’indangagaciro. Hari igihe imyanya y’ibanga yari ishingiro ry’icyubahiro n’ubwubahane. Aho kera ibintu bitaradogera, umuntu warangwa no kwifata no kubika amabanga ye yagiraga agaciro gakomeye mu…

Soma inkuru yose

Umuhanzikazi Gloriose Musabyimana uzwi nka Gogo yitabye Imana

Inkuru ibabaje y’urupfu rwa Gloriose Musabyimana, uzwi cyane ku izina rya Gogo, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025. Gogo yari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yarazamutse cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo ye “Blood of Jesus” yakunzwe n’abatari bake. Amakuru aturuka muri Uganda, aho yari…

Soma inkuru yose
Tyla

Tyla yahishuye ko indirimbo water yamuzaniye ibibi byari bigiye gutuma areka umuziki

Tyla uri mu bahanziakazi bagezweho ku mugabane w’Afurika, yavuze ko indirimbo ye “Water” yatumye yegukana igihembo cya Grammy ariko yanamuzaniye ibicantege byinshi. Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Tyla yavuze ko nubwo indirimbo “Water” yatumye yegukana igihembo cya Grammy yari igeye gutuma areka umuziki burundu. Amaze kwegukana Grammy mu kiciro cya “Best African Music Performance” mu…

Soma inkuru yose

Umunyarwenya burikantu yarekuwe nyuma y’iminsi micye afunzwe azira abakobwa.

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu kumbuga nkoranyambaga wari watawe muri yombi azira gufungirana abana b’abakobwa yongeye kurekurwa. Mu minsi ishize ku mbugankoranyambaga hakwirakwijwe amakuru ko umunyarwenya Burikantu yatawe muri yombi, aya makuru yanemejwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB. Bivugwako uyu musore yatawe muri yombi azira gukingirana abana b’abakobwa babiri, bivugwa ko aba bakobwa bashwanye na Burikantu bapfa…

Soma inkuru yose
Ubukwe bwa Vestine ISHIMWE

Ubukwe bwa ISHIMWE Vestine na  Idrissa Ouédraogo bwatashywe

Mu minsi ishize ni bwo amakuru y’ubukwe bw’umuhanzi ISHIMWE Vestine usanzwe uririmba indirimbo zo guhimbaza imana yagiye hanze. Binyuze mu mashusho yasakajwe ku mbugankoranyambaga uyu ISHIMWE Vestine yagaragaye asezerana na Ouedraogo Idrissa, ibi ni ibirori byabereye mu murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ku wa 15 Mutarama 2025. Nyuma y’aya makuru,…

Soma inkuru yose
Sandrine Isheja wa RBA

Ninde wavuzeko Abanyamakuru batajya bubaka ngo rukomere?

Ni kenshi bajya baserereza Abanyamakuru bino mu Rwanda ko batajya babasha kurwubaka ngo rukomere, ariko burya umunyarwanda yaravuze ngo “aba umwe agatukisha bose”. Hari Abanyamakuru bafite amazina azwi hano mu Rwanda babashije kurwubaka rurakomera ndetse uyu munsi abakibyiruka bashaka kuzubaka uruzira kuryana hari amasomo arenze rimwe bakura kuri izi ngo zaba banyamakuru. Mur iyi nkuru…

Soma inkuru yose

Ikirego cyatumye Chris Brown afungirwa mu Bwongereza gishobora gukurwaho

Chris Brown yumvikanye n’umugabo witwa Abraham Diaw, wamushinjaga icyaha cyo kumukomeretsa bikomeye akoresheje icupa. Abraham cyangwa se Abe Diaw yareze Chris Brown mu 2023, avuga ko uyu muhanzi yamukubise icupa rya tequila ubwo bari mu birori byabereye muri TAPE nightclub i Londres mu Bwongereza, ariko ku wa 27 Kamena 2025, Abe yashyikirije urukiko inyandiko zisaba…

Soma inkuru yose

Chriss Easy agiye gukorera indirimbo nyina witabye Imana

Umuhanzi Chriss Easy urimo guca mu bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi we (nyina) hamwe na nyirakuru yateguje indirimbo yahimbiye nyina. Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Chriss Easy yateguje indirimbo yise Naumia, avuga ko yayihimbiye nyina bari inshuti. Yanditse ati: “Sweetheart Mama, sinakuzanira indabo, sinabasha kugufata mu kiganza, ariko nagukoreye iyi ndirimbo ni yo mpano yonyine…

Soma inkuru yose
Umugore wa YAGO

Yago yatangaje ko yababajwe no kuba umugore we yaramutwaye umwana we w’imfura

Umuhanzi nyarwanda Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago yatangaje ko atashimishijwe no kuba umugore we yaramutwaye umwana we w’imfura mu kiganiro yacishije kuri Youtube ye. Nyuma y’uko amakuru amaze iminsi avugwa ko umuhanzi Nyarwaya Innocent hamwe n’umugore we Teta Christa batakiri kumwe, uyu muhanzi yaje kugira icyo abivugaho aho yatangaje ko aya makuru ari ukuri gusa…

Soma inkuru yose
Ubukwe

Kenya: Umugabo yasariye mu bukwe ata umugore we

Umugabo wari wakoreye ubukwe mu gace ka Nyambunde muri Kenya, yasize umugeni we aho bari bicaranye, amagura ayabangira ingata ariruka, bisigira urujijo abari batashye ubukwe. Ubu bukwe bwari bwabereye muri aka gace ka Nyambunde muri Bobasi mu gace ka Kisii ko mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Kenya, ntibwarangiye neza, kuko umukwe [umugabo] yabonye imihango irimbanyije,…

Soma inkuru yose
Yago

Yago yaciye amarenga yo gutandukana n’umukobwa baherutse kubyarana

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje ko we n’uwari umukunzi we, Teta Christa, baherutse kubyarana umwana w’umuhungu, bashobora kuba baramaze gutandukanya, buri umwe agatangira ubuzima bwe. Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24. Aho yanditse ati “Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa.” Ni amagambo yakurikije utumenyetso two kurira n’umutima ushengutse, n’indirimbo ye yise…

Soma inkuru yose