Menya indwara ushobora kwandura igihe wogosha umusatsi wawe
Kogosha umusatsi ni kimwe mu bikorwa bisanzwe bikorwa n’abagabo benshi, abagore, ndetse n’abana kugira ngo bagire isuku, bagaragare neza kandi bumve bisanzuye. Hari abogosha buri cyumweru, abandi buri mezi make bitewe n’uburyo bakunda gutunganya imisatsi yabo. Nubwo kogosha bifatwa nk’igikorwa gisanzwe kidateza ikibazo, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye igihe isuku…
