Umugaba w’ingabo za Uganda (UPDF) Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko abakobwa bose bo mugisirikare cya Uganda bazajya bakora akarasisi bambaye amapantaro, ubu ni ubutumwa yasangije abamukurikirana barenga 1M.
Ni ubutumwa yacishije kuri X, aho yagize ati:
“All female comrades in the UPDF shall from now on march in skirts.Trousers are for men not for women. Anyone who forces our sisters to put on trousers on parade again will have a very bad day.”
Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:
“Kuva uyu munsi, abakobwa bose bo mu gisirikare cya UPDF bagomba kujya bakora akarasisi bambaye amajipo. Amapantalo yagenewe Abagabo ntabwo yagenewe abagore. Umuntu uzahatira bashiki bacu kwambara amapantalo ukundi azagira umunsi mubi.”
Ni ubutumwa bwabonywe nabarenga 4K, aho abagera 200 batanze ibitekerezo kuri iyi post ya Muhoozi Kainerugaba.
Bamwe mu batanze ibitekerezo harimo n’Abanyarwanda bagiye baherekeza ubutumwa bwabo amafoto y’abasirikare b’u Rwanda bakora akarasisi bambaye amajipo.