Googlebook: Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya ubuzima bw’abakoresha mudasobwa

Mu gihe isi y’ikoranabuhanga ikomeje gutera imbere cyane, Sosiyete ya Google iri gutegura mudasobwa nshya yiswe “Googlebook”, izaba ifite ubushobozi bwo gukoresha cyane ubwenge buhangano buzwi nka Gemini AI.

Iyi mudasobwa ni icyiciro gishya cya mudasobwa zitezweho gukora ibintu byinshi mu buryo bworoshye kandi bwihuse, aho umuntu azajya akoresha amagambo cyangwa amabwiriza make gusa mudasobwa ikamufasha gukora akazi gatandukanye.

Mu myaka yashize, mudasobwa nyinshi zabikaga amakuru imbere muri zo hakoreshejwe ububiko bwa mudasobwa buzwi nka “Hard Drive”, ni ukuvuga igice kibika amafoto, videwo, inyandiko n’izindi dosiye imbere muri mudasobwa ubwayo. Ariko Googlebook yo izibanda cyane ku kubika amakuru kuri internet mu buryo buzwi nka “cloud”, bivuze ko amakuru yawe ashobora kubikwa kuri internet aho kuba muri mudasobwa gusa.

Ibi bifasha umuntu kubona amakuru ye aho ari hose igihe afite internet kandi bikagabanya ibyago byo kuyatakaza igihe mudasobwa yangiritse.

Google yavuze ko iyi mudasobwa izakoresha ubwenge buhangano bwa Gemini, porogaramu ishobora gutekereza no gufasha umuntu gukora ibintu byinshi mu buryo bwihuse. Gemini izajya ifasha umuntu gushakisha amakuru, gutunganya gahunda, gusoma emails ndetse no gukora ibikorwa bitandukanye atagombye kubikora byose wenyine.

Kimwe mu bintu bishya bizaba kuri iyi mudasobwa ni uburyo bwitwa “Magic Pointer”. Ubusanzwe “pointer” cyangwa “cursor” ni ka kamenyetso kagenda kuri écran ya mudasobwa iyo ukoresheje souris cyangwa touchpad.

Ariko kuri Googlebook, aka kamenyetso kazaba gafite ubwenge budasanzwe. Iyo umuntu azajya agatunze ku kintu runaka, Gemini izajya ihita itanga amakuru cyangwa amahitamo ajyanye n’icyo kintu.

Urugero, umuntu natunga aka kamenyetso ku butumwa bwa email, mudasobwa ishobora guhita imwereka gahunda ziri muri ubwo butumwa, ubutumire cyangwa ibikorwa ashobora gukurikizaho bitabaye ngombwa ko abyishakamo wenyine.

Hari kandi ubushobozi bwo guhuza amafoto cyangwa ibindi bintu ukoresheje AI. Nk’iyo umuntu afite ifoto y’icyumba cye n’ifoto y’ibikoresho bishya ashaka kugura, Gemini ishobora guhita ibyerekana hamwe kugira ngo arebe uko bizasa mu cyumba cye mbere yo kubigura.

Googlebook izaba ifite n’uburyo bwo gukora “widget”, ni ukuvuga agace gato kaba kuri écran kagufasha kubona amakuru y’ingenzi utabanje gufungura porogaramu yose. Urugero umuntu ashobora gushyiraho widget imwereka ikirere, gahunda z’umunsi, emails cyangwa amakuru mashya.

Ikindi kintu gishya ni uko umuntu azajya akoresha cyane amagambo cyangwa amabwiriza avugwa cyangwa yandikwa, ibyo bita “prompting”. Aha umuntu azajya abwira Gemini icyo ashaka gukora, hanyuma AI ibe ari yo imushakira amakuru cyangwa ikamukorera ibyo ashaka.

Urugero, umuntu ashobora kuvuga ati “Nkorera gahunda y’inama mfite ejo nkurikije emails zanjye,” maze Gemini igahita isoma emails, ikareba gahunda ziri muri kalindari, ikamukorera gahunda yuzuye.

Kubera ko Googlebook izakoresha Android na ChromeOS, bizafasha umuntu kuyihuza byoroshye na telefoni ye. Android ni porogaramu ikoreshwa cyane muri telefoni, naho ChromeOS ni porogaramu ikoreshwa muri mudasobwa za Google.

Ibi bivuze ko umuntu ashobora gutangirira akazi kuri telefoni, akagakomereza kuri mudasobwa cyangwa akohereza amafoto n’inyandiko hagati y’ibikoresho byombi nta kibazo.

Hari kandi uburyo bwitwa “Quick Access”, buzafasha umuntu kubona dosiye cyangwa inyandiko ziri muri telefoni ye no kuzikoresha muri mudasobwa mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Mu buryo bw’inyuma, Googlebook izaba ifite umurongo w’amabara ya Google witwa “Glowbar”, uzasimbura ikirango kinini cya Google abantu basanzwe bamenyereye. Ibi bizatuma iyi mudasobwa igira isura nshya kandi igezweho.

Google iri gukorana n’ibigo bikomeye nka Acer, ASUS, Dell, HP na Lenovo kugira ngo hakorwe izi mudasobwa nshya.

Biteganyijwe ko Googlebook izatangira kugera ku isoko mu mpera z’uyu mwaka, aho benshi bategereje kureba niba koko izazana impinduka nshya mu buryo abantu bakoresha mudasobwa n’ubwenge buhangano mu buzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *