Mukobwa! Dore ibintu 5 ugomba kugira ibanga mu rukundo rwawe n’umukunzi wawe

Mu rukundo, kugira inshuti muganira ni ibisanzwe kandi bishobora kugufasha kubona inama mu bihe bitandukanye. Ariko hari amakuru ajyanye n’umubano wawe atari ngombwa ko usangiza buri wese, kuko kuyavuga bishobora gutuma umukunzi wawe atubahwa cyangwa bikangiza icyizere kiri hagati yanyu. Hari ibintu bimwe na bimwe bikwiye kuguma hagati y’abakundana, cyane cyane iyo nta mpamvu ikomeye…

Soma inkuru yose

Mwararyamanye Urukundo Ruhita Rusenyuka? Dore Impamvu Abasore n’Abakobwa Batandukana Nyuma yo Kuryamana

Hari abasore n’abakobwa batangira umubano bagaragarizanya urukundo rwinshi, bakaganira buri munsi, bagasurana ndetse bakumva ko nta kintu kizabatandukanya. Ariko hari igihe bagera ku cyiciro cyo kugirana imibonano mpuzabitsina, nyuma yaho umwe muri bo agatangira guhinduka, kugabanya itumanaho cyangwa akagera n’aho amwihakana. Ibi bituma benshi bibaza impamvu umuntu ashobora kuba yarakwerekaga urukundo rwinshi mbere yo kuryamana,…

Soma inkuru yose

Ese umukunzi wawe ajya agushyiraho igitutu ngo muryamane? Dore ibintu 5 ukwiye kwitondera mbere yo kuryamana na nawe

Urukundo rushobora gutuma umuntu yizera cyane uwo bakundana, akumva ko nta wundi muntu bashobora kubana na we. Ariko hari igihe umuntu ashobora gusabwa gukora ibintu umutimanama we utamwemerera, akabura uko abigenza kubera gutinya gutakaza uwo akunda. Ku bakobwa bamwe, ikibazo gishobora kuvuka iyo umukunzi atangiye kubasaba ko bakora imibonano mpuzabitsina, nyamara bo bakaba bataritegura cyangwa…

Soma inkuru yose

Abasore: Dore ibimenyetso 5 byakwereka ko ntacyahagarika urukundo n’umukobwa mukundana

Ni kenshi abasore bari mu rukundo bibaza niba umukobwa bakundana na we abafitiye urukundo nyakuri ndetse niba uwo mubano ushobora gukomera ku buryo n’ibibazo bitandukanye bitabasha kuwusenya. Urukundo rushobora gutangira neza, abakundana bakishimana, bagahana impano, bakaganira amasaha menshi ndetse bakagira n’inzozi zo kuzabana igihe kirekire. Icyakora, uko igihe kigenda gihita ni bwo imyitwarire ya buri…

Soma inkuru yose

Mbere yo kurushinga, abakobwa bakwiye kumenya ibi bintu 7 by’ingenzi

Gushyingirwa ni intambwe ikomeye mu buzima bw’umuntu, ikaba isaba gutekereza neza, kumenya uwo mugiye kubana no gusobanukirwa inshingano z’abashakanye. Abantu bamaze imyaka myinshi mu ishyingiranwa bavuga ko ibiganiro, kwihangana, kubahana no gufashanya ari bimwe mu byubaka urugo rurambye. Gushyingiranwa ni ubufatanye Abantu bafite uburambe mu buzima bw’ishyingiranwa bavuga ko mbere yo kurushinga, ari ngombwa ko…

Soma inkuru yose

Ese wari uzi ko ushobora kuba uri mu rukundo rw’agahararo? Sobanukirwa ibimenyetso by’urukundo rw’agahararo

Urukundo ni rwiza kandi rushobora gutuma umuntu agira ibyishimo byinshi, ariko rurushaho kuba rwiza iyo abantu babiri bakundana by’ukuri kandi bakubahana. Iyo umuntu atabanje gutekereza neza ku rukundo arimo, ashobora gusanga yararujyiyemo kubera amarangamutima y’akanya gato, uburanga, ubutunzi cyangwa ikindi kintu runaka, maze nyuma akazicuza. Hari igihe umuntu ashobora kwibwira ko yakunze undi muntu by’ukuri,…

Soma inkuru yose

Ntukirengagize ibi bimenyetso 5 kuko bishobora kukwereka ko uwo mukundana atagukunda by’ukuri

Urukundo rushobora guhesha umuntu ibyishimo bikomeye, ariko iyo umuntu akundana n’uwo batabanye neza cyangwa utaha agaciro umubano wabo, bishobora kumusigira ibikomere bikomeye. Ni yo mpamvu inzira yo gukundana isaba ubushishozi no kwitonda. Hari imyitwarire imwe n’imwe ishobora gutuma wibaza niba uwo mukundana agukunda by’ukuri cyangwa niba hari izindi nyungu zimusunikira gukomeza kubana nawe. Nubwo buri…

Soma inkuru yose

Ese wari uzi impamvu abakundana benshi bakora imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe? Sobanukirwa

Ubukwe ni imwe mu ntambwe zikomeye mu buzima bw’umuntu, cyane cyane mu muco nyarwanda aho gushyingirwa byagiye bifatwa nk’ishingiro ryo gushinga umuryango no kubaka ejo hazaza h’abashakanye. Icyakora, uko imyaka ishira, uburyo abantu binjira mu mibanire y’urukundo n’ubuzima bw’umuryango buragenda buhinduka. Abantu benshi bashobora gutangira gukundana, bakabana ndetse bagatangira ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina mbere y’uko bashyingirwa….

Soma inkuru yose

Dore ingaruka ushobora guhura nazo mugihe uhatira umuntu kukubera umukunzi

Urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye bishobora guhuza abantu babiri, bakagira ibyishimo, bakizerana kandi bakubakana ubuzima. Ariko urukundo nyarwo ntirutegekwa cyangwa ngo umuntu aruhatirwe. Rukura mu marangamutima, kubahana no kuba buri wese abyishakiye. Hari igihe umuntu ashobora gukunda undi cyane, ariko uwo akunda ntamwiyumvemo. Aho kwemera ukuri, akamwinginga, kumushuka cyangwa gukoresha ubundi buryo kugira ngo…

Soma inkuru yose

Me Nyembo yagaragaje ikosa rikomeye abagiye gukora ubukwe bakora, rikazasenya ingo

Me Nyembo Emeline, umunyamategeko wunganira abantu mu manza mbonezamubano, yavuze ko imwe mu mpamvu zituma ingo zimwe zisenyuka ari uko abantu bamara igihe kinini bategura ubukwe, ariko ntibategure ubuzima bw’urugo bagiye kubamo. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ibi yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Itabazamurku, cyari cyibanze ku bwiyongere bw’ingo zisenyuka mu Rwanda. Me Nyembo yavuze ko…

Soma inkuru yose

Ese ujya ushwana n’umukunzi wawe? Dore uburyo 4 bwagufasha gusaba imbabazi umukunzi wawe mukongera kubana neza

Mu rukundo, kutumvikana no kurakaranya bishobora kubaho, ariko uburyo abantu babiri bakemura amakimbirane ni bwo bugena niba urukundo rwabo rukomeza gukomera cyangwa rugatangira kuzamo agatotsi. Hari igihe ushobora gukosa umukunzi wawe ukabona ko gusaba imbabazi bitoroshye, cyane cyane iyo wumva ko amagambo wabwira uwo muntu atabona uko asubiza ibyababaje. Icyakora, kwemera ikosa no gusaba imbabazi…

Soma inkuru yose

Iyo Abantu Babiri Bagukunda, dore uko Wakora Amahitamo Utazicuza

Hari igihe umuntu ashobora kwisanga hagati y’abantu babiri bamukunda kandi na we akumva abafitiye amarangamutima. Icyo gihe guhitamo umwe bishobora kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane iyo buri wese afite ibyo umukundira n’ibimushimisha. Ariko gukomeza gutera icyizere abantu babiri icyarimwe bishobora guteza urujijo n’akababaro. Ni yo mpamvu ari ngombwa gufata umwanya, ukareba neza uwo mushobora kubakana…

Soma inkuru yose

Ibyo umukobwa ashobora gukora bigatuma umusore bakundana yifuza kumugira umugore

Urukundo rwiza ntirushingira gusa ku bwiza bwo hanze cyangwa ku magambo meza abakundana babwirana. Umusore ushaka kubaka urugo aba ashaka kubona umuntu bashobora kubana neza, bakizerana, bakubahana kandi bagafatanya mu bihe byiza n’ibikomeye. Nubwo nta myitwarire runaka ishobora gutuma umusore wese ahita afata umwanzuro wo gushaka umukobwa, hari ibintu bishobora gutuma arushaho kubona ko uwo…

Soma inkuru yose

Impamvu 7 zituma gukundana n’umuntu uri kure bishobora gukomeza urukundo

Gukundana n’umuntu mutabana cyangwa utaba hafi yawe buri munsi bishobora kuba ingorabahizi. Intera ishobora gutuma abantu bamwe bumva ko urukundo rwabo ruzagenda rugabanuka, ariko iyo abakundana bombi babyitwayemo neza, gukundana bari kure bishobora kubigisha byinshi kandi bikarushaho gukomeza umubano wabo. Dore impamvu 7 zishobora gutuma gukundana n’umuntu uri kure bigira uruhare mu gukomeza urukundo. 1….

Soma inkuru yose

Impamvu 5 zituma unanirwa kwikuramo uwo mwahoze mukundana

Gutandukana n’umuntu wakundaga cyane si ibintu byoroshye. Hari igihe ibintu bisanzwe ubona buri munsi bishobora kugusubiza mu bihe mwagiranye: indirimbo mwakundaga, ahantu mwajyaga gusohokera, amafoto, ubutumwa bwa kera cyangwa n’ibihe by’imvura byakundaga kubahuza. Ibyo byose bishobora gutuma kwibagirwa uwo mwahoze mukundana birushaho kukugora. Ariko nubwo gutandukana bibabaza, hari igihe umuntu ubwe aba ari we utuma…

Soma inkuru yose

Amayeri urubyiruko ruri gukoresha mu busambanyi rukihunza inshingano

Si bishya ko umusore n’umukobwa bashobora kugirana umubano wiganjemo imibonano mpuzabitsina, ariko buri wese akirinda kuwita urukundo cyangwa umubano ushobora kubageza ku kubana nk’umugabo n’umugore. Ubu buryo bw’imibanire buragenda bugaragara mu rubyiruko, aho bamwe bahitamo kunezerwa n’ibyiza by’umubano ariko bakirinda inshingano ziwugendaho. Hari igihe umusore ashobora kubwira umukobwa ko nta mukunzi afite, ariko akamusobanurira ko…

Soma inkuru yose

Ibice by’umubiri umukobwa ashobora kwifuza ko umukunzi akoraho ariko akabura uko abimusaba

Akenshi iyo umuhungu n’umukobwa bari mu rukundo cyangwa bari guteretana, bamara igihe kinini bari kumwe, baganira kandi bagahana umwanya. Iyo bageze ku rwego rwo kumva bakundana cyane, kuba hafi y’umukunzi bishobora gutuma bagira ibyiyumvo bitandukanye. Mu gihe bari kuganira begeranye, bishobora kugera aho umwe yifuza ko mugenzi we amukoraho ahantu runaka, ariko akabura uko abimusaba…

Soma inkuru yose

Ibintu 10 ugomba kwitaho mbere yo guhitamo uwo muzashakana

Guhitamo uwo muzabana ubuzima bwose ni icyemezo gikomeye gisaba gutekereza neza. Urukundo rwonyine rushobora kuba intangiriro nziza, ariko kugira ngo urugo ruzabe ruhamye, ni ngombwa kureba niba abantu bagiye kurushinga bahuje imyumvire, intego ndetse n’indangagaciro. Dore ibintu 10 ushobora kwitaho mbere yo gufata icyemezo cyo gushakana n’umuntu. 1. Banza wumve umutima wawe Mbere yo gufata…

Soma inkuru yose

Abasore: Dore impamvu 5 zituma umukobwa yanga gusubiza ubutumwa bwawe

Hari igihe umusore yohereza ubutumwa umukobwa akabubona, ariko agategereza igihe kirekire atamusubije. Ibi bishobora gutuma umusore atangira kwibaza niba umukobwa yamurakariye, niba atamukunda cyangwa niba hari ikindi kibazo cyabayeho. Nubwo gutinda gusubiza ubutumwa bishobora kugira icyo bisobanura, ntabwo buri gihe biba bivuze ko umukobwa adakunda uwo musore. Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umukobwa abona ubutumwa…

Soma inkuru yose

Inyuma y’inkundura ya gatanya, abagiye gushakana basabwe kujya babanza kwitonda

Mu Rwanda, imanza zo gutandukana kw’abashakanye ku bwumvikane zikomeje kwiyongera, mu gihe abanyamategeko basaba abitegura gushyingiranwa kutibanda gusa ku muhango w’ubukwe, ahubwo bakabanza gusobanukirwa neza n’amasezerano ajyanye n’ishyingirwa ndetse n’inshingano zizakurikiraho. Abanyamategeko bavuga ko hari abantu benshi bashyira imbaraga nyinshi mu gutegura umunsi w’ubukwe, ariko ntibahabwe umwanya uhagije wo gusobanukirwa ibyo bemera n’inshingano baba bagiye…

Soma inkuru yose

Hit and run mu rukundo: Uko imibanire y’abakobwa n’abahungu yahindutse n’amasomo urubyiruko rukwiye gukuramo

Mu myaka yashize, mu muco Nyarwanda wasangaga umusore ari we ufata iya mbere mu gutera intambwe yo gushaka umukobwa, kumutereta no gutangiza umubano w’urukundo. Umukobwa we akenshi yategerezaga ko umusore amugaragariza amarangamutima mbere yo kugira uruhare rugaragara mu gutangiza umubano. Ariko uko ibihe byagiye bihinduka, ni ko n’imibanire y’abakobwa n’abahungu yahindutse. Muri iki gihe, umukobwa…

Soma inkuru yose

Kuki hari abantu bashimishwa no kubaho mu buzima bw’ikinyoma ?

Muby’ukuri kubeshya ku buzima bw’umuntu, amashuri yize, akazi yakoze cyangwa inkomoko ye si ibintu bidasanzwe. Gusa mu bihe bitandukanye, hari abantu bagiye bubaka isura y’ubuzima itandukanye n’ukuri nyirizina, rimwe na rimwe bakabikora igihe kirekire ku buryo abo babeshya ako kageni batangira kubyemera nk’ukuri. Ibi bigatuma hibazwa ikibazo gikomeye kigira kiti: “Ni iki gituma umuntu yumva…

Soma inkuru yose

Ese wari uzi ko gukorakoranaho kw’abashakanye bishobora gukomeza umubano wabo ?

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gukorakora buhoro kandi mu buryo bwuje urugwiro ku kuboko k’uwo mwashakanye bishobora gufasha kongera ibyishimo no kugabanya umunabi, ndetse bikaba byagira uruhare mu gukomeza umubano hagati y’abashakanye. Nk’uko Igihe yabitangaje, ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Károli Gáspár muri Hongrie, bugamije kureba uko gukorwaho n’umuntu umuntu afitanye na we…

Soma inkuru yose

Burya uburyo ababyeyi bashimiramo abana babo bushobora kubagiraho ingaruka!

Ababyeyi benshi bifuza ko abana babo bakura bafite icyizere, ubushobozi bwo kwigirira ikizere ndetse no kumva bakunzwe. Ni yo mpamvu akenshi babashimira iyo bakoze neza, babonye amanota meza ku ishuri, batsinze umukino, bakoze igishushanyo cyiza cyangwa bakoze ikintu gishimisha umuryango. Ariko ubushakashatsi mu by’imitekerereze ya muntu bugaragaza ko atari amashimwe yose agira akamaro kangana. Uburyo…

Soma inkuru yose

Impamvu ubwonko bwibuka cyane abantu baguteye ibibazo kurusha abagukoreye ibyiza

Ese wigeze wibaza impamvu ushobora kwibagirwa vuba umuntu wakugiriye neza, ariko nyamara imyaka myinshi igashira ugitekereza umuntu wigeze kugukorera ikintu kibi cyangwa mukagirana amakimbirane? Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko atari nk’impanuka gutyo gusa, ahubwo ko ari uburyo busanzwe ubwonko bw’umuntu bukoramo. Nk’uko Psychology Today ibitangaza, ubwonko bw’umuntu bwubaka “ikarita y’imibanire” ihora ivugururwa, igafasha gutandukanya inshuti, abo…

Soma inkuru yose

Kuki abashakanye batandukana? Dore impamvu zikunze gutuma urushako rusenyuka

Mu myaka ishize, ikibazo cy’ukwahukana kw’abashakanye gikomeje kuvugwaho cyane hirya no hino ku Isi. Nubwo hari ibihugu bikigaragaramo umubare muto w’abahukana, impuguke mu by’imibanire zigaragaza ko impamvu zitera gutandukana zisa ahantu henshi, kandi ko impinduka z’imibereho zatumye abantu bafata ibyemezo bitandukanye n’ibyari bisanzwe. Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko umubare w’ingo zisenyuka uterwa n’ibintu byinshi birimo ibibazo…

Soma inkuru yose

Kuki abagore bari guhindura uburyo bakunda bitewe n’impinduka ziri mu rukundo rwo kuri internet? Sobanukirwa

Mu myaka ishize, uburyo abantu bahura bakubaka urukundo bwahindutse cyane bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Imbuga nkoranyambaga n’izindi porogaramu zifasha abantu gushaka abakunzi byatumye benshi babona urukundo bitabagoye, ariko na none bizana ibibazo birimo kubeshywa, guhemukirwa no kubura icyizere. Muri urwo rwego, hagaragaye umugendo mushya witwa “Fémosphère”, uri gukurura abagore benshi cyane cyane mu Burayi no muri…

Soma inkuru yose

U Rwanda na Tanzania mu biganiro byo kurushaho gushimangira umubano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiriye uruzinduko rw’akazi i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Amb. Mahmoud Thabit Kombo, hagamijwe gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ibi biganiro byabaye ku Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, byitabirwa kandi n’Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi…

Soma inkuru yose

Umumaro wo Guhoberana: Isomo Twigiye ku Nkende

Abashakashatsi bagaragaje ko gukabakabana ku mibiri no guhoberana mu nkende bishobora kuba bifasha mu kubaka umubano mwiza, ukwizerana no gukorera hamwe mu matsinda. Mu bushakashatsi bwakozwe, abashakashatsi bakurikiranye imyitwarire y’inkende mu gihe cy’iminota itanu mbere y’uko zihabwa ibiryo. Izo nkende zari zisanzwe zizi ko ibiryo bigiye kubageraho. Abashakashatsi barebye inshuro inkende zagaragazaga imyitwarire yo guhumurizanya…

Soma inkuru yose

Ese umutima ushobora gukunda abantu barenze umwe? Dore icyo ubushakashatsi bugaragaza

Hari imyemerere imaze igihe ivuga ko urukundo rumeze nk’umugati cyangwa keke ugabanywa: iyo umuntu umwe abonye igice kinini, undi asigaranwa gito. Iyi myumvire ni yo ituma abantu benshi bagira ishyari, bagatinya ko umukunzi wabo naramuka agaragarije undi rukundo, urwo babahaga ruzahita rugabanuka. Ariko ubushakashatsi n’isesengura ryatanzwe na Aaron Ben-Ze’ev, impuguke mu mitekerereze ya muntu, bugaragaza…

Soma inkuru yose

Abagore n’abagabo ntibasaza kimwe mu bwonko, dore icyo abahanga babonye

Abahanga mu by’imikorere y’ubwonko bagaragaje ko uko ubwonko busaza bitandukana hagati y’abagore n’abagabo. Ubushakashatsi bushya bwerekana ko hari igice cy’ingenzi cy’ubwonko gifasha kwibuka no kwiga gitangira guhinduka hakiri kare ku bagore kurusha abagabo, ibintu bishobora gusobanura impamvu indwara zimwe na zimwe zifata ubwonko, zirimo na Alzheimer, zikunda kugaragara cyane ku bagore. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso 5 byerekana ko umubano wawe ushobora kurangira utabiteguye

Hari abantu benshi baba bari mu rukundo cyangwa mu rushako bumva ibintu byose bimeze neza, bakibwira ko umubano wabo uhagaze neza, ariko bagatungurwa no kubona umunsi umwe uwo bakundana ababwiye ko ashaka kubivamo. Kuri bamwe, ibyo bibabera nk’inkuba ikubise ahantu hatunguranye: nta makimbirane akomeye bari babona, nta nduru, nta gutongana gukabije, ahubwo bakumva ko bari…

Soma inkuru yose

Abagore batandukanye n’abo bashakanye bari guhindura impeta z’ubukwe iz’ubwahukane

Mu gihe abantu benshi bafata impeta y’ubukwe nk’ikimenyetso cy’urukundo n’urugo rwubatswe, hari abagore batangiye kuyibonamo ikintu kirenze urwibutso rw’ibyahise. Bamwe mu bamaze gutandukana n’abo bashakanye, aho kuyibika mu isanduku, kuyigurisha ku giciro gito cyangwa kuyireka ibabaza umutima, bahisemo kuyihinduramo indi mpeta nshya yitwa impeta y’ubwahukane. Izi mpeta ziri kugenda zimenyekana cyane mu bihugu bitandukanye, cyane…

Soma inkuru yose

Kuki impaka nto zikura zikaba amakimbirane? Dore uburyo bworoshye bwo gukemura impaka mbere y’uko zivamo urwango

akomeyeKutumvikana ni kimwe mu bintu bisanzwe bigize ubuzima bwa muntu. Abantu ntibatekereza kimwe, ntibabona ibintu kimwe kandi ntibanagira uko babyakira kimwe. Ni yo mpamvu impaka cyangwa kutavuga rumwe ku ngingo runaka bitagomba guhita bifatwa nk’ikibazo gikomeye. Ariko nubwo bimeze bityo, hari igihe ukutumvikana guto gutangirira mu kiganiro gisanzwe, mu butumwa bwo kuri telefoni, ku mbuga…

Soma inkuru yose

Uko Kwibuka Ibihe Byiza Byabaye Bituma Abashakanye Barushaho Guhuza

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko umubano w’abashakanye udashingira gusa ku kurema ibihe bishya bishimishije, ahubwo ko no gusubira mu mateka y’ibyishimo bamaze kunyuramo bigira uruhare rukomeye mu kuwubaka no kuwukomeza. Ibi byitwa “joint savoring”, bivuga gusangira no kongera kwishimira ibihe byiza byabaye hagati y’abantu babiri bari mu rukundo. Icyo gusangira ibihe byiza bisobanura Gusangira ibihe byiza…

Soma inkuru yose

Ese koko kubenguka uwo ukunda mu gihe gito bishobora kugutera kwicuza ?

Hari abavuga ko gukunda umuntu ukimubona ari ukwihuta ugize ibyo wirengagiza biba bishobora no kuzaguteza ibibazo, mu gihe abandi bemeza ko ari ibyo bishobora kugaragaza urukundo nyakuri. Ese koko gukunda umuntu mu gihe gito byaba ari ikibazo? Umuhanga mu by’imitekerereze n’imibanire y’abakundana, Aaron Ben-Zeév, agaragaza ko ikibazo nyamukuru atari umuvuduko urukundo rutangiramo, ahubwo ari ukumenya…

Soma inkuru yose

Ruhango: Polisi y’u Rwanda yasabye abakora mu mabagiro n’abaturage kwirinda ubujura bw’amatungo

Mu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora mu mabagiro ndetse n’abaturage muri rusange kurushaho kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo, hibandwa cyane ku kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kubagwa. Inzego zitandukanye n’abakora mu mabagiro yo mu Karere ka Ruhango, bibukijwe gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ubujura…

Soma inkuru yose

Ese koko Gukururwa n’undi Muntu byaba ikimenyetso cy’uko utanyuzwe n’uwo Mukundana ? Sobanukirwa

Hari abantu benshi bemera ko urukundo nyarwo rudasiga umwanya wo gukururwa n’undi muntu. Batekereza ko iyo umuntu akunda by’ukuri, umutima we uba ufunze ku bandi bose. Nyamara, ubushakashatsi bwo muri siyansi y’imitekerereze ya muntu (Psychology) bugaragaza ko ibintu bitajya biba gutyo. Mu nyandiko yasohotse ku wa 20 Kamena 2026, umushakashatsi mu by’amarangamutima, Aaron Ben-Ze’ev, yasobanuye…

Soma inkuru yose

Dr. Murangira Yasabye Abagabo Bahohotewe Kujya Batanga Ibirego aho Kwihorera

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko kuba umugabo bitagomba gushingira ku kwihorera cyangwa gukoresha imbaraga, ahubwo ko ubugabo nyabwo bugaragarira mu bushobozi bwo kwifata, kugenzura uburakari no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Yabitangaje ku wa 19 Kamena 2026, mu gikorwa cyabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu…

Soma inkuru yose

Uko Wakwitandukanya n’Umukunzi Ugukoresha mu Nyungu Ze

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abantu bakoresha abo bakundana mu nyungu zabo bashobora gutuma umubano uba umutwaro, ugasiga uwo bakoresha yumva adafite ijambo, ananiwe ndetse atishimye. Impuguke zivuga ko kumenya ibimenyetso by’iyo myitwarire no gufata ingamba hakiri kare bishobora kurinda umubano gusenyuka cyangwa kurinda umuntu gukomeza kubaho mu buzima bumubangamiye. Mu buzima bwa buri munsi, hari…

Soma inkuru yose

Ikibazo Kimwe Abashakanye Bakwiriye Kwibaza

Abashakanye benshi bagera igihe bakumva hari ibitagenda neza mu mubano wabo ariko bakabura uburyo bwo kubisobanura cyangwa aho bahera bashaka ibisubizo. Hari abumva urukundo rwagabanutse, abandi bakumva amakimbirane yiyongereye, mu gihe hari n’abibaza niba umubano wabo ukiri ku murongo mwiza. Nk’uko umuhanga mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye Assael Romanelli abigaragaza, hari ikibazo kimwe cyoroshye ariko gikomeye…

Soma inkuru yose

Urukundo Ruramba Rwubakwa Rute? Ibyo Abahanga Basaba Abakundana Gukora Kugira ngo Barinde Umubano Wabo

Mu gihe urukundo rukomeje kuba kimwe mu bintu biha abantu benshi ibyishimo n’icyizere cy’ejo hazaza, hari imibanire myinshi igenda isenyuka bitewe n’ibibazo birimo kutizerana, kubura itumanaho, kutubahana ndetse no kudashyira imbere inyungu z’umubano. Abahanga mu by’imibanire n’urukundo bavuga ko urukundo nyarwo rutubakwa n’amagambo gusa, ahubwo ko rushingira ku bikorwa bya buri munsi bigaragaza urukundo, icyizere…

Soma inkuru yose