Igwingira rishobora kuba uruhererekane – UNICEF
UNICEF Rwanda ivuga ko kurandura igwingira mu bana bizasaba igihe n’ubufatanye burambye, kuko iki kibazo gishobora gukomeza kuva ku gisekuru kimwe kijya ku kindi iyo imiryango ikomeje kugira imibereho itaboneye. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF Rwanda, rivuga ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kugabanya igwingira, kurirandura burundu bisaba kongerera imiryango imwe…
