Kayonza: Abakora uburaya bavuga ko baburambiwe, basaba ubufasha bwo gutangira ubuzima bushya.
Bamwe mu bakora uburaya mu Karere ka Kayonza bavuga ko bamaze kurambirwa ubu buzima kubera ingaruka nyinshi bubakururira zirimo ihohoterwa, indwara, gutwara inda zitateganyijwe n’ubukene bukomeje kubabera imbogamizi yo kubuvamo. Mu buhamya bwabo, bavuga ko nubwo hari abinjiye muri ubu buzima kubera impamvu zitandukanye, bose bahuriza ku kuba butakibaha umusaruro kandi bubashyira mu kaga. Umwe…
