Abaforomo n’ababyaza bagaragaje uburinganire nk’umuti w’ibibazo by’umwuga muri Afurika

Abayobozi b’Ingaga z’Abaforomo n’Ababyaza bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bagaragaje ko kwimakaza uburinganire mu miyoborere y’umwuga bishobora kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byugarije abaforomo n’ababyaza no kuzamura ireme ry’uyu mwuga. Ibi byagarutsweho mu biganiro nyunguranabitekerezo byabereye i Kigali kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026, byahuje abagize Ingaga z’Abaforomo n’Ababyaza…

Soma inkuru yose

Wari uzi ko kutava amaraso ku nshuro ya mbere mugihe cy’imibonano mpuzabitsina bidashatse kuvuga ko umukobwa atari isugi?

Kuva amaraso ku nshuro ya mbere umuntu akoze imibonano mpuzabitsina ni ikibazo gikomeje kuvugisha benshi, cyane cyane bitewe n’imico n’imyumvire itandukanye usanga mu bihugu no mu miryango. Hari abacyumva ko umukobwa cyangwa umugore agomba kuva amaraso ku nshuro ya mbere akoze imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye, bakabona ko ayo maraso ari ikimenyetso cy’uko atigeze ayikora mbere….

Soma inkuru yose

Utekereza ko koza amenyo bihagije? Dore ibyo warya bigahindura ubuzima bw’amenyo yawe

Abantu benshi bazi ko koza amenyo ari ingenzi mu kurinda imyobo mu menyo, indwara z’ishinya n’umwuka mubi wo mu kanwa. Ariko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ibyo umuntu arya nabyo bishobora kugira uruhare rukomeye ku buzima bw’akanwa. Mu kanwa habamo amatsinda atandukanye ya bagiteri. Zimwe muri zo zigira akamaro, mu gihe izindi zishobora gutera indwara iyo…

Soma inkuru yose

Ese icyayi, ikawa cyangwa amazi ashyushye byongera ibyago byo kurwara kanseri? Ubushakashatsi burababurira

Kunywa icyayi, ikawa cyangwa ibindi binyobwa bishyushye cyane bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’umuyoboro w’ibiribwa, nk’uko ubushakashatsi bunini bwakozwe n’abashakashatsi bo mu Bwongereza bubigaragaza. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafite akamenyero ko kunywa ibinyobwa bishyushye cyane baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na kanseri yo mu muyoboro w’ibiribwa uhuza umunwa n’igifu, ugena uko ibyo…

Soma inkuru yose

Kuryama itara ryaka bishobora gushyira Umutima mu Kaga, Sobanukirwa ibyo ubushakashatsi bwagaragaje

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kuryama ahantu hari urumuri rwinshi nijoro bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima ndetse bikongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu gihe kiri imbere. Abashakashatsi bagaragaje ko n’urumuri ruke umuntu ahura na rwo mu gihe asinziriye rushobora kugira uruhare mu guhindura imiterere n’imikorere y’imikaya y’umutima. Dr. Lu Qi, umwe mu bayoboye ubu…

Soma inkuru yose

Ese ujya wibaza impamvu iminwa yawe ihora y’umye? Izi mpamvu zishobora kuba zibitera

Kumagara kw’iminwa ni ikibazo gikunze gufatwa nk’icyoroheje, nyamara gishobora gutera kokerwa, gushishuka, gusatagurika no kuva amaraso. Rimwe na rimwe umuntu ashobora no kugira udusebe cyangwa kubabara cyane, cyane cyane iyo ariye ibiribwa birimo indimu, umunyu mwinshi cyangwa ibirungo bikaze. Nubwo kubura amazi ahagije mu mubiri ari imwe mu mpamvu zishobora gutera iminwa kuma, si yo…

Soma inkuru yose

Niba unywa itabi, ibi ni byo ugomba kumenya ku buzima bwawe

Kunywa itabi ni imwe mu ngeso zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Nubwo hari abaryanywa bavuga ko ribafasha kugabanya umunaniro cyangwa guhangana na stress, umwotsi waryo uba urimo imiti myinshi ishobora kwangiza ingingo zitandukanye z’umubiri. Itabi ririmo nikotine, ikinyabutabire gitera umuntu kurimenyeraho no kurigira ingeso igoye kureka. Umwotsi w’itabi kandi urimo ibindi binyabutabire byinshi…

Soma inkuru yose

Ese ujya usomana? Sobanukirwa ibyiza n’ingaruka ushobora guhura nazo ku buzima abantu benshi badakunze kwitaho

Gusomana ni igikorwa kimenyerewe mu buzima bwa buri munsi, bamwe bakagikoresha mu kugaragarizanya urukundo, abandi bakagikoresha mu gusuhuzanya. Ariko ese ni iki kiba mu mubiri w’umuntu iyo asomanye n’undi, kandi ni izihe ngaruka bishobora kugira ku buzima? Gusomana ni umwe mu migenzo imaze igihe kinini ikoreshwa n’abantu mu bice bitandukanye by’isi. Muri iki gihe, usanga…

Soma inkuru yose

Gukuna ku mugore cyangwa guca imyeyo: Ese kutabikora bigira icyo bihindura ku munezero w’umugabo?

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika, hari umuco umaze igihe kirekire aho abakobwa n’abagore barambura buhoro buhoro ibice by’inyuma by’imyanya ndangagitsina, bikunze kwitwa gukuna. Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bugaragaza ko kurambura labia minora byagiye bifatwa nk’umuco ugamije kugira uruhare mu munezero w’imibonano mpuzabitsina ku mugore no ku mugabo. Ariko…

Soma inkuru yose

Ese ni kubera iki ushobora kubura imihango kandi udatwite ?

Kubura imihango bishobora gutera impungenge, cyane cyane ku muntu uzi neza ko atigeze akora imibonano mpuzabitsina kandi akaba atumva impamvu imihango itaje. Nubwo rimwe na rimwe imihango ishobora gutinda bitewe n’impinduka zisanzwe mu mubiri, kubura imihango mu gihe cy’amezi atatu cyangwa arenga ni ikibazo gikwiye kwitabwaho no kuganirwaho n’umuganga. Ni iki gishobora gutera kubura imihango?…

Soma inkuru yose

Sesame: Akabuto gato karimo intungamubiri zitandukanye zifitiye umubiri akamaro

Sesame ni utubuto duto dukunze gukoreshwa mu mafunguro atandukanye, tukaribwa twonyine, tukongerwa ku biribwa cyangwa tugakorwamo amavuta. Nubwo utu tubuto dusa n’utudafite uburemere, turimo intungamubiri zitandukanye zishobora kugira uruhare mu mikorere myiza y’umubiri. Mu bigize sesame harimo fibre, poroteyine, zinc, umuringa ndetse n’ibinyabutabire birinda uturemangingo kwangirika, bigatuma iba kimwe mu biribwa bishobora kunganira indyo yuzuye….

Soma inkuru yose

Amavuta ya Elayo mu Biribwa Byongera Amahirwe yo Kuramba no Kugabanya Ibyago by’Indwara Zitandukanye

Amavuta ya Elayo (Olive Oil), cyane cyane azwi nka Extra Virgin Olive Oil, akomeje kugarukwaho n’abahanga mu by’imirire n’ubuzima kubera uruhare rwayo mu kurinda umubiri indwara zitandukanye no gufasha abantu kugira ubuzima bwiza burambye. Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe mu myaka yashize bwerekanye ko amavuta ya Elayo akungahaye ku binure byiza bizwi nka monounsaturated fats ndetse na…

Soma inkuru yose

Kuki umugore utwite atwarira ibintu bimwe na bimwe? Abaganga barabisobanura

Gutwarira ni imyitwarire cyangwa irari ridasanzwe bamwe mu bagore bagaragaza mu gihe batwite, aho bashobora kugira icyifuzo gikomeye cyo kubona, kurya cyangwa kumva impumuro y’ikintu runaka. Gutwita kuzana impinduka nyinshi mu mubiri no mu mitekerereze y’umubyeyi. Muri izo mpinduka harimo kugira irari ry’ibiribwa runaka, kwanga bimwe mu biribwa cyangwa kumva impumuro runaka ku buryo budasanzwe….

Soma inkuru yose

Umugabo wari ufite igitsina kingana na hafi cm 1 yishyuye $4,000 ngo yongererwe ingano

Umunyamerika Michael Phillips w’imyaka 38, wo muri Leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakozweho ubuvuzi bugamije kongera ingano n’umubyimba w’igitsina cye, nyuma y’imyaka myinshi ahanganye n’ikibazo cy’igitsina gito cyane. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Phillips afite igitsina kireshya na santimetero 0,9652, ni ukuvuga hafi santimetero imwe. Abaganga bagishyira mu cyiciro cy’ibyitwa…

Soma inkuru yose

Umugore utwite yakwirinda iki kugira ngo agabanye ibyago byo kwandura indwara? Sobanukirwa

Gutwita ni igihe gikomeye mu buzima bw’umugore, kuko umubiri uhinduka kandi hakiyongera n’ibyo umubyeyi aba agomba kwitondera. Muri iki gihe, kwirinda indwara zandurira mu biribwa, mu mazi, mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda ni ingenzi ku buzima bw’umubyeyi n’umwana. Dore ibintu by’ingenzi umugore utwite yakwirinda kugira ngo agabanye ibyago byo kwandura indwara. 1….

Soma inkuru yose

Umwana wawe yujuje amezi 6? Ibi ni ibiryo 4 by’ingenzi ukwiye gutangira kumuha

Umwana ugejeje amezi 6 aba ageze mu gihe gikomeye cy’ubuzima bwe, kuko ari bwo atangira kongererwa ku mashereka ibindi biryo. Ibyo umuha muri iki gihe bishobora kugira uruhare rukomeye mu mikurire ye no mu buzima bwe. Ababyeyi bamwe bibaza ibiryo bakwiye guheraho cyangwa ibyo bakwiye gushyira mu mafunguro y’umwana watangiye ifashabere. Hari ibiribwa bitandukanye bishobora…

Soma inkuru yose

Menya byinshi kuri Scorpion (Indyanishamurizo) n’icyo wakora igihe urumwe na yo

Indyanishamurizo, izwi cyane ku izina rya Scorpion, ni agasimba gashobora guteza ikibazo gikomeye ku buzima bw’umuntu iyo kamurumye, bitewe n’ubwoko bwako n’ubwinshi bw’ubumara kaba gafite. Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) cyagiye gitanga ubutumwa bwo gukangurira abantu kwirinda kurumwa n’izi nyamaswa no kumenya icyo bakora igihe umuntu yarumwe na zo. Ku rwego rw’Isi, abantu bagera…

Soma inkuru yose

Burya amarira ni ikintu cy’ingenzi mu buzima

Mu muco nyarwanda hari imvugo igira iti “nta mugabo urira”, ndetse hakaba n’abavuga ko “amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.” Icyakora, burya kurira si ikimenyetso cy’intege nke gusa. Mu bihe bimwe na bimwe, bishobora kuba uburyo umubiri n’umutima bigaragazamo kandi bigasohoramo amarangamutima. Mu Buyapani, ,hamaze kugaragara ibikorwa bizwi nka “crying clubs”, aho abantu bahurira ahantu…

Soma inkuru yose

Ibintu by’ingenzi ugomba kuzirikana mbere yo guha umwana Paracetamol

Iyo umwana muto afite umuriro, ababyeyi benshi bahita bahangayika, cyane cyane ko umwana aba adashobora gusobanura neza aho ababara cyangwa aho afite kibazo. Umuriro ushobora kujyana no kurira cyane, kubura ubushake bwo kurya no kunywa ndetse n’umwuma. Nubwo umuriro ari ikimenyetso gikunze gutera impungenge, abaganga b’abana bagaragaza ko ubwawo wonyine atari indwara, ahubwo ushobora kuba…

Soma inkuru yose

Gufata inkari igihe kirekire bishobora kwangiza uruhago n’impyiko: Dore ibyo ugomba kumenya

Abahanga mu buzima baraburira abantu bafite akamenyero ko gufata inkari igihe kirekire, kuko bishobora kongera ibyago byo kwandura indwara zo mu nzira y’inkari ndetse bikagira n’ingaruka ku mikorere y’uruhago n’impyiko. Gufata inkari rimwe na rimwe ntibisanzwe bifatwa nk’ikibazo gikomeye, ariko kubigira akamenyero bishobora gutuma umuntu ahura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima. Gufata inkari bishobora kongera ibyago bya…

Soma inkuru yose

Ibara ry’inkari rishobora kukwereka uko ubuzima bwawe buhagaze

Inkari ni kimwe mu bintu umubiri ukoresha mu gusohora imyanda, kandi uko zigaragara bishobora gutanga amakuru ku buryo umubiri umeze. Nubwo guhinduka kw’ibara ry’inkari atari ko buri gihe bivuze ko umuntu arwaye, hari amabara cyangwa impinduka zikwiye kwitabwaho kuko zishobora kuba ikimenyetso cy’umwuma, indwara z’urwungano rw’inkari cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima. Ku muntu ufite ubuzima bwiza,…

Soma inkuru yose

Kuki bamwe bagira imvi bakiri bato? Inzobere zagaragaje impamvu n’ukuri ku mavuta azikuraho

Imvi ntizigaragara ku bageze mu zabukuru gusa. Hari abantu bazitangira bakiri bato, bitewe n’uruhererekane rw’imiryango, imiterere y’umubiri, imirire ndetse n’izindi mpamvu zishobora kugira uruhare mu gutuma umusatsi utakaza ibara. Abahanga mu bijyanye n’indwara z’uruhu n’umusatsi bavuga ko igihe umuntu atangirira kugira imvi gishobora gutandukana cyane n’icy’undi muntu. Mu gihe bamwe bazigira bageze mu zabukuru, abandi…

Soma inkuru yose

Wari uzi ko abantu bose bashobora kuba bavuka igihe kitageze? Dore impamvu itangaje

Wari uzi ko, ugereranyije n’izindi nyamabere, umwana w’umuntu avuka asa n’aho akiri mu ntangiriro z’urugendo rwo gukura? Umwana w’ihene ashobora gutangira kugenda mu minota mike nyuma yo kuvuka, umutavu w’inka na we akihutira guhaguruka no gukurikira nyina. Umwana w’umuntu we ashobora kumara amezi menshi atarashobora kwicara neza, hafi umwaka ataragenda, ndetse imyaka myinshi mbere yo…

Soma inkuru yose

Kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina: Impamvu n’igihe cyo kugana muganga

Kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa nyuma yayo ni ikibazo gishobora kubaho ku bagore no ku bagabo. Iyo bibaho kenshi, ntibikwiye gufatwa nk’ibisanzwe kuko bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zikeneye gusuzumwa. Ku bagore, uburibwe bushobora guterwa n’ubwandu bwo mu myanya ndangagitsina, harimo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Hari kandi uburyaryate bushobora guterwa n’amasabune, udukingirizo cyangwa ibindi…

Soma inkuru yose

Abana bavuka bafite ibiro bike bakomeje kwiyongera mu Rwanda, abagore batwite basabwe kwitwararika

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyagaragaje ko umubare w’abana bavuka bafite ibiro bikeya ukomeje kwiyongera, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no kugira ingaruka ku mikurire yabo. Imibare igaragaza ko abana bavuka bafite munsi y’ibiro 2.5 bakomeje kwiyongera ugereranyije n’imyaka yashize. Mu 2010, abana bavukaga bafite ibiro biri munsi ya 2.5 bari…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso 6 bishobora kukwereka ko uri mu kaga mugihe unywa ibinini bikuramo inda

Kuva amaraso menshi, ububabare bukabije n’umuriro ni bimwe mu bimenyetso umuntu udakwiye kwirengagiza nyuma yo gukoresha imiti ikuramo inda. Ibinini bikoreshwa mu gukuramo inda bishobora gukoreshwa mu buvuzi mu gihe gikwiye kandi hakurikijwe amabwiriza y’abaganga. Ariko nyuma yo kubifata, umubiri ushobora kugira impinduka zitandukanye, zimwe zikaba zisanzwe mu gihe inda iri kuvamo, izindi zikaba zishobora…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi ku kinini gihangana n’inzara (gusonza) burarimbanije

Ikigo Enveda Biosciences gifite icyicaro gikuru muri Boulder, Colorado, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gisanzwe gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi bw’ubuzima cyatangaje ko kiri mu igerageza ry’ikinini gishobora kuzajya gifasha kugabanya ubushake bwo kurya, mu buryo bugamije kwigana imwe mu mikorere ibaho mu mubiri nyuma y’imyitozo ngororamubiri. Ikinini cyiswe ENV-308 kiri mu cyiciro…

Soma inkuru yose

Ese abagore bakwiye gufata inyongeramirire? Dore intungamubiri 4 z’ingenzi bashobora gukenera

Abagore bafite ibyiciro bitandukanye by’ubuzima bishobora gutuma umubiri ukenera intungamubiri zihariye. Ibi bishobora kugaragara cyane ku bagore bava amaraso menshi mu gihe cy’imihango, abateganya gutwita, abatwite, abonsa ndetse n’abafite imirire idahagije. Nubwo inyongeramirire ziboneka henshi, ntabwo buri mugore aba akeneye kuzifata. Abahanga bagira inama yo kubanza kumenya niba hari intungamubiri ibura mu mubiri no kugisha…

Soma inkuru yose

Abaganga bakuye mu ruhago rw’inkari rw’umurwayi ibuye ripima ibiro 3,1

Abaganga bo muri Sri Lanka bakoze igikorwa kidasanzwe cyo kubaga umugabo w’imyaka 55, bakamukuramo ibuye ryari mu ruhago rw’inkari ripima ibiro 3,1, bikekwa ko rishobora kuba ari ryo rinini cyane rimaze gukurwa mu muntu. Iki gikorwa cyabereye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Trincomalee, mu Burasirazuba bwa Sri Lanka, mu cyumweru cyabanje. Uyu murwayi yari…

Soma inkuru yose

Kuki abagabo bamwe bongera ubunini bw’igitsina? Dore ingaruka bishobora kubagiraho

Abagabo bamwe na bamwe baragenda bashaka uburyo bwo kongera ubunini bw’igitsina cyabo, cyane cyane bitewe n’uko bumva ko kitagaragara neza cyangwa ko bashaka kongera icyizere bafitiye umubiri wabo. Inkuru dukesha BBC yerekana ko hari abagabo bahisemo gukoresha uburyo butandukanye bwo kongera ubunini bw’igitsina, ariko abaganga bakomeje kuburira ko ubu buryo bushobora guteza ibibazo bikomeye iyo…

Soma inkuru yose

Kumara umwanya munini kuri telefone bishobora kongera ibyago by’umubyibuho ukabije

Ubushakashatsi bwakozwe muri Colombia bwerekanye ko gukoresha telefone zigezweho igihe kinini bishobora kuba bifitanye isano no kwiyongera kw’ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Nk’uko IGIHE yabitangaje, urubyiruko rumara amasaha arenga atanu ku munsi kuri telefone rufite ibyago biri hejuru ku kigero cya 43% byo kugira umubyibuho ukabije. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 1,060 biga ibijyanye n’ubuzima…

Soma inkuru yose

Ese wari uzi ibyiza byo kunywa amazi ukibyuka?

Kunywa amazi ni ingenzi ku mikorere myiza y’umubiri, kuko amazi afasha uturemangingo, ingingo n’imikorere itandukanye y’umubiri gukomeza gukora neza. Iyo umuntu amaze amasaha menshi asinziriye, aba amaze igihe adafata amazi, bityo ashobora kubyuka yumva inyota cyangwa umunwa wumye. Amazi ni ingenzi mu gufasha umubiri kuringaniza amazi amubiri ukenera, kandi kubura amazi bishobora gutera umunaniro, kubura…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso bishobora kukwereka ko utanywa amazi ahagije

Amazi ni ingenzi cyane mu mubiri, kuko agira uruhare runini mu mikorere y’uturemangingo n’ingingo zitandukanye. Umubiri utakaza amazi buri munsi binyuze mu nkari, ibyuya, guhumeka n’ibindi bikorwa, bityo akaba agomba guhora asimbura ayo uba watakaje kugira ngo wirinde umwuma. Amazi umuntu akenera ku munsi ntangana kuri bose. Biterwa n’imyaka, uko umuntu akora, ikirere, ubuzima bwe…

Soma inkuru yose

Ese wowe uzi umumaro wihishe inyuma yo gusura ?

Gusura ni kimwe mu bikorwa bisanzwe bibaho mu buzima bwa buri munsi, kandi bigira uruhare mu mikorere myiza y’urwungano ngogozi. Nubwo hari abantu babifata nk’ibintu biteye isoni, umusuzi ni igikorwa gisanzwe cy’umubiri guhuriweho n’ibiremwa byose bihumeka. Nk’uko inkuru yasohowe na Umuti Health ibivuga, umuntu usanzwe ashobora gusura hagati y’inshuro 5 na 10 ku munsi. Icyakora…

Soma inkuru yose

Igabanuka ry’inkunga ya HCR ritangiye kugira ingaruka ku mirire y’abana b’impunzi i Mahama

Ababyeyi b’impunzi ziri mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe bavuga ko igabanuka ry’inkunga bahabwaga ryatumye imibereho irushaho gukomera, ku buryo bamwe batakibasha kubona indyo ihagije ibafasha konsa no kurera abana neza. Ibi byagarutsweho ku wa 11 Kanama 2026, ubwo muri iyi nkambi hatangizwaga icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa, cyabaye umwanya wo kugaragaza imbogamizi ababyeyi…

Soma inkuru yose

Indwara enye zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikomeje gutera impungenge impuguke

Hari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zimaze igihe zizwi, ariko uko imyaka ishira hakagaragara impinduka ku buryo zandura, uko zikwirakwira ndetse n’uburyo zimwe muri zo zigenda zirwanya imiti isanzwe ikoreshwa mu kuzivura. Abashakashatsi bakomeje gukurikirana cyane zimwe muri izo ndwara kubera ko zishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima, cyane cyane iyo zitavuwe hakiri kare. Mu…

Soma inkuru yose

Kunywa ibikombe 2–3 by’ikawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago by’indwara zimwe z’umutima

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko abantu banywa ikawa irimo caféine ku rugero ruringaniye bashobora kuba bafite ibyago bike byo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima, stroke ndetse na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri. Abashakashatsi bagaragaje ko kunywa hagati ya miligarama 200 na 300 za caféine ku munsi, zingana n’ibikombe bibiri cyangwa bitatu by’ikawa bitewe n’ubwoko n’ingano…

Soma inkuru yose

Ujya ku musarane kangahe? Abaganga basobanuye igihe bikwiye gutera impungenge

Kwituma ni kimwe mu bikorwa bisanzwe umubiri ukora buri munsi, ariko inshuro umuntu ajya ku musarane zishobora gutandukana bitewe n’imikorere y’umubiri we. Abahanga basobanura ko icy’ingenzi atari umubare w’inshuro gusa, ahubwo ari ukumenya uko amara asanzwe akora no kwitondera impinduka zidasanzwe. Amara ni igice cy’ingenzi mu mikorere y’umubiri, cyane cyane mu igogora no mu gusohora…

Soma inkuru yose

Ese Koko umuntu wese akwiriye kubyara umwana? Dore ukuri abahanga bagaragaza ku kubyara n’agaciro k’ubuzima

Kimwe mu bintu bishobora kuzana ibyishimo bikomeye mu buzima bw’umuntu ni ukubyara no kubona umwana akura imbere ye. Ku bantu benshi, kubyara ni umugisha ukomeye ndetse bikaba ari kimwe mu byifuzo by’ingenzi baba bafite mu buzima. Ariko kandi, kuba umuntu yarabyaye ntibivuze ko ari cyo kintu cyonyine cyerekana ko hari icyo yagezeho mu buzima. Umuntu…

Soma inkuru yose

Kurota inzozi mbi utwite: Impamvu bishobora kubaho n’icyo ubushakashatsi bubivugaho

Iyo uganiriye na bamwe mu bagore batwite, ushobora kumva bavuga ko batangiye kurota inzozi zitandukanye n’izo bajyaga barota mbere yo gutwita. Hari abavuga ko barota inda zabo zivuyemo, abandi bakarota bahigwa n’abagizi ba nabi, bagiye kubyara nabi cyangwa abana babo bagize ibibazo. Izo nzozi zishobora gutera ubwoba bukomeye, cyane cyane iyo umugore abyutse azirikana neza…

Soma inkuru yose

Konkombure: Urubuto rukungahaye ku mazi n’intungamubiri umubiri ukenera

Konkombure ni urubuto rukungahaye ku mazi, vitamine n’imyunyungugu, ku buryo kurushyira mu ndyo bishobora gufasha umubiri kubona amazi n’intungamubiri zitandukanye. Konkombure, izwi nka cucumber mu Cyongereza na concombre mu Gifaransa, ni urubuto rukunze gukoreshwa mu mafunguro atandukanye, cyane cyane muri salade. Rukungahaye ku mazi kandi rufite intungamubiri zitandukanye zishobora kugira uruhare mu mirire myiza. Nubwo…

Soma inkuru yose

Kubura amaraso: Indwara ikunze kwirengagizwa nyamara ishobora kugira ingaruka zikomeye

Kubura amaraso ni kimwe mu bibazo by’ubuzima bikunze kugaragara ku bantu benshi hirya no hino ku Isi. Abaganga bavuga ko iyo insoro zitukura zigabanutse mu mubiri, umuntu ashobora kugira umunaniro ukabije, guhumeka nabi ndetse n’ibindi bibazo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima iyo bitavuwe hakiri kare. Kubura amaraso (Anemia) ni indwara iterwa no kugira insoro…

Soma inkuru yose