U Bugereki bwafashe icyemezo cyo gukumira abana bari munsi y’imyaka 15 ku mbuga nkoranyambaga
Guverinoma y’u Bugereki yatangaje gahunda nshya igamije kurinda abana bato ingaruka ziterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho guhera tariki ya 1 Mutarama 2027 abana bose bari munsi y’imyaka 15 bazaba babujijwe kuzikoresha. Iyi gahunda iri mu mushinga w’itegeko riteganyijwe gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, rikaba rifite intego nyamukuru yo kurwanya ibibazo bigenda byiyongera byibasira…
