Amasezerano y’amateka hagati y’u Rwanda na Congo yasinywe

Isi yose yakurikiye umuhango wo gusinya amasezerano agamije amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu bayasinyiye imbere y’Umunyamabanga wa leta ya America, Marco Rubio. Ni inkuru yari yabaye kimomo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, muri Congo Kinshasa no ku isi. Impande zirebwa ntizatengushye abafite amatsiko yo…

Soma inkuru yose

Isi turimo irarwaye – Tito Rutaremara

Iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Tito Rutaremara. Ni Inararibonye muri Politiki akaba ari n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Isi turimo irarwaye, indwara yayo ni Judeo-Christian civilization Philosophy ( intekerezo) na ideology (ingengabitekerezo) by’iri terambere rishingiye ku binyoma. Duhere ku biriho muri iki gihe: Muri Gaza abantu, inyamanswa, ibintu, amazu, imihanda byose Israel irabishwanyaguza. Wabaza…

Soma inkuru yose
Umusirikare wishe abandi

Walikale: Umusirikare wasinze yishe bagenzi be batatu, akomeretsa benshi

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishe arashe bagenzi be batatu muri gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, abandi umunani barakomereka. Mu gitondo cyo ku wa 24 Kamena 2025 ni bwo uyu musirikare yakoze aya mahano. Abashinzwe umutekano basobanuye ko iyi myitwarire yayitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga. Abaturage bo batekerezaga ko ari…

Soma inkuru yose
Abakozi ba UR

Harumvikana uruhererekane mu kibazo cy’abarenga 150 bakoze imirimo muri Kaminuza y’u Rwanda bakamburwa

Abaturage 150 bavuga ko bamaze imyaka ibiri bambuwe na Kompanyi yabahaye akazi mu kubaka muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, mu gihe nyiri iyi kompanyi avuga ko na we yambuwe n’indi yari yamuhaye akazi. Aba baturage bavuga ko iyi kompanyi bakoreye yitwa METCO Ltd, ihagarariwe n’uwitwa Kanyandekwe Fils batahwemye kwishyuza, ariko imyaka ikaba ibaye…

Soma inkuru yose

Ibintu 10 wakora umukobwa akakwirukanka inyuma

Iyo uri Umusore hari igihe uba ubona Ko umukobwa ushobora kugukunda Ari Mama wawe, abagore bakuze , Abo mu muryango wawe ndetse N’abana bato! Ese wibaza impamvu inkumi wifuza ko Mwakundana zitakureba n’irihumye? Rimwe na rimwe utekereza ko ari wowe Kibazo, kubera ko ugerageza gutereta ariko bikarangira nabi. Dore impamvu bishobora kurangira nabi: Birasekeje guhura…

Soma inkuru yose

Musanze: Gashaki umugabo yatoraguwe ku muhanda yapfuye, hakekwa ubusinzi

Mu Karere Musanze, Umurenge wa Gashaki, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Buzoza mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umugabo witwa Rumbiya Eric, watoraguwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yishwe n’inzoga cyangwa indi mpanuka yaba yabayeho nyuma yo kunywa. Rumbiya Eric, w’imyaka 40, yasanzwe munsi y’umukingo ku muhanda, aho abamubonye bwa mbere bavuze ko yari…

Soma inkuru yose

Amerika yagabye ibitero kuri Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yagabye ibitero kuri Iran, igamije kuburizamo umugambi w’iki gihugu wo gukora intwaro za nucléaire. Ni ibitero byagabwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ibi bitero byagabwe ahantu hatatu (Natanz, Esfahan na Fordow) hakorerwaga intwaro za nucléaire. Yashimangiye…

Soma inkuru yose

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda banagirana ibiganiro ku ruhare rw’izi nzego bayobora mu gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi. Amakuru dukesha Sena y’u Burundi, avuga ko Perezida wayo, yakirwe na mugenzi we w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu…

Soma inkuru yose

Nyanza: Umugabo yatwitse umwana we kubera gukora mu nkono

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje umuhoro yabanje gushyushya, yemera icyaha, akavuga ko yamuhoye gukora mu nkono y’ibishyimbo bari batetse. Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, akekwaho gukora iki cyaha tariki 05 Kamena 2025 agikoreye iwe mu…

Soma inkuru yose

Umuryango FPR wasinyanye amasezerano n’Ishyaka Communist Party of China

Umuryango FPR Inkotanyi wasinyanye amasezerano mashya n’Ishyaka Communist Party of China riri ku butegetsi mu Bushinwa, agamije kongera imbaraga mu mikoranire nyuma y’imyaka 20 impande zombi zifitanye umubano mwiza. Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, impande zombi zemeranyije gufatanya no gusangira ubumenyi mu byo kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka n’andi…

Soma inkuru yose

Ubwenge buhangano AI, bugiye kwigishwa mu mashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko mu rwego rwo gushyigikira ubumenyi bufite ireme, mu mashuri yisumbuye n’ayigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, hagiye gutangizwa kwiga amasomo ajyanye no gukoresha ubwenge buhangano (AI). Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yabitangarije mu kiganiro kigamije gusobanura uko uburezi bw’amashuri yisumbuye mu byiciro byombi buhagaze, n’icyakorwa ngo burusheho gutezwa imbere, aho yagaragaje ko ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose

Isuzuma rya MINEDUC ryashimangiye ko abanyeshuri batsindwa Icyongereza

Ishusho rusange y’Uburezi mu mashuri yisumbuye yagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yerekanye ko ku rwego rw’Igihugu mu Cyiciro Rusange (O’Level), mu masomo atatu y’ingenzi bareberaho imitsindire y’abanyeshuri; abatsinda Icyongereza bari ku kigero cya 47%, Imibare bari kuri 64% mu gihe Siyansi bari kuri 66%. Ishusho yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025,…

Soma inkuru yose

Musanze: Umumotari utwara moto anahetse umwana ashobora gukurikiranwa na polisi

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo yakoze ibitemewe, ndetse ko uru rwego rwatangiye kubimubazaho. Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umumotari utwaye moto mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze, anahetse umwana mu mpetso mu mugongo. Ni amashusho yazamuye impaka nyinshi, bamwe bibaza kuri uyu…

Soma inkuru yose