Chancen International mu Rwanda: Uburyo bushya bwo guteza imbere uburezi binyuze muri Income Share Agreements (ISA)

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye kubona uburezi bufite ireme, hatangiye gukorera mu Rwanda umuryango Chancen International. Uyu muryango wihariye mu gutanga ubufasha bushingiye ku bwumvikane bwitwa Income Share Agreement (ISA), aho umunyeshuri ashobora kwiga atabanje kwishyura amafaranga y’ishuri mbere, ahubwo akazishyura nyuma yo kurangiza no kubona akazi. Iyi gahunda izwi nka…

Soma inkuru yose

Dore uburyo watandukana burundu n’indwara y’umutwe udakira

Umutwe w’umuntu ni igice cy’ingenzi kiyobora ibindi bice byose by’umubiri. Bityo iyo umuntu ahorana indwara y’umutwe, usanga bituma n’izindi nshingano z’umubiri zidakora neza. Hari abantu bahorana iki kibazo kandi mu by’ukuri nta yindi ndwara igaragara bafite, nyamara abahanga mu buvuzi bavuga ko hari intandaro zitandukanye zituma abantu benshi bahura n’iki kibazo cyo kuribwa umutwe igihe…

Soma inkuru yose

Microsoft yahagaritse serivisi zimwe za gisirikare cya Israel

Ikigo cya Microsoft cyatangaje ko cyahagaritse bimwe mu bikoresho cyahaga igisirikare cya Israel, nyuma yo gusanga byifashishwaga mu kuneka abaturage ba Palestine mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Brad Smith, Visi Perezida wa Microsoft, yavuze ko serivisi zakuweho zari zikoreshwa na Unit 8200, ishami rikomeye ry’ubutasi mu gisirikare cya Israel, rikoresha ikoranabuhanga rya Azure Cloud mu kubika…

Soma inkuru yose

Ukraine yashinje Hongrie drones zavogereye ikirere cyayo

Ukraine yatangaje ko drones zaturutse muri Hongrie zavogereye ikirere cyayo mu Burengerazuba, bikekwa ko zari zigamije ubutasi. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko inzego z’umutekano zamenyesheje ko izi drones zari zishaka amakuru ku nganda n’ubushobozi bwa gisirikare muri ako gace. Umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza. Hongrie ikunze gushinja Ukraine kubangamira abaturage bafite inkomoko yayo…

Soma inkuru yose

Imiti yinjira muri Amerika igiye kujya isoreshwa ku rugero rwa 100%

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko imiti ikorwa n’inganda zitandukanye zo mu bindi bihugu, izatangira gusoreshwa 100% guhera mu Ukwakira 2025. Imiti irebwa n’izi ngamba ni izwi nka ‘branded drugs’. Ni imiti iba yarakozwe bwa mbere n’uruganda rwayivumbuye. Iba yarahaye amazina yihariye ku buryo urwo ruganda aba ari rwo ruyikora…

Soma inkuru yose

Kirehe: GIZ yatangije icyiciro cya kabiri cya Job Fair ihuza abashaka akazi n’abagatanga

Umuryango w’Abadage ushinzwe Iterambere (GIZ), ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe, watangije icyiciro cya kabiri cya Job Fair binyuze mu mushinga Dutere Imbere, ugamije guhuza abashaka akazi n’abagatanga. Job Fair ni urubuga rutegurwa hagamijwe gufasha urubyiruko rw’impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi kubona amahirwe y’akazi no kwihangira imirimo. Intego nyamukuru ni ukubaka ubushobozi, guteza imbere kwigira no gushakira…

Soma inkuru yose

Uwayoboye FBI akurikiranyweho ibyaha byo gusebya intsinzi ya Trump

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), ari kuburanishwa n’urukiko rwa Virginia kubera gukwirakwiza amakuru atari yo no kubangamira ubutabera.Ibi birego bifitanye isano n’ibikorwa bye byo gushyigikira ibivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika yo mu 2016.Iperereza rikomeje ryashingiye ku buhamya Comey yatanze muri Nzeri 2020 imbere…

Soma inkuru yose

Kajugujugu zifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuzima muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera mu Rwanda, hashyizweho ahantu hagenwe hagakorera amatsinda y’abaganga, kugira ngo bafashe abakenera serivisi z’ubuzima. Muri gahunda zashyizweho harimo no gukoresha kajugujugu, izifashishwa mu gutwara uhuye n’ikibazo cy’ubuzima igihe irushanwa ribera, zikamujyana ku bitaro. Ahari site harimo Kigali Heights mu Karere ka Gasabo, aho…

Soma inkuru yose

Ukuri ku ifoto y’umukozi wa Croix Rouge n’umukinnyi w’amagare byavugishije benshi

Mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare ikomeje kubera i Kigali, hari amafoto atandukanye ari gusakara ku mbuga nkoranyambaga. Rumwe mu rwavugishije abantu ni urufotowe na B&B Fm Kigali, rwerekana umukinnyi w’amagare ufite telefoni mu ntoki, asa n’uvugana n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda. Abenshi mu babonye iyo foto bibwirije ko uwo mukinnyi yasabaga nimero y’uwo mukobwa…

Soma inkuru yose

Kasia Niewiadoma, wegukanye Tour de France 2024, yanyuzwe n’urukundo yahawe n’Abanyarwanda

Umunya-Pologne Katarzyna Niewiadoma-Phinney, wegukanye Tour de France Femmes ya 2024, yashimangiye ko yatangajwe n’uburyo abana b’Abanyarwanda bamwakiranye urugwiro ubwo yari mu myitozo yitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera i Kigali. Uyu mukinnyi ukinira Canyon–SRAM ari mu bakinnyi batatu bazahagararira igihugu cye mu isiganwa ryo mu muhanda mu bagore [Women Road Race] rizaba ku wa Gatandatu, tariki…

Soma inkuru yose

Umutoza w’u Bufaransa y’Amagare ashimira u Rwanda, nta na kimwe anenga

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’Amagare, Thomas Voeckler, yatangaje ko we n’abakinnyi be bakiriwe neza cyane mu Rwanda, ku buryo nta kintu kibi bashobora kunenga. Avuga ko intego yabo ari ukurushaho kwitwara neza muri Shampiyona y’Isi iri kubera i Kigali. Iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 igeze ku munsi wa gatandatu, aho Umujyi wa Kigali…

Soma inkuru yose

Abatishoboye barafashwa kwiga: ASG yatangijwe na Perezida Kagame yamaze gufungura imiryango

Icyari igitekerezo cya Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia cyo gushinga ishuri rigamije kurera abayobozi b’ejo hazaza ba Afurika cyabaye impamo. Ku wa 25 Nzeri 2025, batangije ku mugaragaro amasomo y’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (ASG), ritangiranye n’abanyeshuri 51 baturutse mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Rwanda, Ethiopia, Kenya, Uganda,…

Soma inkuru yose

Rwanda: Afurika ikwiye umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko Umuryango w’Abibumbye ukeneye amavugurura agamije kuwufasha gusohoza inshingano zawo, cyane cyane mu gutuma Afurika ihabwa umwanya uhoraho mu Kanama gashinzwe Umutekano, kuko ari ho higanjemo ibikorwa byinshi byo kugarura amahoro. Ibi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 80 ya Loni yabaye ku wa 25…

Soma inkuru yose

Muganga Chantal wareze Minister ko yamubeshye urukundo yatsinzwe anacibwa miliyoni

Muganga Chantal uherutse kurega Dr Nsabimana wabaye minisitire amushinja ko yamubeshye urukundo yatsindiwe mu rukiko rwa Nyarugenge anacibwa miliyoni y’amanyarwanda Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hagarutswe cyane ku kirego cyatanzwe na muganga Chantal aho yamushinjaga ko yamubeshye ko azamugira umugore nyuma akaza kumutenguha ibyateje abantu gucika ururondogoro kuko bwari ubwa mbere bene icyo kirego…

Soma inkuru yose

Umunya-Suède niwe wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 23

Ku wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025, hakomeje isiganwa ry’amagare rya Shampiyona y’Isi ribera i Kigali, aho abasore n’inkumi batarengeje imyaka 23 bari mu kibuga. Mu cyiciro cy’abasore, Jakob Soderqvist ukomoka muri Suède ni we wigaranzuye bagenzi be maze yegukana intsinzi, asoza urugendo rw’ibilometero 31,2 akoresheje iminota 38, amasegonda 24 n’ibinyarushyi 43. Ku mwanya…

Soma inkuru yose

Intambwe nshya mu ruganda rw’ubuhanzi: Ibarura rizagaragaza abahanzi n’impano nshya mu gihugu

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Ishami rya LONI rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), yatangije umushinga witwa “Guha imbaraga Inganda ndangamuco mu Rwanda, hubakwa inzego zihamye”. Umushinga ufite intego nyamukuru yo guteza imbere uruganda ndangamuco n’ubuhanzi mu Rwanda binyuze mu: Kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize uyu mushinga ni ugukora ibarura…

Soma inkuru yose

Abasirikare 8 b’u Burundi batorokeye mu Burusiya mbere yo koherezwa kurwana muri RDC

Amakuru aturuka i Moscow avuga ko abasirikare umunani b’u Burundi bari baroherejwe mu myitozo ya gisirikare mu Burusiya, batorotse batinya koherezwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi byerekana ko hari benshi mu ngabo z’u Burundi batifuza kurwana muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bamwe muri bagenzi babo bamaze gufungwa kubera…

Soma inkuru yose

Uwohoze ari Minisitiri arashinjwa kubeshya umukobwa ko azamurongora bikamutera agahinda gakabije

GATEOFWISE.COM Ku itariki ya 16 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Dr Ernest Nsabimana, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, ukurikiranywe na Muganga Chantal wamushinje kumubeshya urukundo no kumusezeranya ko azamugira umugore, ariko nyuma akamwihakana agashaka undi. Chantal avuga ko ibyo byamuteye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bukomeye. Uyu mugore yavuze ko urukundo rwabo rwatangiye mu 2010,…

Soma inkuru yose

Umugore wa Alexei Navalny ashinja Putin kuba ari we wategetse kwicisha umugabo we

GATEOFWISE.COM/18SEPT Yulia Navalny, umugore wa Alexei Navalny, yongeye gushinja Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuba ari we wagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we. Alexei Navalny yari umwirabura w’ubutegetsi bwa Putin, wamamaye mu kugaragaza ruswa mu buyobozi, kwikubira umutungo wa Leta, n’ubundi bikorwa by’ubucuruzi butemewe. Yashyize ahagaragara amashusho y’inyubako y’agatangaza bivugwa ko ari iya Putin, kandi…

Soma inkuru yose

U Burayi: Abarenze 24,000 bapfuye kubera ubushyuhe bw’imbeho y’impeshyi ya 2025

GATEOFWISE.COM/18SEPT Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Imperial College London bwagaragaje ko mu mijyi irenga 800 yo mu Burayi, abarenga 24,000 bapfuye mu mpeshyi ya 2025 kubera ubushyuhe bukabije. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 68% by’izo mfu ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere rituruka ku bikorwa bya muntu. Dr. Clair Barnes, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko nubwo imibare ishobora…

Soma inkuru yose