Bugesera: Imirimo yo kubaka ikibuga k’indege izarangira 2027

Imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera irarimbanyije aho igeze ku kigero kiri hagati ya 25% na 30%, ndetse nta gihindutse igomba kuzarangira mu 2027 ihaye akazi abantu barenga 6000. Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera cyatangiye kubakwa na Leta y’u Rwanda mu 2017, nyuma hiyongeramo ubufatanye na Qatar Airways bituma hanozwa inyigo yo kucyagura….

Soma inkuru yose

Umwotsi w’umukara wongeye kugaragara mu itorwa Papa

Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025 i Vatican hongeye kugaragara umwotsi w’umukara bivuze ko Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi ataraboneka. Uwo mwotsi wongeye kugaragara nyuma y’uko amatora y’Abakaridinali bose bari muri uwo muhango ibisubizo byabo bigaragaje ko Papa ataraboneka. Umwotsi w’umukara ugaragaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko…

Soma inkuru yose

APR FC Yatsinze Marines FC 3-0, Igaruka ku Isonga rya ShampiyonaKu wa 7 Gicurasi 2025, Kigali

Mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 3-0, itsinda ryayihesheje kugaruka ku mwanya wa mbere by’agateganyo Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025. APR FC yari ikeneye amanota atatu kugira ngo isubire ku isonga, mu…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwasinyanye amasezerano yo gucapa n’isosiyete yo muri UAE

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’isosiyete ‘E7 Group’ izobereye mu bucuruzi bujyanye no gutanga serivisi z’icapiro ritekanye ndetse no gufunika. E7 Group ni ishami ry’Ikigo cy’iterambere cya Leta zunze ubumwe za Abarabu ikorera mu Mujyi w’i Abu Dhabi. Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, ashingiye k’ubufatanye buzajyamo serivisi zitandukanye. Urwego…

Soma inkuru yose

Imirwano ikaze yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23/AFC na Wazalendo.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, biravugwa ko inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo ba CMC / FDP bagiye bashyamirana mu duce twinshi, nka Lubwe Sud, Businene, Kabizo na Mutanga.   Mu gihe hari amakuru yatangajwe mu mpera z’iki cyumweru gishize ko Abawazalendo bashoboye gusubiza inyuma inyeshyamba za M23, ibintu byahindutse mu gitondo cyo kuri uyu…

Soma inkuru yose

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y’U RWANDA (RNP).

Nkuko isanzwe ibigenza, Rwanda National Police (RNP) yatangaje ko guhera tariki 07/07 kugeza tariki 17/05/2025 izatangira kwandika abifuza kwinjira muri Police ku rwego rw’aba ofisiye bato (Cardet course), kwiyandikisha bizabera ku karere uwiyandikisha atuyemo. Iyi serivisi izajya itangwa kuva saa 8:00 z’amanywa kugeza saa 05:00 z’ijoro. Dore ibyangombwa ugomba kuba ufite wowe wifuza kwinjira muri…

Soma inkuru yose

Donald Trump yatangaje ko amahoro agiye kuboneka muri Congo.

Kuri uyu wa 05-Gicurasi-2025, leta y’u Rwanda na leta ya Congo zashyikirije leta ya Amerika umushinga w’amahoro uhuriweho n’ibi bihugu byombi. Ni amasezerano asinywe nyuma y’ibiganiro byabereye n’ubundi muri America. Umunjyanama wa America muri Africa Massad yemeje aya makuru anaboneraho gutangaza ko yishimiye intambwe yatewe n’ibi bihugu byombi. Aho yagize ati: “Nakiriye neza inyandiko y’umushinga…

Soma inkuru yose

M23/AFC yongeye kuganira n’abahagarariye Congo (DRC).

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, n’itsinda ayoboye bageze muri Qatar mu mpera z’icyumweru gishize, basangayo abahagarariye Leta ya RDC bari bamazeyo iminsi ibiri. Abahagarariye AFC/M23 baherukaga guhura n’aba RDC tariki ya 23 Mata 2025 ubwo basinyaga amasezerano yo guhagarika imirwano, babifashijwemo na Qatar, kugira ngo ibiganiro bikomeze mu mwuka mwiza. Bivugwa ko abahagarariye impande…

Soma inkuru yose

Kigali: Abakekwaho kwiba amabuye y’agaciro batawe muri yombi.

Abiyita Imparata baherereye mu karere ka Nyarugenge, batawe muri yombi na Polisi yako karere bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro mu birombe. Inkuru dukesha ikinyamakuru Umuryango ivuga ko aba bakekwaho ubu bujura bafashwe kuri uyu wa 05-Gicurasi-2025. CIP Wellars yatangaje ko hashize iminsi abafite ibirombe by’amabuye barigutaka kwibwa. Bavugaga ko aba bajura bitwaza ibyuma, bityo bakaba bashobora…

Soma inkuru yose

Karongi: Imodoka yakoze impanuka umushoferi wari uyitwaye ahita apfa

Imodoka yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri rya ES Kirinda riherereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Karongi bakoze impanuka ubwo bari batashye bavuye gukinira i Rubavu shoferi ahasiga ubuzima. Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Rugabano. Iyo mpanuka yabaye mu ma saa yine z’ijoro kugeza ubu abakomeretse bakaba barimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kirinda mu…

Soma inkuru yose

“Harifunzwa Leta y’inzibacyuho muri Congo (DRC)” Iki ni ikifuzo cy’umuhuza washyizeho na SADEC na EAC.

Obasanjo wayoboye Nigeria aherutse guhura n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, banoza umushinga uzafasha Abanye-Congo kugera ku mahoro arambye. Ni umushinga uzahuza abanyapolitiki bo muri RDC, abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, abahagarariye za sosiyete sivile, kandi nibiba ngombwa abanyapolitiki bahunze RDC na bo bashobora kubyitabira. Uyu mushinga ufite…

Soma inkuru yose

Perezida Ruto wa Kenya yakubiswe urukweto n’abaturage, batatu bamaze gutabwa muri yombi.

Umwe muri abo bashinzwe umutekano wasabye ko amazina ye adatangazwa, kubera uburemere bw’iyo dosiye akurikiranye, yemeje ko iperereza rikomeje kugira ngo niba hari n’abandi bafite aho bahuriye n’icyo gikorwa kigayitse, cyo guhungabanya umutekano w’Umukuru w’igihugu nabo bafatwe. Yongeyeho ko icyo gikorwa hagendewe ku byavuye mu iperereza ry’ibanze, gishobora kuba cyakozwe n’abafana b’Abadepite babiri batavuga rumwe…

Soma inkuru yose

“Igihe cyo kwiyunga n’Ububiligi ntikiragera” Minister NDUHUNGIREHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kugeza ubu nta biganiro bihari bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ndetse ashimangira ko icyo gihe kitaragera. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, aherutse kugirira uruzinduko mu bihugu byo mu karere birimo Uganda, u Burundi na RDC. Ubwo yari muri Uganda yagiranye ibiganiro na…

Soma inkuru yose

“U Rwanda rushobora kwakira abarikunywe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika” Amagambo ya Minister NDUHUNGIREHE.

Ni ingingo yagarutsweho kuri iki Cyumweru mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwinjiye mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugamije gukomeza gutanga amahirwe mu gukemura ikibazo cy’abimukira. Ati “Ayo makuru niyo turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, murabizi ko na mbere twari mu…

Soma inkuru yose

Nyuma yo gukubitwa inshuro na M23/AFC, Ingabo z’Afurika y’epfo zishimiye umusaruro zakuye muri Congo (DRC).

Mu ntambara Congo (DRC) yari ihanganyemo na M23/AFC yahuruje ingabo z’amahanga kugira ngo ziyifashe kurwana uru rugamba. Kwikubitiro Congo yiyambaje ingabo z’Afurika y’Uburasirazuba (EAC). Gusa budakeye kabiri, ubuyobozi bwa Congo (DRC) bwahise bwirukana izi ngabo za (EAC) ku butaka bwazo. Ntibyarangiriye aho kuko yahise yirukanyira muri SADEC. Mu 2023 izi ngabo za SADEC zari mu…

Soma inkuru yose

FCC yasabye abaturage ba Congo kurwanirira Joseph Kabila.

Ubwo Joseph Kabila aherutse gusura Goma, leta ya Congo yatangiye gushaka impamvu kuri uyu wahoze ari perizida wa Congo. Ubu ikigezweho ni uko ari gushijwa kugambanira igihugu ndetse no kuyobora M23/AFC. Minisiter w’ubutabera Matamba aherutse gusaba ko Kabila yakamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe, Perizida wa Sena Michel Sama Lukonde yahise atangaza ko iki kifuzo cya…

Soma inkuru yose