Amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC agiye gusinyirwa imbere ya Amerika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier NDUHUNGIREHE na mugenzi we Therese Kayikwamba Waganer bagiye gushyira umukono ku masezerano ahuriweho n’ibihugu byombi [u Rwanda na Congo]. Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Aya masezerano arasinywa kuri uyu wa Gatanu ku wa 25 Mata 2025, saa munani za manywa. Ibikubiye muri aya masezerano…

Soma inkuru yose

“Miliyari 9$ zigenewe urubyiruko” u Rwanda muri gahunda yo kurwanya ubushomeri.

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo Mpuzamahanga mu gihugu cya Korea y’Epfo (KOICA) batangije umushinga w’agaciro k’asaga miliyari 9 z’amafaranga (miliyoni 6.5 z’amadolari ya Amerika) wo gufasha urubyiko kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga hagamijwe guteza imbere umurimo no guhanga udushya. Ni umushinga watangirijwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2025, aho inzego za Leta…

Soma inkuru yose

Amerika n’u Rwanda mu biganiro by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amarika n’u Rwanda barikuganira ku mikoreshereze nimitunganyirize y’ibirombe bicukurwamo “Worflum” yifashishwa mu gukora imodoka. Ubwo aherutse mu Rwanda, umuvugizi wa Amerika muri Africa Massad Boulos yagiranye ikiganiro na HE Paul KAGAME anatemberezwa mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu Rwanda. Mu byo yasuye harimo ikirombe cya Nyakabingo gicukurwamo “Wolfram” iki kirombe nicyo cyonyine rukumbi gicukurwamo “Wolflum”…

Soma inkuru yose

M23 na DRC batangaje ko bagiye guhagarika Imirwano.

Nyuma yo guhurira i Doha muri Quatar, ubuyobozi bw’inyeshyamba za M23 na Congo (DRC) bwatangaje ko bwemeranyije guhagarika Imirwano bishobora no gutuma bagera ku musozo w’intambara imaze iminsi ibera muri Congo. Itangazo rihuriweho n’impande zombi rivuga ko ubuyobozi bwa M23 na DRC bwemeranyije guhagarika imirwano aka kanya Kandi bagahaharika n’imvugo z’ubushotoranyi , imvugo z’urwango cyangwa…

Soma inkuru yose

Ingabo za Congo zirashijwa kurya inka za Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Congo (DRC).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, ingabo za Congo ziraye mu nka zasanze mu rwuri rwa J.Kabila maze zirazibaga. Izi ngabo zoherejwe na Leta ya Congo. Ibi bibaye nyuma y’uruzinduko rugufi Kabila utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tschisekedi yagiriye muri Goma kuri ubu iri mu maboko ya AFC/M23. Madamu Kabila yagaragaje…

Soma inkuru yose

Abamotari barasubijwe! “Kubera iki hashyizweho Drone mu muhanda? Ngo Parikingi zirabangamye.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Mama Urwagasabo Tv, ACP Rutikanga Boniface umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yasubije ibibazo byibazwaga n’abamotari bakorera akazi kabo muri Kigali. Abamotari bakunze kumvikana bavuga ko batishimiye imikoreshereze y’indege za drone zikoreshwa mugucunga umutekano. Impamvu batanga ngo ni uko izi drone zibahanira amakosa batakoze, bavuga ko Kandi batishimiye na Parikingi (Parking) bashyiriweho. ACP…

Soma inkuru yose

Burera: Umunyeshuri wari uri muri sitaje yarohamye mu kiyaga ahita ahasiga ubuzima.

Nyakwigendera Kwizera Samuel wari ufite imyaka 19 yarohamye mu kiyaga kiri mu karere ka Burera ahasiga ubuzima. Kwizera Samuel yigaga mu kigo cya Lycee de Nyanza akaba yakoreraga imenyererezamwuga (Sitaje) mu karere ka Musanze muri resitora yitwa “Two chef’s Coffee Business Co Ltd” Bivugwa ko yajyanye n’abagenzi be 36 bagiye mu rugendoshuri, i Burera muri…

Soma inkuru yose

Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira America, ishobora kugera ahabitse ibisasu kirimbuzi, abasaga ibihumbi 3 bamaze kugirwaho ingaruka niyi nkongi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo amakuru y’inkongi y’umuriro wongeye kwibasira Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya New Jersey yamenyekanye, uyu muriro ushobora guteza ibibazo kubera ko uri gusatira ahabitse ibisasu kirimbuzi bitunzwe n’Amerika. Inkongi y’umuriro irigukwirakwira ku buryo budasanzwe imaze kugera kuri hegitare zirenga ibihumbi 3 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa New…

Soma inkuru yose

Nyagatare: RBC irabasaba gukaza ingamba z’ubwirinzi.

Minisiteri y’Ubuzima yibukije abaturage bo mu Karere ka Nyagatare ko kwirinda Malaria bitangirira ku ruhare rw’umuntu. Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko Akarere ka Nyagatare kari muri dutanu twa mbere mu Gihugu mu kugira abarwayi ba Malaria benshi kuko iheruka yerekana ko gafite abagera ku 4,810. Umurenge wa Karangazi…

Soma inkuru yose

Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria, aho yakiriwe na General Saïd Chanegriha, Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu. Baganiriye ku guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. U Rwanda na Algeria bimaze kubaka umubano uhamye ushingiye ku mikoranire mu nzego zitandukanye. Mu bihe bitandukanye, abayobozi bakuru mu…

Soma inkuru yose

Antoine Karidanari Kambanda agiye kwerekeza i Vatican gushyingura Papa.

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda Karidanali KAMBANDA yatangaje ko abakaridinari bose baturutse imihanda yose bagiye kwerekeza i Vatican. Uyu Karidanali KAMBANDA yabanje kuvuga ko abakirisitu bazibukura Papa ku rukundo rwe ndetse n’impuhwe ze. Papa Francis azashyingurwa ku wa Gatandatu ku taliki ya 26 Mata 2025, saa 100:00 za mugitondo zo mu Rwanda. Ku…

Soma inkuru yose

HE Paul KAGAME yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yababajwe n’urupfu rwa Papa Fransisco,avuga ko yaranzwe no kwicisha bugufi no kwifatanya n’abandi ku Isi yose. Perezida Kagame kuri X , yavuze ko ku buyobozi bwa Papa Fransisco, bwaranzwe “no kwemera Amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, biganisha mu gihe gishya cy’imibanire myiza hagati ya Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu, ’ukuri,…

Soma inkuru yose

Ese Papa witabye Imana ni muntu ki?

Ku isaha ya tatu n’iminota 45 kuri uyu wa Mbere wa Pasika, tariki 21 Mata 2025, ni bwo inkuru y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yamenyekanye binyuze mu itangazo ryasomwe na Karidinali Kevin Farrell, yemeza ko yaguye aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani. asigaranye igice gito cy’ibihaha kubera kubagwa,…

Soma inkuru yose

Mu Bwongereza: Abajura bibye umusarani (Toilet ) wa $6 Million bafashwe.

Umusarani ukozwe muri zahabu wakozwe 2016 ukozwe n’umunyabugeni witwa Mauzurizio Cattelan ufite inkomoko mu Butaliyani (Italy) wagaragajwe ku nshuro ya mbere mu nzu ndangamurage ya New York, nyuma ujyanwa mu ngoro y’ubwami bw’ubwongereza, mu 2019 abajura bateye iyi ngoro biba uyu musarani (Toilet). Urukiko rwo mu Bwongereza rwatangaje ko rwatangiye kuburanisha Abajura 2 bakekwaho ubu…

Soma inkuru yose

HE Paul KAGAME yakiriye Faurre Essozima Perizida waTogo.

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, aho biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Ni ibiganiro biri mu murongo w’inshingano aherutse guhabwa n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe…

Soma inkuru yose

Ni nde uri guhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Papa Francis?

Ikigiye gukurikira urupfu rwa Papa Francis ni ugutorwa k’undi mu Papa uzamusimbura. Muri iyi nkuru naguteguriye abahabwa amahirwe menshi yo kuzasimbura Pope Francis. Mu gihe abakaridinari barigushyashyana bashaka uzasimbura Papa Francis, Twebwe Gate of wise twagerageje gukusanya amakuru agaragaza abahabwa amahirwe menshi yo kuzasimbura Papa Francis. Iyi nama iraterana nyuma y’urupfu rwa Papa Francis. Mu…

Soma inkuru yose

Papa Francis umushumba mukuru wa kiriziya Gatholic ku isi yamaze kuva mu buzima

Umushumba wa Catholic Pop Francis wari umaze igihe arwaye yamaze gushiramo umwuka azize indwara y’umusonga wo mu bihaha Umushumba wa Kiriziya Cotholic Pop Francis yamaze gushiramo umwuka nk’uko byatangajwe na Vatican, Uyu mushumba yari amaze igihe arwaye indwara y’umusonga wo mu bihaha indwara yatangiye ku murembya mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 akaba ari nayo…

Soma inkuru yose

Pope Francis yitabye Imana ku myaka 88.

Uyu munsi ni bwo inkuru y’inshamugongo y’umvikanye mu matwi y’abayoboke ba Kiliziya Gaturika. Iyi nkuru yatangajwe na His Eminence Cardinal Farrel aho yagize ati: “Nshuti bavandimwe, mbabajwe no gutangaza urupfu rwa Nyirubutungane Pope Francis ” Saa moya za mugitondo (GMT) Uyu munsi nibwo Pope Francis yasoje gusoma Misa asubira aho aba, dore ko hafi ubuzima…

Soma inkuru yose