I Ngoma: Abantu bane bakatiwe burundu nyuma yo kwica umubyeyi w’umwe muri bo

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abantu bane nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe Mukaremezo Xaverine, bwateguwe kandi bugakoranwa ubushake. Muri abo harimo umuhungu wa nyakwigendera, Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, ushinjwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu mugambi wo kwica nyina. Icyemezo cyasomwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 mu…

Soma inkuru yose

DJ Toxxyk yakatiwe gufungwa umwaka n’amezi atandatu nyuma yo guhamywa ibyaha bine

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse rumuca ihazabu ya 1.050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’impanuka yahitanye umupolisi. Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026 nyuma y’uko Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyari cyafashwe mbere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. DJ Toxxyk…

Soma inkuru yose

Sky2 dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha nyuma yo gutabwa muri yombi

Dosiye ya Hahirwabasenga Thimotee uzwi ku izina rya Sky2 yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 14 Gicurasi 2026, nyuma y’uko yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye. Umuvugizi wa Rwanda Investigation Bureau, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye y’uyu mugabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha nyuma y’iperereza. Sky2 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no…

Soma inkuru yose

Ndahiro Valens Papy yahakanye ibyaha byatumye Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka itanu

Ndahiro Valens Papy yahakanye ibyaha aregwa birimo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumusabiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw. Uru rubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 14 Gicurasi 2026, aho areganwa n’umushoramari Ndayisenga Materne umushinja kumwangiriza izina binyuze mu nkuru yatambutse kuri BTN TV mu…

Soma inkuru yose
inama

Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye iyobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko abantu 1874 bari bafunzwe bazafungurwa by’agateganyo. Mu itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama,rigaragaza imyanzuro y’iyo nama, havugwamo ko hashyizweho iteka rya Minisitiri riteganya ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu 1874 bari barakatiwe n’inkiko. Gusa kugeza ubu, ntiharashyirwa ahagaragara urutonde rw’abazarekurwa kandi n’impamvu z’iki cyemezo ntizatangajwe. Iki cyemezo…

Soma inkuru yose