Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’abakozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko bigeze gukora imibonano mpuzabitsina mu masaha y’akazi.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe ku wa 31 Nyakanga 2026, ku Munsi Mpuzamahanga w’Amavangingo, bigaragaza ko 47% by’abakozi bakora kuva mu gitondo kugeza nimugoroba bemeye ko bigeze gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’akazi, mu gihe 28% bavuze ko bageze no ku mavangingo (orgasm) bari mu masaha y’akazi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Bloom Stories, urubuga rutanga inkuru n’amajwi byibanda ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina, bwerekana ko guhindura ahantu abantu basanzwe bakorera imibonano bishobora kongera ibyishimo n’amatsiko hagati y’abakundana.
Bwanagaragaje ko imodoka ari hamwe mu hantu hakunze gukoreshwa, aho 49% by’ababajijwe bavuze ko bayikoreyemo imibonano. Abagera kuri 43% bavuze ko bayikoreye mu busitani cyangwa ahandi hanze, 40% bavuga ko bayikoreye ahantu hahurira abantu benshi, mu gihe 34% bayikoreye mu mazi, harimo muri piscine cyangwa mu nyanja.
Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko urubyiruko rwo mu cyiciro cya Gen Z rufite indi myumvire ku bijyanye n’akazi n’ubuzima bwite. Abagera kuri 38% by’abari mu kigero cy’imyaka 20 bavuga ko bifuza akazi gafite ahantu hiherereye bashobora kwihererana, baba bari kumwe n’uwo bakundana cyangwa bari bonyine.
Ku rundi ruhande, 47% by’abakora akazi bakorera mu rugo (remote work) bavuze ko baha agaciro kuba bafite umwanya wo kwita ku buzima bwabo bwite, harimo no gukora imibonano mpuzabitsina mu masaha y’akazi.
Nubwo ubu bushakashatsi bugaragaza imyitwarire y’igice cy’abakozi babajijwe, ntibivuze ko iyo myitwarire yemerwa cyangwa ishyigikiwe n’abakoresha bose, kuko amabwiriza agenga imyitwarire ku kazi atandukana bitewe n’ikigo cyangwa igihugu.











