Bamwe mu bakora uburaya mu Karere ka Kayonza bavuga ko bamaze kurambirwa ubu buzima kubera ingaruka nyinshi bubakururira zirimo ihohoterwa, indwara, gutwara inda zitateganyijwe n’ubukene bukomeje kubabera imbogamizi yo kubuvamo.
Mu buhamya bwabo, bavuga ko nubwo hari abinjiye muri ubu buzima kubera impamvu zitandukanye, bose bahuriza ku kuba butakibaha umusaruro kandi bubashyira mu kaga.
Umwe yagize ati: “Njye nagezemo nshaka akazi ko mu rugo ariko biranga. Iby’uko abandi babinjiyemo simbizi, ariko ubu nanjye ndashaka kubuvamo.”
Undi yavuze ko uburaya butakiri isoko y’amafaranga nk’uko bamwe babitekereza.Ati: “Ni bubi cyane. Umusaruro wabwo ni mubi kandi burimo ingaruka nyinshi zishobora no kukugeza ku rupfu.”
Bavuga ko usibye ubukene, bahura n’ihohoterwa rikomeye ririmo gufatwa ku ngufu no gukubitwa n’abakiriya.
Umwe yagize ati: “Hari igihe uhura n’umugabo ukurusha imbaraga, akagusambanya ku gahato, akagukubita cyangwa akakuniga. Iyo agiye usigara usenga Imana ngo ibe ari yo ikurokora, kuko ushobora no kubura ubuzima.”
Bongeraho ko buri gihe baba bafite ubwoba bwo kuzicwa, bavuga ko hari bagenzi babo bagiye bahasiga ubuzima.
Umwe yagize ati: “Ntabwo bidushimisha. Iyo twumvise mugenzi wacu yishwe nijoro, twibaza tuti ejo natwe nitujya mu kazi tuzagaruka amahoro?”
Abandi bavuga ko bahangayikishijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inda zitateganyijwe ndetse n’ingaruka zigera no ku bana babo.Umwe ati: “
Uburaya ni inzira ishobora kukugeza ku rupfu. Iyo utarwaye SIDA ushobora kurwara izindi ndwara cyangwa ugatwara inda utateganyije. Ikindi kimbabaza ni uko mfite umukobwa nkibaza niba ejo atazisanga ari mu buzima nk’ubwo.”
Aba baturage basaba Leta kubafasha kubona imirimo cyangwa inkunga yabatuma batangira ubuzima bushya.
Umwe yagize ati: “Mudukorere ubuvugizi. Kuba turi muri ubu buzima si uko tubukunze, ni amaburakindi. Badufashe badushyire mu matsinda, baduhe igishoro cyangwa indi nkunga yo gukora.”
Undi, ufite abana batanu, yavuze ko yifuza kubona ubufasha kugira ngo abana be badakomeza gukurira mu buzima bw’ubukene.
Ati: “Ndi umubyeyi w’abana batanu. Turifuza ko badutera inkunga tukabona aho twisanga natwe n’abana bacu, tukava muri ubu buzima.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yavuze ko hari amahirwe y’imirimo n’inkunga zitangwa ku bafite imishinga, asaba abafite ubushake bwo guhindura ubuzima kubyitabira.
Yagize ati: “Hari ibikorwa byinshi bibyara akazi harimo ubwubatsi, inganda n’ubucuruzi. Umuntu ufite umushinga ashobora kwegera ubuyobozi bw’umurenge, kuko hari amafaranga atangwa ku bagore n’abakobwa bafite imishinga. Bashobora gukora ubucuruzi bw’imboga, imyaka cyangwa ibindi bikorwa bibinjiriza.”
Nubwo nta mibare ifatika igaragaza umubare w’abakora uburaya mu Karere ka Kayonza, ababukora bavuga ko ari benshi kandi ko icy’ingenzi bifuza ari ubufasha bwabafasha kubuvamo no kubona ubuzima burambye.











