Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafashwe ari kugerageza kwisayidira ku mugore w’abandi

Umusaza w’imyaka 80 wo mu Karere ka Bugesera yafashwe ari kumwe n’umugore w’undi mugabo, ibyabereye mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Musenyi. Amakuru yatangajwe na TV na Radio 1 avuga ko umugabo wari ugiye gushaka umugore we kugira ngo bajye gusangira akabenzi, yamusanze mu nzu ari kumwe n’uyu musaza. Umugabo wari uherekejwe…

Soma inkuru yose

Ibijumba: Isoko y’intungamubiri n’akamaro bifitiye umubiri

Ku bantu bageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, bashobora kuba bibuka izina “Ipomoea batatas”, ari ryo zina ry’ikimera cyera ibijumba. Ibijumba ni kimwe mu biribwa bikunze kuboneka mu Rwanda no mu bindi bice by’isi. Bigira amabara atandukanye, haba ku gishishwa cy’inyuma ndetse no ku mubiri w’ikijumba imbere. Ku gishishwa ushobora gusanga ibijumba bitukura, umuhondo…

Soma inkuru yose

Menya igihe gukoresha WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga bishobora kuvamo icyaha

Gutukana, gusebanya, gukwirakwiza amakuru y’ibanga, kwiyitirira undi muntu cyangwa kohereza ubutumwa bw’ibikangisho kuri internet si buri gihe bifatwa nk’urwenya. Mu Rwanda, ibikorwa nk’ibi bishobora kugira ingaruka mu rwego rw’amategeko bitewe n’uburyo byakozwemo n’ingaruka byateje. Muri iki gihe, telefoni n’imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Instagram, TikTok na X bimaze kuba igikoresho gikomeye mu itumanaho. Umuntu ashobora…

Soma inkuru yose

Yamenye ko ari se w’abana 199 nyuma yo gutanga intanga inshuro nyinshi

Umugabo w’imyaka 43 wo mu Buholandi yagaragaje ko ibikorwa bye byo gutanga intanga byatumye agira uruhare mu kubyara abana nibura 199, umubare ukomeje gutera impaka ku buryo gahunda yo gutanga intanga igenzurwa. Uyu mugabo uzwi ku izina rya Simon, ukomoka mu Mujyi wa Groningen mu Buholandi, yabitangaje mu ibaruwa yandikiye ababyeyi b’abana be. Yavuze ko…

Soma inkuru yose

Muhanga: Umugabo yafatanwe udupfunyika 2,213 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’abaturage, yafashe umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gukwirakwiza urumogi, asanganwa udupfunyika 2,213 tw’urumogi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Nyabisindu, aho uyu mugabo yafatiwe iwe mu rugo. Amakuru y’ibanze agaragaza ko urwo…

Soma inkuru yose

Minisitiri Utumatwishima yaburiye urubyiruko rujya kuri kanyanga nyuma yo gukurwaho kw’ibyuma

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kutagira inzoga z’ibyuma ziri gukurwa ku isoko urwitwazo rwo gushaka izindi nzoga zishobora kwangiza ubuzima, cyane cyane kanyanga. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Dr. Utumatwishima yabigarutseho kuri uyu wa 24 Kanama 2026, ubwo yari mu Karere ka Gicumbi mu muhango wo gusoza inama y’urubyiruko…

Soma inkuru yose

Ibinyobwa gakondo mu birori bigiye kujya bisabirwa uruhushya ku mudugudu

Amabwiriza agenga itunganywa ry’ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bikorerwa mu miryango ateganya ko umuntu uzajya ashaka gutunganya ibinyobwa gakondo bizakoreshwa mu birori cyangwa iminsi mikuru agomba kuzajya abanza kubisabira uruhushya. Aya mabwiriza agamije kunoza uburyo ibiribwa n’ibinyobwa gakondo, birimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n’ibindi, byari bisanzwe bitegurwa, byengwa, bibikwa kandi bikanyobwamo, mu rwego rwo gukumira ihumana rishobora…

Soma inkuru yose

Urutonde rw’Amashuri Yemerewe Gucumbikira Abanyeshuri mu Rwanda

Igihugu: Repubulika y’u Rwanda Itariki y’inyandiko: 13 Kanama 2026 Ubwoko bw’amashuri: Amashuri acumbikira abanyeshuri Intara zikubiye muri uru rutonde: Iburasirazuba, Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru Incamake Repubulika y’u Rwanda yashyize ahagaragara urutonde rw’amashuri yemewe kandi acumbikira abanyeshuri mu Ntara enye z’u Rwanda zirimo Intara y’Iburasirazuba, Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru. Aya makuru afasha abanyeshuri, ababyeyi n’abandi bafite aho bahurira…

Soma inkuru yose

Mu burasirazuba: Hatangiye gufungurwa buhoro buhoro amasoko y’amatungo

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gufungura buhoro buhoro amasoko y’amatungo mu turere tune two mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma y’uko indwara ya Rift Valley Fever (RVF) imaze iminsi yibasiye amatungo itangiye kugabanuka. Nk’uko Ijari News yabitangaje, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ingamba zitandukanye zari zarashyizweho mu rwego rwo kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara yibasira amatungo. Amasoko yatangiye…

Soma inkuru yose

Utumashini twumisha inzara twica hafi 70% by’utunyangingo tw’uruhu

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri University of California San Diego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bugaragaza ko imashini zikoreshwa muri za salon mu kumisha inzara za gel zishobora kwangiza utunyangingo tw’uruhu, bitewe n’imirasire ya ultraviolet (UV). Nk’uko IGIHE ibitangaza, ubu bushakashatsi bwatangajwe muri Nature Communications, bukaba bugaragaza ko gukoresha izi mashini kenshi bishobora kugira…

Soma inkuru yose

Urukundo rw’umugore n’umugabo rwongeye kuvugisha benshi: amagambo yavugiye mu bukwe ateza impaka

Amagambo yavugiwe mu bukwe bw’umugabo n’umugore bari bamaze igihe baziranye akomeje kuvugisha benshi, nyuma y’uko umugore agaragaje ko urukundo rwabo rwaranzwe no gufashanya no kuba hafi y’umukunzi we mu bihe bitandukanye. Uyu mugore wo muri Toronto yashyingiranywe n’umugabo yari amaze igihe afata nk’inshuti ye magara, mbere y’uko umubano wabo urenga ku rwego rw’ubucuti ukavamo urukundo…

Soma inkuru yose

Kuki ushobora gusoma ku nzoga bikarangira ukomeje kugeza utaye ubwenge ?

Ese nawe ujya wibaza impamvu hari igihe inzoga zishobora gutuma umuntu akomeza kuzinywa nubwo yaba yari yihaye intego yo kunywa nke cyangwa kuzireka burundu ? Hari igihe umuntu ashobora gutangira kunywa inzoga yiyemeje ko ari bunywe nke, ariko nyuma akaza gusanga yakomeje kuzinywa kugeza aho atakibasha no kwigenzura. Ibi bishobora guhita bigaragaza uburyo inzoga zigira…

Soma inkuru yose

Gisagara: Umugabo n’umuhungu we bafashwe bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 66

Abantu babiri bo mu muryango umwe, barimo umugabo n’umuhungu we, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru w’imyaka 66 witwa Kubwimana Agnès. Urupfu rw’uyu mukecuru rwabereye mu Mudugudu wa Gahora, Akagari ka Shyanda, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara, aho bivugwa ko yaba yarishwe akoreshejwe agafuni….

Soma inkuru yose

Restaurant yatunguye benshi nyuma yo gutangira kwakira abakiliya basangira bambaye ubusa

Restaurant Class Soiree Steakhouse iherereye mu mujyi wa Hollywood, muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangije gahunda idasanzwe yemerera abakiliya kuyisohokeramo bagasangira bambaye ubusa. Ni igikorwa ubuyobozi bw’iyi restaurant buvuga ko kigamije guha abakiliya uburambe budasanzwe no kubafasha kwisanzura igihe bari gusangira. Iyi gahunda yatangiye gukurikizwa aho buri wa Mbere wa…

Soma inkuru yose

Abaturage bishimiye ikurwa ku isoko ry’‘ibyuma’, basaba ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwakomeza

Nk’uko IGIHE yabitangaje, abaturage bo hirya no hino mu Rwanda bakomeje kwakira neza icyemezo cyo gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “ibyuma”, bavuga ko zari zimaze imyaka ziteza ibibazo bikomeye birimo uburwayi, gusenya imiryango no gushyira ubuzima bw’urubyiruko mu kaga. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) gifunze…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’ubuzima yasobanuye impamvu yihishe inyuma y’inkubiri yo gufunga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko isuzuma ryakozwe ku nzoga zimwe zitujuje ubuziranenge ryagaragaje ibintu biteye inkeke, birimo kuba hari izari zifite 90% bya alcool ndetse zikarimo n’ibinyabutabire by’uburozi nka methanol, bidakwiye kunyobwa na gato. Yabitangaje kuru uyu wa 3 Kanama 2026 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ngamba zafashwe zo kurwanya…

Soma inkuru yose

Ifungwa ry’inganda zenga inzoga ryakiriwe rite? Abanyamakuru n’abasesenguzi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye

Icyemezo cya Rwanda FDA cyo gufunga inganda zenga inzoga zitujuje ubuziranenge cyakomeje kuvugisha benshi, aho bamwe bagishyigikiye bavuga ko kirengera ubuzima bw’abaturage, mu gihe abandi bagaragaza ko cyagize ingaruka ku bakozi n’ubukungu. Mu kiganiro cyakozwe na Taarifa Rwanda, abanyamakuru, umukozi wa sosiyete sivile n’umwe mu bakozi b’uruganda rwafunzwe bagaragaje uko babibona. Umunyamakuru Alex Ngarambe, ukorera…

Soma inkuru yose

FDA yafunze inganda 8 zirimo n’urwa Nguvu Gin zengaga inzoga zitujuje ubuziranenge

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze inganda umunani zengaga inzoga ndetse kizambura uburenganzira bwo gukora, nyuma yo gusanga ibikorwa byazo bitujuje ibisabwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 2 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko izi nganda zitagifite uburenganzira bwo gukomeza gukora cyangwa gushyira…

Soma inkuru yose

“Twigishwaga kwica no gufata ku ngufu” – Ubuhamya bwa Uwimana wajyanywe muri FDLR afite imyaka 14.

Uwimana David, kuri ubu ufite imyaka 17, ari mu bana 22 Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare yashyikirije imiryango yabo kuwa 29 Nyakanga 2026. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yafashwe n’abarwanyi ba FDLR mu gace ka Ironga, muri Teritwari ya Masisi, aho umuryango we wari utuye. Ati:…

Soma inkuru yose

Ese wari uzi ko uretse kuba ‘Viagra’ yongera umurego w’igitsina inagabanya ikwirakwira rya Kanseri mu mubiri ?

Mu myaka irenga 25 ishize, Viagra yabaye umwe mu miti izwi cyane ku Isi kubera ubushobozi bwayo bwo gufasha abagabo bafite ikibazo cyo kudahagarara neza kw’igitsina ari byo byitwa (erectile dysfunction) mu rurimi rw’amahanga. Uyu muti ukoreshwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni, byaje kuvumburwa ko ushobora kuba wanifashishwa mu kuvura zimwe mu ndwara zifitanye isano…

Soma inkuru yose

Ntukabure gukora ibi bintu 5 niba ushaka ko umwana wawe akura neza

Mu gihe isi ikomeje guhinduka ku muvuduko munini, kurera umwana ufite indangagaciro, icyizere n’ubushobozi bwo guhangana n’ubuzima byabaye inshingano ikomeye ku babyeyi. Nubwo buri muryango ugira uburyo bwawo bwo kurera, abahanga bagaragaza ko hari amahame y’ibanze ashobora gufasha umwana gukura neza no kuzavamo umuntu ugirira umumaro umuryango n’igihugu. Urubuga Inc.com, rushingiye ku bitekerezo bikubiye mu…

Soma inkuru yose

Apôtre Dr Paul Gitwaza Yaburiye Abasore Kutazongera Guterera Abakobwa Ivi

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yasabye abasore bose bitegura kurushinga kutazongera guterera abakobwa ivi mu gihe babambika impeta y’ubusabe, avuga ko uwo muco uturuka ku bayoboke ba satani kandi ko udakwiye kuranga abakirisitu. Yabitangaje ku wa 22 Nyakanga 2026, mu cyigisho cyagarukaga ku “Ingeso nziza no Gukiranuka”,…

Soma inkuru yose

Muri Tokyo: Abagabo batangiye kwemererwa kujya ku kazi bambaye amakabutura kubera ubushyuhe bukabije

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Tokyo mu Buyapani bwatangije gahunda nshya yiswe “Tokyo Cool Biz”, igamije gufasha abakozi guhangana n’ubushyuhe bukabije bwibasiye iki gihugu muri uyu mwaka. Muri iyi gahunda, abagabo bemerewe kujya ku kazi bambaye amakabutura n’indi myenda yoroheje, mu rwego rwo kubafasha gukora neza no kugabanya ingaruka ziterwa n’ubushyuhe bwinshi. Iyi gahunda yatangijwe muri Mata…

Soma inkuru yose

“Sindagura, ariko Umunyamerika nashaka kurwana azatsindwa” – Tito Rutaremara.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora guhura n’imbogamizi zikomeye ziramutse zifashe icyemezo cyo kohereza ingabo ku butaka bwa Iran, avuga ko abasirikare ba Iran bafite impamvu ikomeye yo kurwanira igihugu cyabo. Mu butumwa yashyize hanze kuwa 16 Nyakanga 2026, Rutaremara yasesenguye intambara imaze amezi hafi…

Soma inkuru yose

Muri Mali: Hafunguwe Ikigo Mpuzamahanga cy’Abakora Imigenzo Gakondo

Mu Murwa Mukuru wa Mali, Bamako, hafunguwe ikigo cyiswe Centre de Sorcellerie de Bamako, cyatangajwe nk’ikigo mpuzamahanga kigamije guhuza abantu bavuga ko bafite ubumenyi bwa gakondo burimo ubupfumu n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’imigenzo gakondo. Amakuru yatangajwe na televiziyo yo muri Mali agaragaza ko iki kigo cyafunguwe mu nyubako y’igorofa nyinshi, kikazajya cyakira abantu bo mu…

Soma inkuru yose

Impamvu Gusubiramo Ikintu Ari Inzira Iganisha ku Ntsinzi

Ubusesenguzi bushingiye ku ngingo zasohowe na Psychology Today Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bifuza gutsinda vuba. Hari ushaka kwiga ururimi rushya mu mezi make, undi akaba yifuza kuba umuhanga mu muziki, siporo cyangwa ubucuruzi adaciye mu rugendo rurerure rw’imyitozo. Nyamara ubushakashatsi mu mitekerereze ya muntu (psychology) bugaragaza ko hari ihame rimwe ridahinduka: gusubiramo…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwitegura Kwakira Toni Ibihumbi 40 z’Ibikomoka kuri Peteroli

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu mpera za Nyakanga 2026 hateganyijwe kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania ubwato bwa mbere butwaye toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri peteroli. Ni intambwe iri muri gahunda nshya igamije koroshya itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli, kugabanya ibiciro no kongera umutekano w’itangwa ryabyo mu gihugu. Gahunda Nshya Yo Gutumiza Peteroli Ibi…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Inzego z’Ubuyobozi n’Umutekano Zasabye Abaturage Gufatanya Mu Kurwanya Ibyaha

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bufatanyije n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, bwakanguriye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha, kubungabunga ibidukikije no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’iterambere. Ubu bukangurambaga bwari buyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, wari kumwe n’abayobozi b’Ingabo na Polisi,…

Soma inkuru yose

Mu Ntara y’Amajyepfo Hatashywe Ibikorwa by’Iterambere Byakozwe n’Ingabo na Polisi Mu Kwizihiza Kwibohora32

Mu rwego rwo gusoza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda byo gufasha abaturage no kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, mu Ntara y’Amajyepfo hafunguwe ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye by’iterambere byubatswe mu bufatanye n’abaturage. Ibi bikorwa byabereye mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo, aho abayobozi bakuru mu nzego za Leta, iz’umutekano n’abaturage…

Soma inkuru yose

ARJ yahakanye ibaruwa yavugwaga ko itabariza abanyamakuru, ivuga ko yari impimbano

Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru (ARJ) watangaje ko ibaruwa yari imaze iminsi ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ivugwa ko yanditswe n’uyu muryango isaba Leta guhagurukira ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru, atari inyandiko yawo. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 3 Nyakanga 2026, ARJ yavuze ko iyo baruwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari impimbano, isaba abaturage n’ibitangazamakuru kutayiha agaciro kuko…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa Impamvu Umuntu adashobora Kurohama mu Nyanja ya “Dead Sea”

Mu bice bitandukanye by’Isi bikurura ba mukerarugendo, Dead Sea iri mu hantu hihariye kubera ikintu gitangaza benshi: umuntu uyinjiyemo ntarohama nk’uko biba mu zindi nyanja. Abenshi babibona mu mafoto agaragaza abantu baryamye hejuru y’amazi basoma ibinyamakuru cyangwa bakoresha telefone, bakibaza niba biterwa n’ubuhanga bwo koga. Nyamara, impuguke zisobanura ko ibi bifite ishingiro rya siyansi. Dead…

Soma inkuru yose

MINICOM yisubije ibibanza 5 mu Cyanya cy’Inganda cya Rwamagana kubera abashoramari bananiwe kwishyura

MINICOM yisubije ibibanza bitanu mu Cyanya cy’Inganda cya Rwamagana kubera ko abashoramari bananiwe kubyishyura nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano, ibintu byagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo PAC yasuzumaga raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Ubuyobozi bwa MINICOM busobanura ko abashoramari bahabwa ubutaka bakishyura 30% bakemererwa gutangira imirimo, ibindi bisigaye bikishyurwa mu gihe k’imyaka itanu. Gusa…

Soma inkuru yose

Ubusabe bw’Umunyamerika uhangayikishijwe n’igitsina gito ku Isi bukomeje kuvugisha benshi

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ubufasha bw’amafaranga kugira ngo akorerwe ubuvuzi bwo kongera ingano y’igitsina cye, nyuma yo kuvuga ko ikibazo amaranye imyaka myinshi cyamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwa buri munsi, mu buzima bwo mu mutwe ndetse no mu mibanire n’abandi. Uyu mugabo witwa Michael Philips, ufite imyaka 38, yashyize…

Soma inkuru yose

I Burayi: Abantu bashyiriweho uburenganzira bwo kwidagadura bambaye ubusa

Mu gihe ibihugu byinshi byo ku Mugabane w’u Burayi bikomeje kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije muri iki gihe cy’impeshyi, agace ka Bredene Nudist Beach gaherereye mu Bubiligi karimo kwakira umubare munini w’abakerarugendo, cyane cyane abifuza kwiruhukira ku mucanga batambaye imyenda. Nk’uko 7sur7 yabitangaje, ubushyuhe buri kwibasira ibice byinshi by’u Burayi bwatumye abantu benshi bashaka ahantu hatuje kandi…

Soma inkuru yose

Abasore n’Inkumi bashyiriweho Urubuga rubahuza n’Abo bifuza Gukundana na bo

Muri iki kinyejana cy’ikoranabuhanga rikomeje guhindura imibereho y’abatuye Isi, mu Rwanda hadutse uburyo bushya bwo gushaka umukunzi hifashishijwe urubuga rwo kuri internet. Inyuma y’uko hari uburyo busa nk’ubusanzwe abantu bahuzwaga n’imbugankoranyambaga bakubaka ubushuti, wenda byaba bitabaye umwaku urukundo rugakomera bakaba banemeranya kubana, kuri ubu noneho abasore n’inkumi bifuza gukundana bashyiriweho urubuga rugenewe iyo gahunda gusa….

Soma inkuru yose

Igiciro cy’Ibikomoka kuri Peteroli cyongeye Guhananurwa Nyuma y’Intambara ya Iran na Amerika

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byongeye kugabanuka, bisubira hafi ku rwego byari biriho mbere y’uko haduka umwuka mubi w’intambara hagati ya Iran na Amerika, wari watumye habaho impungenge ku itangwa ry’ingufu ku rwego rw’Isi. Nk’uko IGIHE yabitangaje, mu byumweru bishize ibiciro bya peteroli byari byazamutse ku rwego rushimishije kubera ubwoba bw’uko amakimbirane hagati…

Soma inkuru yose

Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo impanga zashyingiranwaga n’impanga mu bukwe bumwe.

Taiwo Oguntoye na Kehinde Oguntoye, impanga z’abasore zikomoka muri Nigeria, zashyingiranywe n’impanga z’abakobwa zitwa Taiwo Adediran na Kehinde Adediran, mu bukwe budasanzwe bwabereye icyarimwe mu Mujyi wa Ibadan, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Nubwo mu bwoko bw’Aba-Yoruba kubyara impanga ari ibintu bisanzwe kandi bifatwa nk’umugisha, ni gake cyane usanga impanga zishyingiranwa n’izindi mpanga. Ibi…

Soma inkuru yose

Umukecuru w’imyaka 65 yatunguye benshi kubera ubuhanga bwe mu kubuguza.

Mukandekezi Rozarie w’imyaka 65 ni umwe mu bakinnyi bamaze kubaka izina mu mukino w’igisoro, aho amaze inshuro enye zikurikiranya ahagararira Intara y’Amajyepfo mu mikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup. Nubwo atabashije kugera ku musaruro yifuzaga mu mikino ya nyuma yabereye mu Karere ka Bugesera kuwa 22 Kamena 2026, yavuze ko urukundo afitiye igisoro rwatangiye akiri…

Soma inkuru yose

“RYAF” yatoye ubuyobozi bushya, Sakina Usengimana yongera kugirirwa icyizere

I Kigali, kuri uyu wa 20 Kamena 2026, Ihuriro ry’Urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho kinyamwuga (RYAF) ryatoye inzego nshya z’ubuyobozi zizariyobora mu gihe kiri imbere, mu matora yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Aya matora yasize Usengimana Sakina yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora RYAF nka Perezida w’Inama y’Ubuyobozi, nyuma yo…

Soma inkuru yose

Ese Kwambikana Impeta Byonyine Birahagije Gushimangira Umubano w’Abakundana?

Mu mibanire y’abakundana, kwambikana impeta bifatwa nk’intambwe ikomeye igaragaza urukundo, ukwizerana n’ubwiyemezi bwo kubaka ejo hazaza hamwe. Kuri bamwe, ni ikimenyetso cyerekana ko umubano wageze ku rwego rwo hejuru, mu gihe abandi babibona nk’isezerano ryo kuzabana ubuzima bwose. Icyakora, ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukumenya niba impeta yonyine ihagije kugira ngo umubano ukomere kandi urambe. Abahanga…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe

Mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umugabo wafatiwe mu cyuho asambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe, nyuma y’uko abaturage bumvise uwakorewe ayo mahano ataka bagatabaza. Ibi byabaye ahagana saa munani z’amanywa ku wa 8 Kamena 2026, mu gashyamba kari hafi y’Urwunge rw’Amashuri rwa…

Soma inkuru yose